bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Zechariah 3
Zechariah 3
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 2
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 4 →
1
Hanyuma Uhoraho anyereka Yozuwe, umuherezabitambo mukuru, wari uhagaze imbere y’umumalayika w’Uhoraho, ariko Sekibi akaba ahagaze iburyo bwe kugira ngo amurege.
2
Umumalayika w’Uhoraho abwira Sekibi, ati «Uhoraho agucecekeshe, wowe Sekibi! Ni koko, Uhoraho, we wihitiyemo Yeruzalemu, nagucecekeshe! Naho uriya muntu se, si igishirira cyaruwe mu ziko?»
3
Yozuwe yari ahagaze imbere y’umumalayika, yambaye imyambaro yahindanye.
4
Umumalayika abwira abari bahagaze imbere ye, ati «Nimumwambure iyo myambaro yahindanye.» Hanyuma abwira Yozuwe, ati «Dore nagukijije icyaha cyawe kandi bakwambike imyambaro y’umunsi mukuru.»
5
Yungamo ati «Nibashyire mu mutwe wawe igitambaro gifite isuku.» Bamushyira igitambaro gifite isuku mu mutwe, baranamwambika. Ubwo umumalayika w’Uhoraho na we yari ahagaze aho.
6
Nuko umumalayika w’Uhoraho abwira Yozuwe, ati
7
«Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nugendera mu nzira zanjye, ugakurikiza amategeko yanjye, uzategeka Ingoro yanjye kandi urinde n’ibikari byanjye; nzaguha n’umwanya mu bahagaze hano.»
8
Tega amatwi, wowe Yozuwe, umuherezabitambo mukuru, na bagenzi bawe bicaye imbere yawe, kuko abo bantu ari ikimenyetso cy’ibizaza. Dore ngiye kuzana umugaragu wanjye «Mumero».
9
Koko rero, dore ibuye nshinze imbere ya Yozuwe. Iryo buye rimwe rukumbi rifite amaso arindwi. Jyewe ubwanjye ngiye kuryandikaho, maze mu munsi umwe mpanagure icyaha cy’iki gihugu, uwo ni Uhoraho, umugaba w’ingabo ubivuze.
10
Uwo munsi, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo ubivuze, muzatumirana kivandimwe mwicare mu nsi y’umuzabibu no mu nsi y’umutini.
← Chapter 2
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 4 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14