bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Revelation 6
Revelation 6
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 5
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 7 →
1
Hanyuma mbona Ntama ahambuye iya mbere muri za kashe ndwi; numva icya mbere muri bya Binyabuzima giteye hejuru mu ijwi nk’iry’inkuba, kiti
2
«Ngwino!» Ngo ndebe, mbona ifarasi y’umweru, uwari uyicayeho afite umuheto, nuko ahabwa ikamba maze agenda ari umutsinzi, kandi ngo azahore atsinda.
3
Igihe ahambuye ikashe ya kabiri, numva Ikinyabuzima cya kabiri giteye hejuru, kiti «Ngwino!»
4
Maze hasohoka indi farasi itukura nk’umuriro. Uwari uyicayeho ahabwa ububasha bwo gutsemba amahoro ku isi, kugira ngo abantu bamarane; nuko ahabwa inkota ndende cyane.
5
Igihe ahambuye ikashe ya gatatu, numva Ikinyabuzima cya gatatu giteye hejuru, kiti «Ngwino!» Ndebye, mbona ifarasi y’umukara, uyicayeho afite umunzani mu kiganza.
6
Nuko numva rwagati muri bya Binyabuzima bine, ikintu kimeze nk’ijwi ryavugaga riti «Idenari imwe ku ndengo y’ingano, n’indengo eshatu z’ingano za bushoki ku idenari imwe. Naho amavuta na divayi byo ntubikoreho.»
7
Nuko igihe ahambuye ikashe ya kane, numva Ikinyabuzima cya kane giteye hejuru, kiti «Ngwino.»
8
Maze ndebye, mbona ifarasi isa n’icyatsi; uwari uyicayeho bamwitaga «Rupfu», kandi na Kuzimu yari amukurikiye. Nuko bahabwa ububasha ku gice cya kane cy’isi ngo bagitsembeshe inkota, inzara, urupfu n’inyamaswa z’inkazi zo ku isi.
9
Igihe ahambuye ikashe ya gatanu, mbona mu nsi y’urutambiro roho z’abishwe bahowe ijambo ry’Imana n’ubuhamya batanze.
10
Bavugaga mu ijwi riranguruye, bati «Nyagasani, Nyirubutagatifu na Nyirukuri, uzahereza he kudacira urubanza abatuye isi no guhorera amaraso bamennye?»
11
Nuko buri wese muri bo ahabwa ikanzu yererana, kandi basabwa kuba bihanganye igihe gito, kugeza ubwo umubare wa bagenzi babo n’abavandimwe babo bagiye gupfa rumwe uzuzurira.
12
Hanyuma mbona ahambuye ikashe ya gatandatu; maze haba umutingito w’isi ukaze cyane, izuba ririjima nk’umwenda wirabura, n’ukwezi uko kwakabaye guhinduka amaraso.
13
Inyenyeri zo ku ijuru zihanantuka zigwa ku isi, boshye imbuto mbisi z’umutini zihungabanyijwe n’umuyaga w’inkubi.
14
Ijuru riribumba nk’igitabo bazinze, imisozi yose n’ibirwa bitirimuka mu mwanya wabyo.
15
Abami b’isi, abatware, abagaba b’ingabo, abakire n’ibikomerezwa, abacakara n’abantu bigenga, bose bihisha mu buvumo no mu masenga yo mu gasozi,
16
bakabwira imisozi n’ibitare, bati «Nimutwubarare hejuru, muduhishe uruhanga rw’Uwicaye ku ntebe y’ubwami, na kure y’uburakari bwa Ntama.»
17
Koko rero, umunsi ukomeye w’uburakari bwe wageze; ni nde noneho uzabasha kuwurokoka?
← Chapter 5
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 7 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22