bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Exodus 22
Exodus 22
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 21
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 23 →
1
“Umujura napfumura inzu nijoro agafatwa akicwa, uwamwishe ntazakurikiranwe.
2
Ariko niyicwa ku manywa, uwamwishe azakurikiranwe. “Umujura agomba kuriha icyo yibye, yaba adafite icyo kuriha akagurishwa kugira ngo icyo yibye kirihwe.
3
Umujura niyiba inka cyangwa indogobe cyangwa intama cyangwa ihene, nayifatanwa ikiri nzima, azayisubize nyirayo ageretseho indi.
4
“Umuntu niyonesha umurima cyangwa imizabibu by'undi, azarihe uwonesherejwe imyaka myiza yo mu murima we, cyangwa imbuto nziza z'imizabibu ye.
5
“Umuntu nacana umuriro ugafata uruzitiro rw'amahwa, ugatwika ingano z'umuturanyi ziri mu murima cyangwa ziri ku mirara, azarihe ibyo uwo muriro wangije.
6
“Umuntu nabitsa mugenzi we ifeza cyangwa ibindi bintu bikibirwa iwe, umujura naboneka azabirihe abikubye kabiri.
7
Umujura nataboneka, uwabikijwe ibyo bintu azashyikirizwe abacamanza barebe ko atari we wabyibye.
8
Ku byerekeye imanza z'amahugu zose, ari inka cyangwa indogobe, cyangwa intama cyangwa ihene, cyangwa imyambaro cyangwa ikindi kintu cyose cyatakaye, ababuranyi bazasange abacamanza, maze uzatsindwa azahe mugenzi we icyo baburana agikubye kabiri.
9
“Umuntu naragiza undi itungo iryo ari ryo ryose, yaba indogobe cyangwa inka, cyangwa intama cyangwa ihene, rigapfa cyangwa rikavunika cyangwa bakaryiba ari nta wureba,
10
icyo kibazo kizakemurwe gitya: uwariragiye azarahire mu izina ry'Uhoraho ko nta cyo yatwaye itungo rya mugenzi we. Nyiraryo azabyemere, maze undi ye kugira icyo arihishwa.
11
Ariko niryibirwa iwe, azahe nyiraryo indishyi.
12
Niritanyagurwa n'inyamaswa, uriragiye azazane igikanka cyaryo acyerekane, bityo ye kuririhishwa.
13
“Umuntu natira undi itungo rigakomereka cyangwa rigapfa nyiraryo adahari, azaririhe.
14
Ariko nirikomereka cyangwa niripfa nyiraryo ahari, ntazaririhe. Ariko naba yarikodesheje azatange ikiguzi cy'ubukode gusa.”
15
Uhoraho akomeza kubwira Musa ati: “Umugabo nashuka umwari utarasabwa akaryamana na we, azatange inkwano amurongore.
16
Nubwo se yakwanga kumumushyingira, uwo mugabo azatange inkwano nk'izo bakwa abari.
17
“Umunyabugengekazi azicwe.
18
“Uzaryamana n'itungo azicwe.
19
“Uzatambira ibitambo izindi mana zitari jyewe Uhoraho, azicwe.
20
“Ntimukagirire nabi umunyamahanga utuye muri mwe ngo mumukandamize, mwibuke ko namwe mwabaye abanyamahanga mu Misiri.
21
Ntimukarenganye umupfakazi n'impfubyi.
22
Nimubarenganya bakantakira nzabumva,
23
naho mwe mbarakarire ntume mugwa mu ntambara, abagore banyu basigare ari abapfakazi, n'abana banyu babe impfubyi.
24
“Nimuguriza umukene wo mu bwoko bwanjye, ntimuzamwake inyungu nk'uko abandi babigenza.
25
Nufata bugwate umwambaro w'undi muntu uzawumusubize izuba ritararenga,
26
kuko ari wo wonyine afite wo kwifubika. Nawubura aziyorosa iki? Nantakira nzamugoboka kuko ndi umunyampuhwe.
27
“Ntugatuke Imana kandi ntukavume umutware w'ubwoko bwawe.
28
“Ntugatinde kuntura umuganura. “Uzanture umuhungu wawe w'impfura,
29
uzabigenze utyo no ku buriza bw'amatungo yawe. Buzagumane na nyina iminsi irindwi, ku wa munani ubunture.
30
“Muzambere abaziranenge. “Ntimuzarye inyama z'itungo ryishwe n'inyamaswa, muzazigaburire imbwa.”
← Chapter 21
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 23 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40