bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Exodus 13
Exodus 13
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 14 →
1
Uhoraho abwira Musa ati:
2
“Nimunyegurire abana b'abahungu b'impfura bose bo mu Bisiraheli, munyegurire n'uburiza bwose bw'amatungo.”
3
Musa abwira abantu ati: “Mujye mwibuka umunsi Uhoraho yabakuye mu Misiri aho mwari inkoreragahato, ahabakuje ububasha bwe. Muzarye imigati idasembuye mwizihiza uyu munsi
4
muvuyeyo, muri uku kwezi kwa Abibu.
5
Muzakomeze kugenza mutyo, igihe Uhoraho azaba abagejeje mu gihugu azabaha nk'uko yabisezeranyije ba sokuruza, igihugu cy'Abanyakanāni n'Abaheti n'Abamori, n'Abahivi n'Abayebuzi, igihugu gitemba amata n'ubuki.
6
Muzamare iminsi irindwi murya imigati idasembuye, maze ku munsi wa karindwi muzakorere Uhoraho umunsi mukuru.
7
Muzarye imigati idasembuye muri iyo minsi yose uko ari irindwi, icyo gihe ntihazaboneke imigati isembuye cyangwa umusemburo mu gihugu cyanyu cyose.
8
Muri iyo minsi mikuru muzasobanurire abana banyu, ko ari iyo kwibuka ibyo Uhoraho yabakoreye ubwo mwavaga mu Misiri.
9
Bityo iyo minsi mikuru izababere urwibutso, kimwe n'uko mwagira ikimenyetso ku maboko cyangwa ku gahanga. Izabibutsa kuvuga no kuzirikana Amategeko y'Uhoraho wabakuje mu Misiri ububasha bwe.
10
Muzajye mwubahiriza iri tegeko mu gihe cyaryo uko umwaka utashye.”
11
Musa akomeza kubwira abantu ati: “Uhoraho namara kubageza mu gihugu cya Kanāni kandi akakibaha, nk'uko yabibasezeranyiye mwebwe na ba sokuruza,
12
muzature Uhoraho abahungu banyu bose b'impfura, n'uburiza bwose bw'igitsinagabo bwo mu matungo yanyu.
13
Uburiza bw'indogobe ntimuzabutanga, mu cyimbo cyabwo muzajye mutanga umwana w'intama cyangwa mubwice mubuvunnye ijosi. Naho abahungu banyu b'impfura muzajye mubacungura.
14
“Mu gihe kizaza abana banyu nibabaza icyo uwo muhango usobanura, muzabasubize muti: ‘Uhoraho yadukuje ububasha bwe mu Misiri aho twari inkoreragahato.
15
Umwami wa Misiri yanze kuturekura, maze Uhoraho yica abahungu b'impfura bose b'Abanyamisiri, yica n'uburiza bw'amatungo yabo. Ni yo mpamvu tumutambira uburiza bwose bw'amasekurume bwo mu matungo yacu, naho impfura zacu z'abahungu tukazicungura.’
16
Bityo uwo muhango uzababere urwibutso, kimwe n'uko mwagira ikimenyetso ku maboko cyangwa ku gahanga. Uzabibutsa ko Uhoraho yadukuje mu Misiri ububasha bwe.”
17
Umwami wa Misiri amaze kurekura Abisiraheli, Imana ntiyabacisha mu muhanda unyura mu Bufilisiti nubwo ari ho hari hafi. Yari izi ko abantu bashobora gutinya kurwana, bakisubiraho bakagaruka mu Misiri.
18
Ni yo mpamvu yabanyujije mu nzira ya kure, ica mu butayu igana ku Nyanja y'Uruseke. Abisiraheli bavuye mu Misiri bakurikije imiryango yabo.
19
Musa ajyana amagufwa ya Yozefu kuko yari yararahije bene Isiraheli ati: “Igihe Imana izabagoboka, amagufwa yanjye ntimuzayasige ino muzayajyane.”
20
Abisiraheli bava i Sukoti barara Etamu hafi y'ubutayu.
21
Ku manywa Uhoraho yabagendaga imbere ari mu nkingi y'igicu kugira ngo abayobore, nijoro akabagenda imbere ari mu nkingi y'umuriro kugira ngo abamurikire. Bityo bagashobora kugenda ku manywa na nijoro.
22
Ku manywa inkingi y'igicu ntiyabavaga imbere, na nijoro inkingi y'umuriro ntiyabavaga imbere.
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 14 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40