bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Job 13
Job 13
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 14 →
1
“Dore ijisho ryanjye ryabonye ibyo byoseUgutwi kwanjye kwarabyumvise ndabimenya.
2
Ibyo muzi nanjye ndabizi,Ntimundusha.
3
Ni ukuri ndashaka kuvugana n'Ishoborabyose,Kandi ndifuza kwiburanira ku Mana.
4
Ariko muri abahimbyi b'ibinyoma,Mwese muri abavūzi badafite akamaro.
5
Icyampa mugahora rwose,Mwaba mugize ubwenge.
6
“Noneho nimwumve urubanza rwanjye,Kandi mutegere amatwi kuburana kw'iminwa yanjye.
7
Mbese murashaka kuburanira Imana?Muvuga ibyo gukiranirwa mukariganya?
8
Murayicira urwa kibera?Murashaka kuvugira Imana?
9
Mbese ibagenzuye aho byababera byiza?Murashaka kuyiriganya nk'uko umuntu ariganya undi?
10
Ni ukuri izabahana,Niba muca urwa kibera rwihishwa.
11
Mbese gukomera kwayo ntikuzabatera ubwoba,Igitinyiro cyayo kikabagwira?
12
Amagambo yanyu akomeye ni imigani imeze nk'ivu,Ibihome byanyu ni ibihome by'icyondo.
13
Nimuceceke mundeke mvuge,Bingirire uko bishaka.
14
Ni iki gituma nirya nkimara,Ngahara amagara yanjye?
15
Naho yanyica napfa nyiringira,Nubwo bimeze bityo,inzira zanjye nzazikomeza imbere yayo.
16
Ibyo na byo bizambera agakiza,Kuko ari nta muntu uhakana Imana uzaza imbere yayo.
17
Nimuhugukire amagambo yanjye,N'ibyo mpamya bigere mu matwi yanyu.
18
Dore maze gutunganya urubanza rwanjye,Nzi yuko ndi umukiranutsi.
19
“Uwo tuzaburana ni nde?Kuko naceceka umwuka wahera.
20
Ariko we kungirira ibi uko ari bibiri,Ni bwo ntazihisha mu maso hawe.
21
Gerura ukuboko kwawe kundeke,Kandi ntuntereshe igitinyiro cyawe ubwoba.
22
“Maze umpamagare ndakwitaba,Cyangwa ureke mvuge nawe unsubize.
23
Ibicumuro byanjye n'ibyaha byanjye ni bingahe?Umenyeshe igicumuro cyanjye n'icyaha cyanjye.
24
“Ni iki gituma unyima amaso ukangira umwanzi wawe?
25
Mbese warushya ikibabi gitumurwa n'umuyaga,Ugakurikirana umurama wumye?
26
“Kuko unyandikaho ibintu binsharirira,Kandi ugatuma ndimūra ibyaha byo mu busore bwanjye.
27
Ibirenge byanjye na byo ubishyize mu ngoyi,Kandi witegereze imigendere yanjye yose,Ibirenge byanjye ubishyizeho urukubo,
28
Nubwo meze nk'ikintu kiboze cyononekaye,Cyangwa nk'umwambaro wariwe n'inyenzi.
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 14 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42