bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Matthew 4
Matthew 4
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 3
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 5 →
1
Nuko Yezu ajyanwa na Mwuka w'Imana mu butayu, kugira ngo ahageragerezwe na Satani.
2
Ahamara iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine yigomwa kurya, hanyuma arasonza.
3
Umushukanyi aramwegera aramubwira ati: “Niba uri Umwana w'Imana tegeka ko aya mabuye ahinduka imigati.”
4
Yezu aramusubiza ati: “Biranditswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n'ibyokurya gusa, ahubwo atungwa n'ijambo ryose Imana ivuga.’ ”
5
Satani amujyana i Yeruzalemu umujyi Imana yitoranyirije, amuhagarika ku munara w'Ingoro y'Imana,
6
aramubwira ati: “Niba uri Umwana w'Imana simbuka ugwe hasi, kuko byanditswe ngo ‘Imana izagutegekera abamarayika bayo, bazakuramira mu maboko yabo, kugira ngo udasitara ku ibuye.’ ”
7
Yezu aramubwira ati: “Biranditswe kandi ngo ‘Ntukagerageze Nyagasani Imana yawe.’ ”
8
Nuko Satani arongera amujyana mu mpinga y'umusozi muremure cyane, amwereka ibihugu byose byo ku isi n'icyubahiro cyabyo,
9
aramubwira ati: “Biriya byose ndabiguha, nunyikubita imbere ukandamya.”
10
Yezu aramubwira ati: “Genda Satani, kuko byanditswe ngo ‘Uzaramye Nyagasani Imana yawe, abe ari we wenyine uyoboka.’ ”
11
Satani amusiga aho, haza abamarayika baramukorera.
12
Yezu yumvise ko Yohani yafunzwe ajya muri Galileya.
13
Ntiyaguma i Nazareti, ajya kuba i Kafarinawumu ku nkombe y'ikiyaga, mu ntara ya Zabuloni na Nafutali.
14
Kwari ukugira ngo bibe nk'uko byavuzwe n'umuhanuzi Ezayi ngo:
15
“Nimwumve ntara ya Zabuloni n'iya Nafutali, ahagana ku nyanja no hakurya ya Yorodani, aho ni ho Galileya ituwe n'abanyamahanga.
16
Abantu bāri mu mwijima bigunze, babonye umucyo mwinshi. Abāri mu gihugu cyacuze umwijima w'urupfu bigunze, urumuri rwarabamurikiye.”
17
Kuva ubwo Yezu atangira gutangaza ati: “Nimwihane kuko ubwami bw'ijuru bwegereje.”
18
Yezu agenda ahakikiye ikiyaga cya Galileya, abona abarobyi babiri bava inda imwe, Simoni witwa Petero na Andereya, barobesha umutego w'amafi mu kiyaga.
19
Arababwira ati: “Nimunkurikire nzabagira abarobyi b'abantu.”
20
Bahita basiga aho imitego yabo baramukurikira.
21
Yigiye imbere gato abona abandi bavandimwe babiri, Yakobo na Yohani bari hamwe na se Zebedeyi mu bwato, batunganya imitego barobeshaga. Na bo Yezu arabahamagara.
22
Ako kanya basiga se n'ubwato bwabo, baramukurikira.
23
Nuko Yezu azenguruka Galileya yose yigishiriza abantu mu nsengero zabo, abatangariza Ubutumwa bwiza bw'ubwami bw'ijuru, kandi akiza abantu indwara zose n'ubumuga bwose.
24
Ibye byamamara cyane mu gihugu cya Siriya, bamuzanira abantu bose barwaye indwara z'amoko atari amwe, imbabare n'abahanzweho, abanyagicuri n'ibimuga maze arabakiza.
25
Nuko imbaga y'abantu iramukurikira, bamwe baturutse muri Galileya no mu ntara yitwa Dekapoli, abandi baturutse i Yeruzalemu no muri Yudeya no hakurya ya Yorodani.
← Chapter 3
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 5 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28