bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Job 36
Job 36
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 35
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 37 →
1
Elihu akomeza kuvuga ati
2
“Ba unyoroheye gato maze nkwereke,Kuko ngifite icyo mvugira Imana.
3
Ndazana ubwenge bwanjye mbukuye kure,Kandi ndātūrira Umuremyi wanjye uburyo akiranuka.
4
Ni ukuri ibyo mvuga ntabwo ari ibinyoma,Umuntu ufite ubwenge butunganye ari kumwe nawe.
5
“Dore Imana irakomeye kandi ntigira uwo ihinyura,Irakomeye mu mbaraga no mu bwenge.
6
Ntiramisha umunyabyaha,Ariko itsindishiriza abarengana.
7
Ntabwo ivana amaso yayo ku bakiranutsi,Ahubwo ibicaza hamwe n'abami ku ntebe zabo,Ikabakomeza iteka ryose bagashyirwa hejuru.
8
Kandi iyo baboheshejwe iminyururu,Bagafatishwa ingoyi z'umubabaro,
9
Ibereka imirimo yabo n'ibicumuro byabo,Uko bagenje bibona.
10
Kandi izibura amatwi yabo ngo bumve ibyigisho,Ikabihanangiriza kuva mu byaha.
11
Nibayumvira bakayikorera,Bazamara iminsi yabo baguwe neza,Bazamara n'imyaka yabo mu byishimo.
12
Ariko nibatumvira bazarimbuzwa inkota,Kandi bazapfa ari nta bwenge bafite.
13
“Kandi abatubaha Imana mu mitima yabo bibikira uburakari,Iyo ibaboshye ntibarushya batabaza.
14
Bapfa bakenyutse,Kandi ubugingo bwabo buherera mu banduye.
15
Irokora abarengana ikabakura mu makuba,Kandi akarengane gatuma ibaziburira amatwi.
16
“Ni ukuri iba yaragukuye mu makuba,Ikagushyira ahagari hadafunganye,Kandi ibishyizwe ku meza yawe,Biba byuzuwemo n'ibinure.
17
Ariko wuzuwemo n'imanza z'abanyabyaha,Urubanza no gukiranuka biragufashe.
18
Hariho uburakari.Wirinde utayobeshwa no kwirarira kwawe,Bigatuma incungu nyinshi zinanirwa kugucungura.
19
Mbese ubutunzi bwawe n'ububasha bw'imbaraga zawe bwose,Byatuma utabona amakuba?
20
Ntukifuze ijoro,Igihe abantu bacibwa bakava iwabo.
21
Itonde we kwibwira ibyo gukiranirwa,Kuko ari byo wahisemo bikakurutira umubabaro ufite.
22
“Dore Imana ikoresha ibikomeye ububasha bwayo,Umwigisha uhwanye na yo ni nde?
23
Ni nde wayitegekeye inzira zayo?Cyangwa ni nde wavuga ati‘Wakoze ikitaboneye’?
24
Ibuka gushimisha imirimo yayo,N'ibyayo abantu baririmbaga.
25
Bose barayirebaga,Umuntu ayitegereza ari kure yayo.
26
Dore Imana irakomeye kandi ntituyizi,Imibare y'imyaka yayo ntibarika.
27
“Kuko izamura amazi akaba igicu,Kigahinduka imvura itonyanga,
28
Maze ibicu bikayigusha,Ikagwa mu gihugu ari nyinshi.
29
Mbese hari uwabasha kumenya uko ibicu bikwira hose,Akamenya n'uko imihindaganyo iva mu ihema ryayo?
30
Dore yigotesha umucyo,Kandi itwikīra no mu kuzimu kw'inyanja.
31
Kuko ibyo ari ibyo ikirisha urubanza rw'amahanga,Kandi itanga ibyokurya byinshi.
32
Ihisha umurabyo mu maboko yayo,Maze ikawutegeka guhamya intego.
33
Guhinda kw'inkuba kugaragaza ibyayo,Amatungo na yo akamenya yuko umugaru uhinduye.
← Chapter 35
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 37 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42