bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Genesis 23
Genesis 23
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 22
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 24 →
1
Sara yaramye imyaka ijana na makumyabiri n'irindwi, iyo ni yo myaka Sara yaramye.
2
Sara apfira i Kiriyataruba (ari ho Heburoni) mu gihugu cy'i Kanāni, Aburahamu aza kuborogera Sara, amuririra.
3
Aburahamu arahaguruka ava ku ntumbi ye, abwira Abaheti ati
4
“Ndi umushyitsi n'umusuhuke muri mwe, mumpe gakondo yo guhambamo, mpambe umupfu wanjye, mwivane mu maso.”
5
Abaheti basubiza Aburahamu bati
6
“Databuja, utwumve uri umuntu ukomeye cyane muri twe, uhambe umupfu wawe mu mva yacu uri buhitemo muri zose, nta wo muri twe uri bukwime imva ye ngo we guhambamo umupfu wawe.”
7
Aburahamu arahaguruka, yikubita imbere ya bene igihugu, ni bo Baheti.
8
Avugana na bo arababwira ati “Nimwemera yuko mpamba umupfu wanjye ngo mwivane mu maso, munyumvire, munyingingire Efuroni mwene Sohari,
9
ampe ubuvumo bw'i Makipela afite, buri ku mpera y'isambu ye. Abungurishirize hagati yanyu igiciro kibukwiriye kitagabanije, bube gakondo yo guhambamo.”
10
Efuroni yari yicaye hagati mu Baheti, Efuroni Umuheti asubiza Aburahamu, Abaheti bamwumva, abinjiraga mu irembo ry'umudugudu wabo bose ati
11
“Ahubwo databuja, nyumva. Iyo sambu ndayiguhaye, n'ubuvumo burimo ndabuguhaye, mbiguhereye imbere y'ab'ubwoko bwacu, hamba umupfu wawe.”
12
Aburahamu yikubita imbere ya bene igihugu.
13
Abwira Efuroni bene igihugu bamwumva ati “Ndakwinginze, nyumvira. Ndakwishyura igiciro cy'iyo sambu, cyemere nkiguhe, mpambemo umupfu wanjye.”
14
Efuroni asubiza Aburahamu ati
15
“Databuja, nyumvira. Agasambu kaguze shekeli magana ane z'ifeza kanteranya nawe? Nuko hamba umupfu wawe.”
16
Aburahamu yumvira Efuroni agerera Efuroni ifeza avuze, Abaheti bamwumva, shekeli magana ane z'ifeza, zemerwa n'abagenza.
17
Nuko isambu ya Efuroni yari i Makipela, iri imbere y'i Mamure, yo n'ubuvumo burimo n'ibiti byo muri yo byose byayigotaga hose ku mpera yayo, bikomerezwa Aburahamu
18
kuba gakondo ye, imbere y'Abaheti, imbere y'abinjiraga mu irembo ry'umudugudu wabo bose.
19
Hanyuma y'ibyo, Aburahamu ahamba Sara umugore we muri ubwo buvumo bwo mu isambu y'i Makipela, iri imbere y'i Mamure (ni ho Heburoni) mu gihugu cy'i Kanāni.
20
Nuko Abaheti bakomereza Aburahamu iyo sambu n'ubuvumo buyirimo kuba gakondo yo guhambamo.
← Chapter 22
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 24 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50