bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Revelation 8
Revelation 8
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 7
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 9 →
1
Igihe ahambuye ikashe ya karindwi, mu ijuru haratuza bimara nk’igice cy’isaha...
2
Nuko mbona abamalayika barindwi bahagaze imbere y’Imana; bahabwa uturumbeti turindwi.
3
Undi mumalayika araza, ahagarara iruhande rw’urutambiro, afite icyotero cya zahabu, maze ahabwa imibavu myinshi kugira ngo ayiture hamwe n’amasengesho y’abatagatifu bose, ku rutambiro rwa zahabu ruri imbere y’intebe y’ubwami.
4
Umwotsi w’imibavu wacumbekeraga mu kiganza cy’uwo mumalayika, uzamuka imbere y’Imana, hamwe n’amasengesho y’abatagatifu.
5
Nuko umumalayika afata icyotezo, acyuzuzamo umuriro arahuye ku rutambiro, maze awumena ku isi: ubwo haba imihindagano nk’iy’inkuba, urusaku, imirabyo n’umutingito w’isi.
6
Noneho ba bamalayika barindwi bari bafite uturumbeti turindwi bitegura kutuvuza.
7
Uwa mbere ngo avuze akarumbeti ke: urubura n’umuriro uvanze n’amaraso bigwa ku isi, maze igice cya gatatu cy’isi kirashya, n’igice cya gatatu cy’ibiti kirashya, n’ibimera byose birakongoka.
8
Umumalayika wa kabiri na we avuza akarumbeti ke: nuko ikintu kimeze nk’umusozi munini ugurumana kiroha mu nyanja, maze igice cya gatatu cy’inyanja gihinduka amaraso;
9
igice cya gatatu cy’ibiremwa biba mu nyanja kirapfa, n’igice cya gatatu cy’amato kirasenyuka.
10
Hanyuma umumalayika wa gatatu avuza akarumbeti ke: nuko inyenyeri nini cyane ihanantuka mu ijuru igurumana nk’ifumba y’umuriro, igwira igice cya gatatu cy’inzuzi no ku masoko y’amazi.
11
Iyo nyenyeri yitwaga «Ndurwe». Nuko igice cya gatatu cy’amazi gihinduka indurwe, kandi abantu benshi barapfa kubera amazi yari yakarishye.
12
Umumalayika wa kane na we avuza akarumbeti ke: nuko igice cya gatatu cy’izuba, igice cya gatatu cy’ukwezi, n’igice cya gatatu cy’inyenyeri birakobana; kimwe cya gatatu cyabyo kirijima, ku buryo amanywa yatakaje igice cya gatatu cy’umucyo n’ijoro bikaba bityo.
13
Nuko ndebye, numva ijwi rya kagoma yatambaga hejuru cyane mu kirere risakuza riti «Mwiyimbire! Mwiyimbire! Mwiyimbire abatuye isi, ku mpamvu y’umworomo w’uturumbeti tw’abamalayika batatu bagomba kongera kuvuza!»
← Chapter 7
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 9 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22