bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Zechariah 5
Zechariah 5
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 4
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 6 →
1
Ngo nongere kubura amaso ndabonekerwa: mbona umuzinge w’igitabo kiguruka.
2
Umumalayika arambaza ati «Urabona iki?» Ndamusubiza nti «Ndabona umuzinge w’igitabo kiguruka, ufite uburebure bw’imikono makumyabiri, n’imikono icumi y’ubugari.»
3
Nuko arambwira ati «Uwo ni umuvumo usatira igihugu cyose. Bityo, nk’uko byanditswe kuri rumwe mu mpande z’uwo muzinge, uwitwa umujura wese azatsembwa mu gihugu, kimwe n’urahira ibinyoma wese nk’uko byanditse ku rundi ruhande.
4
Narawohereye, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze, kugira ngo usakize inzu y’umujura n’iy’urahira ibinyoma, uhatsimbarare maze uyitwike yose, ibiti n’amabuye bikongoke.»
5
Umumalayika twavuganaga aregera maze arambwira ati «Ngaho ubura amaso maze urebe kiriya kije.»
6
Ndabaza nti «Kiriya se cyo gisobanura iki?» Aransubiza ati «Kiriya kije ni icyibo.» Yungamo ati «Biriya ni ibyaha by’abo mu gihugu cyose.»
7
Nuko umutemeri w’icyuma ureguka: mbona umugore wicaye muri cya cyibo.
8
Arambwira ati «Uyu ni we bugome.» Hanyuma amutsindagira mu cyibo maze asubizaho umutemeri uremereye w’icyuma.
9
Ngo nongere kubura amaso ndabonekerwa: mbona abandi bagore babiri basohoka, umuyaga uhuha mu mababa yabo yasaga n’aya nyirabarazana; baterura icyo cyibo bakerereza mu kirere hagati y’isi n’ijuru.
10
Ubwo mbaza umumalayika twavuganaga, nti «Kiriya cyibo bakijyanye he?»
11
Arambwira ati «Bakijyanye mu gihugu cya Shineyari, ngo bakihubakire ingoro. Iyo ngoro nimara kuzura, bazagitereka aho bazaba bagiteguriye, ubutazahava ukundi.»
← Chapter 4
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 6 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14