bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Zechariah 8
Zechariah 8
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 7
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 9 →
1
Dore ijambo Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yambwiye:
2
Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Siyoni nyifitiye ishyaka rikomeye, kandi nkanayigirira urukundo rwinshi.
3
Ni cyo gitumye Uhoraho avuze atya: Ngiye kugarukira Siyoni, nture rwagati muri Yeruzalemu. Yeruzalemu bazayita «Umugi udahemuka», naho umusozi w’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, bawite «Umusozi mutagatifu.»
4
Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Abasaza n’abakecuru, buri wese yicumba akabando ke, bazongera kwicara ku bibuga by’i Yeruzalemu.
5
Ibibuga by’i Yeruzalemu bizuzuranaho abana, abahungu n’abakobwa bazahakinira.
6
Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Niba se iby’uwo munsi byaba ibidashoboka mu maso y’abasigaye b’uwo muryango, no ku bwanjye se ntibizashoboka? Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.
7
Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Ni koko, ngiye kugobotora umuryango wanjye, nywuvane mu gihugu cy’iburasirazuba n’icy’iburengerazuba.
8
Nzabagarura bature rwagati muri Yeruzalemu, bazambere umuryango, nanjye mbe Imana yabo, mu budahemuka no mu butungane.
9
Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Nimukomere, mwebwe uyu munsi mwumva amagambo yavuzwe n’abahanuzi, muri iyi minsi hazatangirwa urufatiro rw’Ingoro y’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, kugira ngo iyo Ngoro yongere yubakwe.
10
Kuko mbere y’iyi minsi, abantu nta cyo bari bafite, n’amatungo nta cyo yari abamariye. Uwagendaga ntiyizeraga kugaruka amahoro ku mpamvu y’uwamusagarira; kuko abantu bose nabaretse bagasubiranamo.
11
Ariko noneho, abasigaye b’uyu muryango sinzongera kubamerera nka mbere, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.
12
Koko rero, ngiye kubiba amahoro, umuzabibu urumbuke imbuto, ubutaka butange umusaruro wabwo, n’ijuru rigushe ikime cyaryo, maze ibyo byose nzabigabire abasigaye b’uy’umuryango.
13
Nuko rero, bantu b’inzu ya Yuda n’ab’inzu ya Israheli, nk’uko mwari mumeze nk’ibivume mu mahanga, ni na ko nzabakiza maze mukaba abanyamugisha. Mwitinya, ahubwo nimukomere!
14
Koko rero, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nk’uko nari naragambiriye kubagirira nabi, mbitewe n’ababyeyi banyu bari barandakaje, kandi simbireke — ni ko Uhoraho, Umugaba w’ingabo avuze —
15
ni na ko nisubiyeho, noneho nkaba niyemeje kugirira neza Yeruzalemu n’inzu ya Yuda. Mwitinya rero na gato!
16
Dore amabwiriza muzakurikiza: buri muntu nabwire mugenzi we ukuri, mu nkiko zanyu muce imanza zitabera, zishyigikiye amahoro;
17
ntimugatekereze kugirirana nabi; ntimukarahire ibinyoma kuko ibikorwa nk’ibyo mbyanga. Uwo ni Uhoraho ubivuze.
18
Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ambwira iri jambo, ati
19
«Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Ugusiba kurya ko mu kwezi kwa kane, mu kwezi kwa gatanu, mu kwezi kwa karindwi no mu kwezi kwa cumi, inzu ya Yuda kuzayihindukiramo iminsi y’umunezero, y’ibyishimo n’ibirori bihimbaje. Nyamara ariko, nimukunde ukuri n’amahoro!»
20
Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Ni koko, muzongera kubona haje abanyamahanga n’abaturage b’imigi minini.
21
Abaturage b’umugi umwe bazajya kubwira abo mu wundi bati «Nimuze tujye kurura uruhanga rw’Uhoraho, dushakashake Uhoraho, Umugaba w’ingabo; natwe turajyayo.»
22
Nuko imiryango myinshi n’amahanga akomeye bazaze i Yeruzalemu gushakashaka Uhoraho, Umugaba w’ingabo, no kumwurura.
23
Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Uwo munsi, abanyamahanga cumi bavuga indimi zinyuranye bazafata igishura cy’umwambaro w’Umuyahudi, bazamwizirikeho bavuga bati «Turashaka kujyana namwe kuko twumvise bavuga ngo ’Imana iri kumwe namwe.’»
← Chapter 7
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 9 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14