bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Job 20
Job 20
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 19
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 21 →
1
Maze Zofari w'Umunāmati arasubiza ati
2
“Gutekereza kwanjye binteye gusubiza,Mbitewe n'ubwira mfite.
3
Numvise gucyahwa kunkojeje isoni,Kandi umutima wanjye ujijutse uranshubije.
4
“Mbese ntuzi ibyo bya kera,Uhereye igihe umuntu ashyizwe mu isi,
5
Yuko kwishima kw'inkozi z'ibibi kumara igihe gito,No kunezerwa k'utubaha Imana ari ukw'akanya gato gusa?
6
Nubwo ubwibone bwe bwagera ku ijuru,Umutwe we ukagera ku bicu,
7
Azashira buheriheri nk'umwanda umuvamo.Abamubonaga bazavuga bati ‘Ari he?’
8
Azaguruka abure nk'inzozi kandi ntazongera kuboneka,Ni ukuri azirukanwa nko kurota kwa nijoro.
9
Ijisho ryamurebaga ntirizongera kumubona ukundi,N'ahantu he ntihazongera kumureba.
10
Abana be bazihakirizwa ku bakene,Kandi amaboko ye azariha ubutunzi yahuguje.
11
Amagufwa ye yuzuye imbaraga z'ubusore,Ariko buzaryamana na we mu mukungugu.
12
“Nubwo ibyaha bimuryohera mu kanwa,Akabihisha munsi y'ururimi rwe,
13
Akabikuyakuya ntabireke,Ahubwo akabikomeza mu kanwa ke,
14
Ibyokurya bye bizamuhindukira mu nda,Bimuberemo ubusagwe bw'incira.
15
Ubutunzi yabumize bunguri kandi azaburuka,Imana izabuhubuza mu nda ye.
16
Azanyunyuza ubusagwe bw'incira,Azicwa n'ururimi rw'impiri.
17
Ntazareba imigezi,Cyangwa utugezi dutembamo ubuki n'amavuta.
18
Ibyo yakoreye azabigarura ntazabimira,Ntazanezerwa nk'uko ubutunzi yahuguje bungana.
19
Kuko yarenganije abakene akabirengagiza,Yashenye amazu atubatse.
20
Mu byo yishimiraga byose nta na kimwe azakiza,Kuko muri we nta mahoro.
21
Nta kintu cyasigaye atariye,Ni cyo gituma atazahorana kugubwa neza.
22
Igihe azaba afite ibimuhagije bisāze azabikenana,Ukuboko k'ukennye wese kuzamugeraho.
23
Igihe azaba agiye guhaza inda ye,Imana izamusukaho uburakari bwayo bukaze,Ibumuvunderezeho ariho arya.
24
Azahunga intwaro y'icyuma,Kandi umwambi w'umuheto w'umuringa uzamuhinguranya,
25
Awishingure usohoke mu mubiri we.Ni ukuri n'icyuma kirabagirana kizasohoka gihinguranije umwijima we,Ibiteye ubwoba bimugezeho.
26
Ubutunzi bwe bubikiwe umwijima wose,Umuriro utakijwe n'umuntu uzamukongora,Uzatwika ibisigaye mu rugo rwe byose.
27
Ijuru rizagaragaza ibyaha bye,Kandi isi izamuhagurukira.
28
Inyungu yo mu nzu ye izanyagwa,N'ibintu bye bizatagarana ku munsi w'uburakari bwayo.
29
“Uwo ni wo mugabane w'inkozi y'ibibi uva ku Mana,N'umwandu yagenewe na yo.”
← Chapter 19
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 21 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42