bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Matthew 15
Matthew 15
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 14
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 16 →
1
Nuko Abafarizayi n'abigishamategeko baturutse i Yeruzalemu basanga Yezu, baramubaza bati:
2
“Kuki abigishwa bawe barenga ku muhango wa ba sogokuruza? Kuki mu gihe cyo gufungura batabanza gukaraba?”
3
Yezu arababaza ati: “Kuki mwe murenga ku Mategeko y'Imana mukihambira ku mihango yanyu?
4
Imana yaravuze iti: ‘Ujye wubaha so na nyoko’, kandi iti: ‘Uzatuka se cyangwa nyina azicwe.’
5
Naho mwebwe muvuga ko umuntu yabwira se cyangwa nyina ati: ‘Icyo najyaga kugufashisha ngomba kugitura Imana’,
6
ntabe acyubaha se [cyangwa nyina]. Bityo mukaba muhinduye ubusa Amategeko y'Imana mwitwaje imihango yanyu.
7
Mwa ndyarya mwe, Ezayi yabahanuye uko muri agira ati:
8
‘Aba bantu bampoza ku rurimi, ariko imitima yabo imba kure.
9
Barushywa n'ubusa bansenga, kuko inyigisho bigisha ari amategeko y'abantu gusa.’ ”
10
Nuko Yezu ahamagara rubanda arababwira ati: “Nimuntege amatwi kandi musobanukirwe ibi:
11
igihumanya umuntu si ikijya mu kanwa, ahubwo ni ikikavamo.”
12
Nuko abigishwa be baramwegera baramubaza bati: “Uzi ko Abafarizayi bumvise ibyo uvuze bikabarakaza?”
13
Yezu ni ko kubasubiza ati: “Agati kose katatewe na Data uri mu ijuru kazarandurwa.
14
Nimubareke ni impumyi zirandata izindi. Iyo impumyi irandase indi mpumyi, zombi zigwa mu rwobo.”
15
Petero ni bwo amubwiye ati: “Dusobanurire ayo marenga.”
16
Yezu aramusubiza ati: “Mbese namwe muri abaswa bigeze aho?
17
Mbese ntimwumva ko ikintu cyose cyinjiye mu muntu kinyuze mu kanwa kijya mu nda, nyuma kikamuvamo kinyuze epfo?
18
Ariko igisohoka mu kanwa cyose kiba kivuye mu mutima, ni na cyo gihumanya umuntu,
19
kuko mu mitima y'abantu ari ho hava imigambi mibi: ubwicanyi n'ubusambanyi n'ubujura, kubeshyerana no gutukana.
20
Ibyo ni byo bihumanya umuntu, naho kurisha intoki zidakarabye si byo byamuhumanya.”
21
Nuko Yezu avayo ajya mu karere gahereranye n'imijyi ya Tiri na Sidoni.
22
Umugore w'Umunyakanānikazi wabaga muri ako karere, aramusanga avuga aranguruye ati: “Nyagasani Mwene Dawidi, ngirira impuhwe! Umukobwa wanjye yahanzweho n'ingabo ya Satani, ameze nabi rwose.”
23
Yezu ntiyagira icyo amusubiza, maze abigishwa be baramwegera baramwinginga bati: “Musezerere kuko adusakuza inyuma.”
24
Yezu arasubiza ati: “Nta bandi natumweho uretse Abisiraheli bameze nk'intama zazimiye.”
25
Uwo mugore araza aramupfukamira ati: “Nyagasani mfasha!”
26
Yezu aramusubiza ati: “Si byiza gufata ibyokurya by'abana ngo ubijugunyire imbwa.”
27
Umugore aramusubiza ati: “Ni koko Nyagasani, ariko kandi n'imbwa zitungwa n'ibigwa hasi bivuye ku meza ya ba shebuja.”
28
Yezu ni ko kumusubiza ati: “Wa mugore we, ufite ukwizera gukomeye, bikubere uko ubishaka.” Uwo mwanya umukobwa we arakira.
29
Nuko Yezu ava aho agenda akikiye ikiyaga cya Galileya, azamuka umusozi maze aricara.
30
Imbaga nyamwinshi y'abantu iramusanga bamuzaniye abacumbagira n'impumyi, ibirema n'ibiragi n'abandi barwayi benshi, babashyira imbere ye arabakiza.
31
Nuko rubanda batangazwa no kubona ibiragi bivuga, ibirema bikira, abacumbagira bagenda neza n'impumyi zikareba. Nuko basingiza Imana ya Isiraheli.
32
Yezu ahamagara abigishwa be arababwira ati: “Aba bantu barambabaje. Dore uyu ni umunsi wa gatatu turi kumwe kandi ntibagifite icyo bafungura. None sinshaka kubasezerera kandi nta mpamba bafite, inzara itabatsinda ku nzira.”
33
Abigishwa be baramubaza bati: “Ko aha hantu hadatuwe, twakura he ibyahaza abantu bangana batya?”
34
Yezu arababaza ati: “Mufite imigati ingahe?” Baramusubiza bati: “Dufite irindwi n'udufi dukeya.”
35
Nuko ategeka abantu kwicara hasi.
36
Afata iyo migati uko ari irindwi na twa dufi, ashimira Imana, arabimanyura, abiha abigishwa na bo babikwiza iyo mbaga.
37
Bose bararya barahaga, bateranya ibisagutse byuzura ibitebo birindwi.
38
Abariye bari ibihumbi bine, utabariyemo abagore n'abana.
39
Nuko Yezu amaze gusezerera iyo mbaga y'abantu ajya mu bwato, yerekeza mu karere ka Magadani.
← Chapter 14
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 16 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28