bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Revelation 20
Revelation 20
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 19
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 21 →
1
Nuko mbona umumalayika wamanukaga mu ijuru, afite mu kiganza urufunguzo rw’ikuzimu n’umunyururu munini.
2
Afata cya Gikoko, Inzoka ya kera na kare, ari yo Sekibi na Sekinyoma, maze arakiboha ngo kigume ku ngoyi imyaka igihumbi.
3
Nuko akiroha mu nyenga, arahafunga, arahadanangira, kugira ngo kitazongera kuyobya amahanga, kuzageza ko hashira imyaka igihumbi; ariko hanyuma y’ibyo, kigomba kuzarekurwa igihe gitoya.
4
Mbona kandi intebe; abaje kuzicaraho bahabwa ububasha bwo guca imanza. Hanyuma mbona abishwe baciwe imitwe, bazize kuba abahamya ba Yezu n’ab’ijambo ry’Imana; mbona n’abanze gusenga Igikoko n’ishusho yacyo, kandi batigeze bashyirwaho ikimenyetso cyacyo ku gahanga no ku kiganza. Nuko bongera kuba bazima, maze bima ingoma hamwe na Kristu imyaka igihumbi.
5
Abandi bapfuye, bo ntibongera kuba bazima, kugeza ko hashira ya myaka igihumbi. Iryo ni izuka rya mbere.
6
Abazagira uruhare kuri iryo zuka rya mbere, abo barahirwa kandi ni abatagatifu. Urupfu rwa kabiri ntiruteze kubagiraho ububasha, ahubwo bazaba abaherezabitambo b’Imana n’aba Kristu, kandi bazime ingoma hamwe na we imyaka ibihumbi.
7
Imyaka igihumbi nirangira Sekibi azarekurwa, ave mu buroko bwe,
8
maze ajye kuyobya amahanga atuye mu mpande enye z’isi, ari yo Gogi na Magogi. Azabakoranyiriza hamwe kugira ngo bajye ku rugamba: umubare wabo ungana n’umusenyi wo ku nyanja.
9
Nuko mbona bateye isi yose kandi bagota ingando y’abatagatifujwe, hamwe n’umurwa wakunzwe n’Imana. Ariko umuriro umanuka mu ijuru, maze urabatwika.
10
Na Sekibi wabayobyaga, arohwa mu nyenga y’umuriro n’ubujeni, aho cya Gikoko na wa muhanurabinyoma bari. Bazababara amanywa n’ijoro, uko ibihe bizahora bisimburana iteka.
11
Nuko mbona intebe nini yererana n’Uwari uyicayeho. Isi n’ijuru biramuhunga, ntibyongera kugaragara ukundi.
12
Hanyuma mbona abapfuye, abakuru n’abato, bari bahagaze imbere y’intebe y’ubwami; nuko ibitabo birabumburwa. Habumburwa ikindi gitabo, ari cyo cy’ubugingo; maze abapfuye bacirwa imanza hakurikijwe ibikorwa byabo byanditswe muri ibyo bitabo.
13
Inyanja irekura abapfuye bayirimo, Urupfu n’Ukuzimu na byo birekura abapfuye byari bifite, maze buri wese acirwa urubanza hakurikijwe ibikorwa bye.
14
Nuko Urupfu n’Ukuzimu birohwa mu nyenga y’umuriro. Iyo nyenga y’umuriro rero, ni yo rupfu rwa kabiri.
15
Kandi n’umuntu wese utari wanditse mu gitabo cy’ubugingo, na we yaroshywe muri iyo nyenga y’umuriro.
← Chapter 19
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 21 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22