bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Genesis 14
Genesis 14
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 13
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 15 →
1
Ku ngoma za Amurafeli umwami w'i Shinari, na Ariyoki umwami wa Elasari, na Kedorulawomeri umwami wa Elamu, na Tidali umwami w'i Goyimu,
2
abo bami barwanije Bera umwami w'i Sodomu, na Birusha umwami w'i Gomora, na Shinabu umwami wa Adima, na Shemeberi umwami w'i Seboyimu, n'umwami w'i Bela (ni ho Sowari).
3
Abo bose bateranira mu gikombe cya Sidimu (aho ni ho Nyanja y'Umunyu).
4
Bamaze imyaka cumi n'ibiri bakorera Kedorulawomeri, mu mwaka wa cumi n'itatu baragoma.
5
Mu mwaka wa cumi n'ine, Kedorulawomeri n'abami bari kumwe na we baraza, baneshereza Abarafa muri Ashiteroti Karunayimu, baneshereza n'Abasuzi i Hamu, baneshereza n'Abemi i Shavekiriyatayimu,
6
baneshereza n'Abahori ku musozi wabo Seyiri, barabirukana babageza muri Eliparani, iri hafi y'ubutayu.
7
Basubirayo, bagera muri Enimishipati (ni ho Kadeshi), banesha Abamaleki mu gihugu cyabo cyose, n'Abamori batuye Hasasonitamari.
8
Maze hatabara umwami w'i Sodomu, n'umwami w'i Gomora, n'umwami wa Adima, n'umwami w'i Seboyimu, n'umwami w'i Bela (ni ho Sowari), bashingira urugamba mu gikombe cya Sidimu.
9
Barwanya Kedorulawomeri umwami wa Elamu, na Tidali umwami w'i Goyimu, na Amurafeli umwami w'i Shinari, na Ariyoki umwami wa Elasari, abane barwanya abatanu.
10
Kandi icyo gikombe cya Sidimu cyari cyuzuyemo imyobo irimo ibumba, abami b'i Sodomu n'i Gomora barahunga bagwamo, abacitse ku icumu bahungira ku musozi.
11
Banyaga ibintu by'i Sodomu n'i Gomora n'ibyokurya byabo byose, baragenda.
12
Na Loti bamufatirayo mpiri, umuhungu wabo wa Aburamu wari utuye i Sodomu, banyaga ibintu bye barigendera.
13
Haza umuntu umwe wacitse ku icumu, abibwira Aburamu Umuheburayo. Yari atuye ku biti byitwa imyeloni bya Mamure Umwamori, mwene se wa Eshikoli na Aneri, bari basezeranye na Aburamu.
14
Aburamu yumvise yuko mwene wabo yafashwe mpiri, atabarana n'umutwe we wigishijwe kurwana, bavukiye mu rugo rwe, magana atatu na cumi n'umunani barabakurikira bagera i Dani.
15
Aburamu n'abagaragu be bigabanyamo imitwe nijoro barabatera, barabanesha, barabirukana babageza i Hoba, iri ibumoso bw'i Damasiko.
16
Agarura iminyago yose, na Loti mwene wabo n'ibye, n'abagore na bo n'abandi bantu.
17
Atabarutse avuye gutsinda Kedorulawomeri n'abandi bami bari kumwe na we, umwami w'i Sodomu amusanganirira mu gikombe Shave (ni cyo gikombe cy'umwami).
18
Kandi Melikisedeki umwami w'i Salemu azana imitsima na vino, yari umutambyi w'Imana Isumbabyose.
19
Amuhesha umugisha ati “Aburamu ahabwe umugisha n'Imana Isumbabyose, nyir'ijuru n'isi,
20
kandi Imana Isumbabyose ihimbazwe, yakugabije ababisha bawe.” Nuko Aburamu amuha kimwe mu icumi cya byose.
21
Umwami w'i Sodomu abwira Aburamu ati “Mpa abantu, ibintu ubyijyanire.”
22
Aburamu asubiza umwami w'i Sodomu ati “Ndahirishirije Uwiteka kumanika ukuboko kwanjye, ni we Mana Isumbabyose, nyir'ijuru n'isi,
23
yuko ntazatwara akadodo cyangwa agashumi k'inkweto ko mu byawe, kugira ngo utibwira uti ‘Ni jye utungishije Aburamu.’
24
Keretse gusa wishyura impamba nahaye abagaragu banjye, kandi uhe abo twatabaranye umugabane. Aneri na Eshikoli na Mamure bo bajyane umugabane wabo.”
← Chapter 13
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 15 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50