bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Matthew 19
Matthew 19
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 18
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 20 →
1
Nuko Yezu amaze kuvuga ayo magambo ava muri Galileya, ajya mu gice cy'intara ya Yudeya iri iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani.
2
Imbaga nyamwinshi y'abantu bamukurikirayo, maze abarwayi babo arabakiza.
3
Abafarizayi baza aho ari kugira ngo bamutegere mu byo avuga, baramubaza bati: “Mbese biremewe ko umugabo yirukana umugore we ku mpamvu ibonetse yose?”
4
Arabasubiza ati: “Mbese ntimwasomye ko mbere na mbere igihe Imana yaremaga yaremye abantu, umugabo n'umugore?
5
Nyuma yaravuze iti: ‘Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akabana n'umugore we akaramata, bombi bakaba umuntu umwe’,
6
ku buryo baba batakiri babiri ahubwo baba babaye umuntu umwe. Nuko rero ntihakagire umuntu utandukanya abo Imana yafatanyije.”
7
Abafarizayi baramubaza bati: “None se ni kuki Musa yategetse umugabo guha umugore we urwandiko rwemeza ko amusenze, akabona kumwirukana?”
8
Arabasubiza ati: “Igituma Musa yabemereye gukora ibyo ni ukubera imitima yanyu inangiye. Ariko mbere na mbere si uko byahoze.
9
Naho jye mbabwiye ko umugabo wese wirukana umugore we bitavuye ku kubana kutemewe n'Amategeko maze akazana undi, aba asambanye.”
10
Abigishwa baramubwira bati: “Niba imibanire y'umugabo n'umugore ari iyo, icyarutaho ni ukudashaka!”
11
Yezu ni ko kubabwira ati: “Erega si bose bashobora kwakira iyo nyigisho, keretse abayigenewe!
12
Hariho bamwe batabasha kurongora kuko bavutse ari ibiremba. Hari abandi batabibasha kuko bagizwe batyo n'abantu. Hariho n'abandi babyigomwa ubwabo kubera ubwami bw'ijuru. Ubasha kumva iryo jambo naryumve.”
13
Abantu bazanira Yezu abana bato kugira ngo abarambikeho ibiganza abasengere, maze abigishwa be barabacyaha.
14
Yezu ni ko kubabwira ati: “Nimureke abana bato bansange, mwibabuza kuko ubwami bw'ijuru ari ubw'abameze nka bo.”
15
Amaze kubarambikaho ibiganza ava aho hantu.
16
Hari ubwo umuntu yasanze Yezu aramubaza ati: “Mwigisha, mbese ibyiza nakora ni ibihe kugira ngo mpabwe ubugingo buhoraho?”
17
Yezu aramusubiza ati: “Kuki umbaza ibyiza ugomba gukora? Imana yonyine ni yo nziza, niba ushaka kubona ubugingo buhoraho ujye ukurikiza Amategeko yayo.”
18
Undi aramubaza ati: “Ayahe?” Yezu ati: “Ntukice, ntugasambane, ntukibe, ntukabeshyere abandi,
19
wubahe so na nyoko kandi ujye ukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda.”
20
Uwo musore aramubwira ati: “Ayo yose narayakurikije. Ikindi nshigaje ni iki?”
21
Yezu aramusubiza ati: “Niba ushaka kuba indakemwa koko, genda ugurishe ibyo utunze ibivuyemo ubihe abakene, ni bwo uzaba ufite ubutunzi mu ijuru, maze uze unkurikire.”
22
Uwo musore yumvise iryo jambo agenda ashavuye, kuko yari afite ibintu byinshi.
23
Yezu abwira abigishwa be ati: “Ndababwira nkomeje ko biruhije ko umukungu yinjira mu bwami bw'ijuru.
24
Nongere kandi mbabwire: icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu mwenge w'urushinge, kuruta ko umukungu yakwinjira mu bwami bw'Imana.”
25
Abigishwa babyumvise baratangara cyane bagira bati: “Mbese noneho ni nde ubasha kurokoka?”
26
Yezu arabitegereza arababwira ati: “Koko ku bantu ntibishoboka, ariko ku Mana byose birashoboka.”
27
Nuko Petero aramubaza ati: “Mbese nkatwe ko twasize byose tukagukurikira, bizagenda bite?”
28
Yezu arababwira ati: “Ndababwira nkomeje ko igihe ibintu byose bizaba bihinduwe bishya, Umwana w'umuntu azicara ku ntebe ya cyami ahabwe ikuzo. Icyo gihe mwebwe mwankurikiye namwe muzicara ku ntebe cumi n'ebyiri za cyami, mucire imanza imiryango cumi n'ibiri y'Abisiraheli.
29
Umuntu wese wasize amazu cyangwa abavandimwe, cyangwa se cyangwa nyina, cyangwa abana cyangwa amasambu kubera jye, azahabwa ibiruta ibyo incuro ijana kandi ahabwe ubugingo buhoraho.
30
Ikindi kandi benshi mu b'imbere bazaba ab'inyuma, na benshi mu b'inyuma babe ab'imbere.
← Chapter 18
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 20 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28