bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Genesis 44
Genesis 44
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 43
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 45 →
1
Yosefu ategeka igisonga cye ati “Nimwuzuze amasaho y'abo bagabo ihaho ringana n'iryo bashobora kujyana, ushyire n'ifeza y'umuntu mu munwa w'isaho ye.
2
Ushyire n'igikombe cyanjye cy'ifeza mu munwa w'isaho y'umuhererezi, ushyiranemo n'ifeza ye yahahishaga.” Abigenza uko Yosefu yamutegetse.
3
Bukeye hamaze kubona, abo bagabo basezeranwa n'indogobe zabo.
4
Bavuye mu mudugudu bataragera kure, Yosefu abwira igisonga cye ati “Haguruka ukurikire ba bagabo, nubageraho ubabwire uti ‘Ni iki gitumye mwitura inabi uwabagiriye neza?
5
Icyo mwibye si cyo databuja anywesha, kandi si cyo yikingira aragura? Ubwo mwakoze mutyo, mwakoze icyaha.’ ”
6
Abageraho, ababwira ayo magambo.
7
Baramubwira bati “Databuja, ni iki kikuvugishije amagambo ameze atyo? Ntibikabeho ko abagaragu bawe dukora ibimeze bityo.
8
Dore ifeza twasanze mu minwa y'amasaho yacu twarazigushubije, tuzivanye mu gihugu cy'i Kanāni. None twabasha dute kwiba ifeza cyangwa izahabu byo mu nzu ya shobuja?
9
Uwo uri bukibonane wo mu bagaragu bawe yicwe, natwe duhinduke imbata zawe, databuja.”
10
Arababwira ati “Nuko rero bibe nk'uko mubivuze. Uwo kiri bubonekeho ni we uri bube imbata yanjye, namwe ntimuri bugibweho n'urubanza.”
11
Barihuta barururutsa, umuntu wese ahambura isaho ye,
12
arasaka ahēra ku mpfura ageza ku muhererezi, cya gikombe kiboneka mu isaho ya Benyamini.
13
Bashishimura imyambaro yabo, umuntu wese ahekesha indogobe ye imitwaro, basubira mu mudugudu.
14
Yuda na bene se bagera mu nzu ya Yosefu, basanga akiri aho bamwikubita imbere.
15
Yosefu arababaza ati “Icyo mukoze icyo ni igiki? Ntimuzi yuko umuntu umeze nkanjye ashobora kuragura koko?”
16
Yuda aramusubiza ati “Databuja, turagusubiza iki? Turavuga iki? Turireguza iki? Imana yamenye gukiranirwa kw'abagaragu bawe. Dore turi imbata zawe databuja, twe n'uwo cya gikombe kibonetseho.”
17
Aramusubiza ati “Ntibikabeho ko ngira ntyo: uwo igikombe kibonetseho ni we uri bube imbata yanjye, ariko mwe mwigendere mujye kwa so amahoro.”
18
Yuda aramwegera aramubwira ati “Databuja, ndakwinginze, jyewe umugaragu wawe reka mvugire ijambo mu matwi yawe, uburakari bwawe bwe kugurumanira umugaragu wawe, kuko uhwanye na Farawo rwose.
19
Databuja, ntiwabajije abagaragu bawe uti ‘Muracyafite so, cyangwa hari undi mwene so mufite?’
20
Natwe tukagusubiza databuja tuti ‘Dufite data w'umusaza, hariho n'umwana yabyaye ashaje aracyari muto, mukuru we yarapfuye, ni we usigaye ari ikinege mu nda ya nyina, se aramukunda.’
21
Maze ukabwira twe abagaragu bawe uti ‘Muzamunzanire murebe.’
22
Tukakubwira databuja tuti ‘Uwo muhungu ntiyasiga se, yamusiga se yapfa.’
23
Nawe ukabwira twe abagaragu bawe uti ‘Umuhererezi wanyu nimutamanukana, ntimuzongere kunca iryera.’
24
“Nuko tuzamutse tugeze kuri data, umugaragu wawe, tumubwira amagambo yawe databuja.
25
Data aratubwira ati ‘Nimwongere musubireyo, muduhahireyo utwo kurya.’
26
Turamusubiza tuti ‘Ntitwasubirayo. Umuhererezi wacu nitujyana tuzamanuka tujyeyo, kuko tutabasha guca uwo mugabo iryera, umuhererezi wacu tutari kumwe.’
27
Data, umugaragu wawe aratubwira ati ‘Muzi yuko umugore wanjye twabyaranye abahungu babiri,
28
umwe akamvaho nkibwira ndashidikanya yuko yatanyaguwe n'inyamaswa nanjye nkaba ntakimubona,
29
nimunkuraho n'uyu akagira ibyago, muzatuma imvi zanjye zimanukana ishavu zijya ikuzimu.’
30
“Nuko none najya kuri data umugaragu wawe tutari kumwe n'uwo muhungu,
31
data akabona tutazanye yapfa, kuko ubugingo bwe bwiboshye ku bw'uwo muhungu, twebwe abagaragu bawe tukaba dutumye imvi za data umugaragu wawe, zimanukana ishavu zijya ikuzimu.
32
Kuko jyewe umugaragu wawe nishingiye uwo muhungu kuri data nti ‘Nintamugushyikiriza, nzaba ngukoreye icyaha data, kitazamvaho iteka.’
33
Nuko none ndakwinginze, databuja, jyewe umugaragu wawe ngume mu cyimbo cy'uwo muhungu ndi imbata yawe, kandi uwo muhungu atahane na bene se.
34
Nasubira nte ngo njye kuri data, ntari kumwe n'uwo muhungu? Ne kureba ibyago bizagera kuri data.”
← Chapter 43
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 45 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50