bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Job 19
Job 19
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 18
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 20 →
1
Maze Yobu arasubiza ati
2
“Muzahereza he mubabaza umutima wanjye,Mukamvunaguza amagambo yanyu?
3
Ubu ni ubwa cumi munshinyagurira,Ntabwo mukorwa n'isoni zo kungirira nabi.
4
Niba naracumuye koko,Igicumuro cyanjye ni jye kiriho.
5
Niba mushaka kunyibonaho,No kumpamya ibyo munsebya,
6
Mumenye yuko ari Imana yubitse urubanza rwanjye,Ikangotesha imitego yayo.
7
Dore ndatakishwa no kugirirwa urugomo ariko sinumvirwa,Ndatabaza nta rubanza rutabera ruhari.
8
Inzira yanjye yarayishe bituma ntabasha guhita,Kandi inzira zanjye yazikwijemo umwijima.
9
Yanyaze icyubahiro cyanjye,Inyaka ikamba ryo ku mutwe wanjye.
10
Yanyishe inturutse impande zose none ndapfuye,Kandi ibyiringiro byanjye yabiranduye nk'igiti.
11
Yankongejeho uburakari bwayo,Kandi imbarira mu banzi bayo.
12
Ingabo zayo zaziye icyarimwe,Zishaka inzira yo kuntera,Maze zigota urugo rwanjye.
13
“Yantandukanije n'abo tuva inda imwe,Kandi abo twari tuziranye baranyigurukije.
14
Bene wacu bantaye,N'incuti zanjye zanyibagiwe.
15
Abo mu nzu yanjye n'abaja banjye bangenje nk'umushyitsi,Mbamereye nk'umunyamahanga.
16
Mpamagara umugaragu wanjye ntarushye anyitaba,Nubwo mwingingisha akanwa kanjye.
17
Umugore wanjye azinutswe umwuka wanjye,Kandi gusaba kwanjye kuzinutswe bene mama.
18
Ndetse n'abana bato baransuzugura,Iyo mbyutse bamvuga nabi.
19
Incuti zanjye z'amagara zose ziranzinutswe,N'abo nakundaga bampindukiye abanzi.
20
Amagufwa yanjye yumiranye n'umubiri wanjye n'inyama zanjye,Ndetse nsigaye ku menyo gusa.
21
“Mungirire imbabazi,Mungirire imbabazi mwa ncuti zanjye mwe,Kuko ukuboko kw'Imana kunkozeho.
22
Murandenganyiriza iki mukangirira uko Imana ingize?Uko meze ntikubahagije?
23
“Iyaba amagambo yanjye yari yanditswe!Iyaba yari yanditswe mu gitabo!
24
Akandikishwa ikaramu y'icyuma n'icyuma cy'isasu,Agakebwa ku rutare ngo ahoreho iteka.
25
Ariko jye ubwanjye nzi yuko Umucunguzi wanjye ariho,Kandi ko amaherezo azahagarara mu isi.
26
Kandi uruhu rwanjye nirumara kubora,Nzareba Imana mfite umubiri.
27
Nzayireba ubwanjye,Amaso yanjye azayitegereza si ay'undi.Nuko umutima wanjye umarwa n'urukumbuzi.
28
Ahubwo mwari mukwiriye kuvuga muti‘Twamurenganya dute,Ko afite impamvu zimuha urubanza?’
29
“Nimutinye inkota,Kuko uburakari buteza guhanwa n'inkota,Kugira ngo mumenye yuko hariho urubanza rutabera.”
← Chapter 18
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 20 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42