bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Zechariah 13
Zechariah 13
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 14 →
1
Uwo munsi, hazavubuka isoko yo guhanagura icyaha n’ubwandure ku nzu ya Dawudi, no ku baturage b’i Yeruzalemu.
2
Kuri uwo munsi — uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze — nzatsemba amazina y’ibigirwamana mu gihugu, ntibazayibuka ukundi; abahanuzi n’umutima wabo wahumanye, mbirukane mu gihugu.
3
Nuko nihagira ukomeza guhanura, se na nyina bamubyaye bazamubwire bati «Ntugomba kubaho, kuko ibyo utangaza mu izina ry’Uhoraho ari ibinyoma.» Nuko igihe azaba ariho ahanura, se na nyina bamubyaye bazamusogote.
4
Uwo munsi, buri muhanuzi azaterwa isoni n’ibonekerwa rye igihe azaba ahanura, kandi ntazatinyuka kongera kubeshya abantu, yambara igishura cy’ubwoya cyagenewe abahanuzi.
5
Azahakana avuga ati «Nta bwo ndi umuhanuzi, ahubwo ndi umuhinzi ndetse ntunze n’isambu kuva mu buto bwanjye.»
6
Nuko bazamubaze bati «Ibyo bikomere bikuri ku gituza ni iby’iki?» Azasubize ati «Nabikomerekeye mu nzu z’amahabara yanjye.»
7
Baduka wa nkota we, wibasire umushumba, urwanye mugenzi wanjye w’intwari, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. Kubita umushumba maze umukumbi w’intama utatane, ikiganza cyanjye na cyo kibasire abana bazo.
8
Nuko rero, mu gihugu cyose, uwo ni Uhoraho ubivuze, bibiri bya gatatu by’abaturage bishire, birimbuke, ariko kimwe cya gatatu kirokoke.
9
Abo barokotse nzabanyuze mu muriro, mbasukure nk’uko basukura feza, mbasuzume nk’uko basuzuma zahabu; bityo baziyambaze izina ryanjye, nanjye nzabababarire. Nzavuga nti «Ni umuryango wanjye», na bo bavuge bati «Uhoraho ni we Mana yacu».
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 14 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14