bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Exodus 20
Exodus 20
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 19
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 21 →
1
Imana ivuga aya magambo yose iti:
2
“Ndi Uhoraho Imana yawe, nagukuye mu Misiri aho wari inkoreragahato.
3
“Ntugasenge izindi mana, ahubwo ujye unsenga jyenyine.
4
“Ntukiremere ikigirwamana cyangwa ishusho isengwa y'ibiri mu ijuru, cyangwa ku butaka, cyangwa mu mazi.
5
Ntukabipfukamire kandi ntukabiyoboke. Jyewe Uhoraho Imana yawe ndi Imana ifuha, mpana abanyanga n'abana babo n'abuzukuru babo ndetse n'abuzukuruza babo,
6
ariko abankunda bagakurikiza amabwiriza yanjye, mbagirira neza bo n'ababakomokaho imyaka itabarika!
7
“Ntugakoreshe izina ryanjye mu buryo budakwiriye, kuko jyewe Uhoraho Imana yawe ntazabura guhana ukoresha izina ryanjye atyo.
8
“Ujye wibuka umunsi w'isabato uwunyegurire.
9
Imirimo yawe yose ujye uyikora mu minsi itandatu,
10
ariko uwa karindwi ni isabato yanjye, jyewe Uhoraho Imana yawe. Ntukagire icyo ukora kuri uwo munsi, wowe ubwawe cyangwa umuhungu wawe, cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugaragu wawe, cyangwa umuja wawe, cyangwa itungo ryawe, cyangwa umunyamahanga uba iwawe.
11
Uzaziririze isabato utyo, kuko jyewe Uhoraho naremye ijuru n'isi n'inyanja n'ibirimo byose mu minsi itandatu, ariko ku munsi wa karindwi nkaruhuka. Ni yo mpamvu nahaye umugisha umunsi wa karindwi nkawiyegurira.
12
“Ujye wubaha so na nyoko, bityo uzarama mu gihugu mbahaye, jyewe Uhoraho Imana yawe.
13
“Ntukice.
14
“Ntugasambane.
15
“Ntukibe.
16
“Ntukabeshyere abandi.
17
“Ntukifuze inzu y'undi muntu, cyangwa umugore we, cyangwa umugaragu we, cyangwa umuja we, cyangwa inka ye, cyangwa indogobe ye, cyangwa ikindi cyose atunze.”
18
Abantu bose bumvise inkuba zikubita n'ihembe rivuga, babonye n'imirabyo n'umusozi ucumbeka, bahagarara kure baradagadwa.
19
Babwira Musa bati: “Ube ari wowe utubwira ni ho twumva, ariko Imana ye kutuvugisha tudapfa.”
20
Musa arababwira ati: “Mwitinya! Imana yaje kubagerageza kugira ngo mujye mutinya gukora icyaha.”
21
Abantu bahagarara kure, ariko Musa yegera igicu cyijimye Imana yarimo.
22
Uhoraho abwira Musa ati: “Ubwire Abisiraheli uti: Mwabonye uko navuganye namwe ndi mu ijuru.
23
None rero ntimukamparike ibigirwamana bikozwe mu ifeza cyangwa mu izahabu.
24
“Muzanyubakire urutambiro rw'igitaka rwo gutambiraho amatungo yanyu ho ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'iby'umusangiro. Nzajya mbaha umugisha muri ahantu hose nzabashyiriraho kundamya.
25
Nimunyubakira urutambiro rw'amabuye ntimugakoreshe amabuye abājwe, kuko kuyabājisha ibikoresho byayahumanya.
26
Ntimuzubake urutambiro mugeraho mwuririye ku ngazi, kugira ngo uzarwurira atazerekana ubwambure bwe.”
← Chapter 19
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 21 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40