bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Genesis 49
Genesis 49
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 48
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 50 →
1
Yakobo ahamagaza abana be arababwira ati “Nimuterane, mbabwire ibizababaho mu minsi izabaho kera.
2
“Nimuterane mwumve bana ba Yakobo,Mwumve Isirayeli so.
3
“Rubeni uri imfura yanjye, n'imbaraga zanjye.Uwo gushobora kubyara kwanjye kwatangiriyeho,Urushaho icyubahiro, urushaho gukomera.
4
Uri nk'amazi kuko adahama hamwe, ntuzabona ubutware.Kuko wuriye uburiri bwa so,Ni ho wabuhumanije.Yuriye indyamo yanjye!
5
“Simiyoni na Lewi ni abavandimwe,Inkota zabo ni intwaro z'urugomo.
6
Mutima wanjye, ntuzajye mu nama zabo za rwihereranwa,Bwiza bwanjye, ntugafatanye n'iteraniro ryabo.Kuko bicishije abantu uburakari,Bagatema ibitsi by'inka kugira ngo bimare agahinda.
7
Uburakari bwabo buvumwe kuko bwari bwinshi,Umujinya wabo uvumwe kuko wari uw'agashinyaguro.Nzabagabanya mu ba Yakobo,Nzabatataniriza mu Bisirayeli.
8
“Yuda, bene so bazagushima,Ukuboko kwawe kuzaba ku ijosi ry'abanzi bawe,Bene so bazakwikubita imbere.
9
Yuda ni icyana cy'intare,Urazamutse, mwana wanjye uvuye mu muhīgo.Yunamye, abunda nk'intare,Kandi nk'intare y'ingore.Ni nde wayivumbura?
10
Inkoni y'ubwami ntizava kuri Yuda,Inkoni y'ubutware ntizava hagati y'ibirenge bye, Nyirayo ataraza,Uwo ni we amahanga azumvira.
11
Aziritse ishashi ye y'indogobe ku muzabibu,N'icyana cye cy'indogobe akiziritse ku muzabibu urutaho ubwiza,Ameshesha imyenda ye vino,Imyambaro ye ayimeshesha amaraso y'inzabibu.
12
Amaso ye atukujwe na vino,Amenyo ye yejejwe n'amata.
13
“Zebuluni azatura ku kibaya cy'inyanja,Azaba ku kibaya kiriho inkuge,Urugabano rwe ruzerekera i Sidoni.
14
“Isakari ni indogobe y'inyamaboko,Iryamye hagati y'ingo z'intama.
15
Abona aho kuruhukira ko ari heza,N'igihugu ko ari icyo kwishimiramo.Yunamishirije urutugu rwe kwikorera,Ahinduka umuretwa utegekwa icyate.
16
“Dani azacira abantu be imanza,Ubwo ari umwe mu miryango y'Abisirayeli.
17
Dani azaba inzoka mu nzira,N'incira mu kayira,Irya ibinono by'ifarashi,Uhekwa na yo akagaranzuka inyuma akagwa.
18
“Uwiteka ntegereje agakiza kawe.
19
“Gadi umutwe uzamutera,Ariko na we azabatera abirukane, abakurikire hafi.
20
“Kuri Asheri hazava ibyokurya biryoha neza,Azatanga ibyokurya byiza bikwiriye abami.
21
“Nafutali ni ibuguma ry'isha izituwe,Avuga amagambo meza.
22
“Yosefu ni ishami ry'igiti cyera cyane,Ishami ry'igiti cyera cyane kiri hagati y'isōko,Amashami yacyo arenga inkike y'igihome.
23
Abarashi bamugiriye iby'urwango,Bamurashe imyambi y'akarengane.
24
Ariko umuheto we nturakabangūka,Amaboko ye n'intoki ze bikomezwa n'amaboko ya ya ntwari ya Yakobo.Ni yo yakomotsweho n'Umushumba,Igitare cy'Abisirayeli.
25
Ibyo byakozwe n'Imana ya so, izagufasha,Byakozwe n'Ishoborabyose, izaguha umugisha.Imigisha iva hejuru mu ijuru,N'imigisha iva mu mazi y'ikuzimu,N'imigisha yo mu mabere n'iyo mu nda.
26
Imigisha so ahesha,Irenze iyaheshejwe na data na sogokuru,Igera ku rugabano rw'imisozi ihoraho.Izaba ku mutwe wa Yosefu,Mu izingiro rye, ni we mutware wa bene se.
27
“Benyamini ni isega ritanyagura,Mu gitondo rirya umuhīgo,Nimugoroba akagabanya iminyago.”
28
Abo bose ni imiryango y'Abisirayeli uko ari cumi n'ibiri. Ibyo ni byo se yababwiye abasabira umugisha, umuntu wese amusabira uwe mugisha.
29
Arabihanangiriza arababwira ati “Ngiye gusanga ubwoko bwanjye, muzampambe hamwe na data na sogokuru, mu buvumo buri mu isambu ya Efuroni Umuheti,
30
mu buvumo buri mu isambu y'i Makipela iri imbere y'i Mamure mu gihugu cy'i Kanāni, ni bwo Aburahamu yaguranye n'iyo sambu kuba gakondo yo guhambamo, abuguze na Efuroni Umuheti.
31
Ni bwo bahambyemo Aburahamu na Sara umugore we, ni bwo bahambyemo Isaka na Rebeka umugore we, kandi ni bwo nahambyemo Leya.
32
Ya sambu n'ubuvumo buyirimo byaguzwe ku Baheti.”
33
Yakobo amaze kwihanangiriza abana be, asubiza amaguru ku rutara, umwuka urahera asanga ubwoko bwe.
← Chapter 48
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 50 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50