bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Revelation 4
Revelation 4
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 3
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 5 →
1
Nyuma y’ibyo ndareba, mbona irembo rikinguye mu ijuru, maze ijwi rimeze nk’iry’akarumbeti nari numvise mbere, rirambwira riti «Zamuka uze hano, maze nkwereke ibigomba kuba hanyuma y’ibi ngibi.»
2
Ako kanya ntwarwa na Roho w’Imana, maze mbona intebe y’ubwami y’Imana iteretse mu ijuru, kandi ikagira n’Uyicayeho.
3
Uwari uyicayeho yabengeranaga nk’ibuye rya yasipi na sarudoni; intebe y’ubwami izengurutswe n’umukororombya urabagirana nk’ibuye ry’agaciro gakomeye.
4
Intebe makumyabiri n’enye zari zikikije intebe y’ubwami, zicayeho Abakambwe makumyabiri na bane bambaye ibyererana, kandi batamirije amakamba ya zahabu ku mutwe wabo.
5
Mu ntebe y’ubwami hasohokaga imirabyo, amajwi, n’inkuba. Amatara arindwi yakiranaga imbere y’intebe y’ubwami, ari zo roho ndwi z’Imana.
6
Imbere y’intebe y’ubwami hakaba inyanja isa n’ikirahure kibonerana. Hagati y’intebe y’ubwami n’ibiyikikije, hari Ibinyabuzima bine, byuzuyeho amaso imbere n’inyuma.
7
Ikinyabuzima cya mbere cyasaga n’intare, icya kabiri kigasa n’ikimasa, icya gatatu kikagira uruhanga nk’urw’umuntu, naho icya kane kigasa na kagoma iguruka.
8
Buri Kinyabuzima muri ibyo uko ari bine cyari gifite amababa atandatu, yuzuyeho amaso imbere n’inyuma. Ntibyahwemaga kuririmba amanywa n’ijoro bigira biti «Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu! Ni Nyagasani Imana, Umushoborabyose, Uwahozeho, Uriho kandi ugiye kuza.»
9
Uko ibyo Binyabuzima byahaga ikuzo n’icyubahiro kandi binashimira Uwicaye ku ntebe y’ubwami, Uriho uko ibihe bizahora bisimburana iteka,
10
Abakambwe makumyabiri na bane bari bapfukamye imbere y’Uwicaye ku ntebe y’ubwami, basenga Uriho uko ibihe bizahora bisimburana iteka, bakanaga amakamba yabo imbere y’intebe y’ubwami, bavuga bati
11
«Nyagasani Mana yacu, ukwiriye guharirwa ikuzo, icyubahiro n’ububasha, kuko ari Wowe waremye ibintu byose, washatse ko bibaho, maze biraremwa.»
← Chapter 3
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 5 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22