bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Matthew 10
Matthew 10
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 9
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 11 →
1
Nuko Yezu ahamagara abigishwa be cumi na babiri, abaha ububasha bwo kumenesha ingabo za Satani, n'ubwo gukiza indwara zose n'ubumuga bwose.
2
Dore amazina y'izo Ntumwa ze uko ari cumi n'ebyiri: uwa mbere ni Simoni wiswe Petero na Andereya umuvandimwe we, na Yakobo na Yohani bene Zebedeyi,
3
na Filipo na Barutolomayo, na Tomasi na Matayo w'umusoresha, na Yakobo mwene Alufeyi na Tadeyo,
4
na Simoni w'umurwanashyaka w'igihugu, na Yuda Isikariyoti wa wundi wagambaniye Yezu.
5
Nuko Yezu atuma abo cumi na babiri, arabihanangiriza ati: “Ntimujye mu turere tw'abanyamahanga, kandi ntimwinjire mu mijyi ituwe n'Abanyasamariya.
6
Ahubwo mujye mu bazimiye nk'intama bakomoka kuri Isiraheli.
7
Mugende mutangaza muti: ‘Ubwami bw'ijuru buregereje.’
8
Mukize abarwayi, muzure abapfuye, muhumanure ababembe kandi mumeneshe ingabo za Satani. Mwaherewe ubuntu, mutangire ku buntu.
9
Ntimugire ibiceri mutwara mu mikandara yanyu, byaba iby'izahabu, cyangwa iby'ifeza, cyangwa iby'umuringa.
10
Ntimujyane kandi imifuka y'urugendo, cyangwa amakanzu abiri cyangwa inkweto, habe n'inkoni kuko umukozi akwiye guhabwa ifunguro.
11
“Nimugera mu mujyi cyangwa mu mudugudu mujye mushaka uwishimira kubākīra, maze mugume iwe kugeza igihe muzahavira.
12
Mukigera iwe mubwire ab'aho muti: ‘Nimugire amahoro!’
13
Niba bene urugo babakiriye, amahoro mubifurije agumane na bo, naho nibatabakira ayo mahoro abagarukire.
14
Ahantu hose batazabakira ntibabatege amatwi, nimujya kuva muri urwo rugo cyangwa muri uwo mujyi, mujye muhungura umukungugu wo mu birenge byanyu.
15
Ndababwira nkomeje ko ku munsi Imana izaca imanza, abari batuye i Sodoma n'i Gomora bazahanishwa igihano kidakaze nk'icy'abatuye uwo mujyi.
16
“Dore mbatumye nk'intama hagati y'impyisi. Nuko rero murabe inyaryenge nk'inzoka, mube n'abanyamahoro nk'inuma.
17
Mujye mwirinda abantu kuko bazabajyana mu nkiko, bakabakubitira no mu nsengero zabo.
18
Bazabagabiza abatware n'abami babampōra, bityo muzaba abagabo bo guhamya ibyanjye imbere yabo n'imbere y'abanyamahanga.
19
Igihe bazabarega mu nkiko, ntimuzahagarike umutima mwibaza uburyo mugiye kwiregura, kuko igihe nikigera muzahabwa icyo mukwiriye kuvuga.
20
Si mwe muzaba mwivugira, ahubwo ni Mwuka wa So uri mu ijuru uzavugira muri mwe.
21
“Umuntu azicisha uwo bava inda imwe, umubyeyi yicishe umwana we, n'abana bazagomera ababyeyi babo babicishe.
22
Muzangwa n'abantu bose babampōra, ariko uzihangana akageza ku munsi w'imperuka azarokoka.
23
Kandi nibabatoteza mu mujyi uyu n'uyu, muzahungire mu wundi. Ndababwira nkomeje ko mutazahetura imijyi yose y'Abisiraheli Umwana w'umuntu ataraza.
24
“Nta mwigishwa uruta umwigisha we, nta n'umugaragu uruta shebuja.
25
Biba bihagije ko umwigishwa agera ku rugero rw'umwigisha, naho umugaragu akagera ku rugero rwa shebuja. None ubwo Nyir'urugo bamwise Bēlizebuli, mbega amazina mabi bazita abo mu rugo rwe!
26
“Nuko rero ntimugatinye abantu kuko nta gihishwe kitazahishurwa, kandi nta banga ritazamenyekana.
27
Ibyo mbabwira rwihishwa muzabivugire ku mugaragaro, kandi ibyo mbongorera muzabitangarize ahirengeye.
28
Ntimugatinye abica umubiri ariko batabasha kwica ubugingo, ahubwo mutinye Imana yo ibasha kurimburira umubiri n'ubugingo mu nyenga y'umuriro.
29
“Mbese ibishwi bibiri ntibigura ifaranga? Nyamara nta na kimwe muri byo gipfa So atabyemeye.
30
Naho mwe, n'imisatsi yanyu yose irabaze.
31
Nuko rero ntimugatinye kuko mwe murusha kure agaciro ibishwi byinshi.
32
“Umuntu wese uzanyemera imbere y'abantu, nanjye nzamwemera imbere ya Data uri mu ijuru.
33
Ariko uzanyihakanira imbere y'abantu, nanjye nzamwihakanira imbere ya Data uri mu ijuru.
34
“Ntimutekereze ko naje kuzana amahoro ku isi. Sinaje kuzana amahoro ahubwo ni inkota.
35
Naje gutandukanya umuhungu na se, umukobwa na nyina, umukazana na nyirabukwe.
36
Nuko rero abanzi b'umuntu bazaba abo mu rugo rwe.
37
“Ukunda se cyangwa nyina akabandutisha ntakwiriye kuba uwanjye. Ukunda umuhungu we cyangwa umukobwa we akabandutisha, na we ntakwiriye kuba uwanjye.
38
Udatwara umusaraba we ngo ankurikire ntakwiriye kuba uwanjye.
39
Uwihambira ku buzima bwe azabubura, nyamara uwemera kubuhara ari jye azira azabusubirana.
40
“Ubakira ni jye aba yakiriye, kandi unyakira aba yakiriye Uwantumye.
41
Uwakira umuhanuzi kuko ari umuntu watumwe n'Imana, azahabwa ingororano iteganyirijwe abahanuzi. Uwakira kandi umuntu utunganiye Imana kuko ayitunganiye, azahabwa ingororano iteganyirijwe intungane.
42
Uzaha umwe muri aba boroheje nibura agakombe k'amazi afutse yo kunywa, ayamuhereye ko ari umwigishwa wanjye, ndababwira nkomeje ko atazabura kugororerwa.”
← Chapter 9
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 11 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28