bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Exodus 24
Exodus 24
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 23
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 25 →
1
Uhoraho abwira Musa ati: “Zamuka unsange wowe na Aroni na Nadabu na Abihu, n'abakuru mirongo irindwi b'Abisiraheli maze mundamye mukiri kure.
2
Wowe wenyine ushobora kunyegera. Bagenzi bawe basigare aho, naho rubanda rwe kuzamuka umusozi.”
3
Musa asanga abantu ababwira amagambo yose Uhoraho yavuze n'amategeko yatanze. Abantu bose bamusubiriza icyarimwe bati: “Ibyo Uhoraho yategetse byose tuzabikurikiza.”
4
Musa yandika amagambo yose Uhoraho yari yamubwiye. Bukeye azinduka ajya kubaka urutambiro munsi y'umusozi wa Sinayi, ashinga n'inkingi z'amabuye cumi n'ebyiri zinganya umubare n'imiryango y'Abisiraheli.
5
Ategeka abasore gutambira Uhoraho ibitambo bikongorwa n'umuriro, batamba n'ibimasa ho ibitambo by'umusangiro.
6
Amaraso yabyo Musa ayagabanyamo kabiri, amwe ayarekera mu nzabya, andi ayaminjagira ku rutambiro.
7
Afata igitabo yari amaze kwandikamo Isezerano, agisomera abantu. Nuko baramubwira bati: “Ibyo Uhoraho yategetse byose tuzabikurikiza, tubishyire mu bikorwa.”
8
Musa afata amaraso yo mu nzabya ayamisha ku bantu, arababwira ati: “Aya ni amaraso ahamya Isezerano Uhoraho yagiranye namwe, nk'uko mumaze kuryumva.”
9
Nuko Musa azamukana na Aroni na Nadabu na Abihu, n'abakuru mirongo irindwi b'Abisiraheli,
10
babona Imana ya Isiraheli. Aho yari ihagaze hari hameze nk'ahashashwe ibuye rya safiro, ribengerana nk'ijuru ritagira ibicu.
11
Abo bayobozi b'Abisiraheli barebye Imana ntiyagira icyo ibatwara, hanyuma bararya baranywa.
12
Uhoraho abwira Musa ati: “Zamuka unsange mu mpinga kandi uhagume. Nzaguha ibisate by'amabuye nanditseho Amategeko n'amabwiriza yo kwigisha Abisiraheli.”
13
Musa azamuka ku musozi w'Imana aherekejwe n'umufasha we Yozuwe.
14
Yasize abwiye abakuru b'Abisiraheli ati: “Nimudutegerereze hano kugeza igihe tuzagarukira, nihavuka ikibazo muzagishyikirize Aroni na Huri.”
15
Musa akizamuka umusozi igicu kirawubundikira,
16
ikuzo ry'Uhoraho riboneka kuri uwo musozi wa Sinayi rirahaguma, na cya gicu gikomeza kuwubundikira. Ku munsi wa karindwi Uhoraho ahamagarira Musa muri icyo gicu.
17
Ku Bisiraheli, ikuzo ry'Uhoraho ryasaga nk'umuriro ugurumana mu mpinga y'uwo musozi.
18
Musa agera mu mpinga atwikiriwe n'igicu, ahamara iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine.
← Chapter 23
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 25 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40