bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Job 21
Job 21
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 20
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 22 →
1
Maze Yobu arasubiza ati
2
“Nimuhugukire ibyo mvuga,Bimbere guhumuriza kwanyu.
3
Nimunyihanganire kugira ngo nanjye mvuge,Nimara kuvuga mukomeze museke.
4
Mbese umuntu ni we ntakira?Icyatuma ntareka kwihangana ni iki?
5
Nimunyitegereze mwumirwe,Maze mwifate ku munwa.
6
Iyo niyibutse ngira ubwoba,Kandi umushyitsi ugatigisa umubiri wanjye.
7
(7-8) “Ni iki gituma abanyabyaha babaho,Bakisāzira ndetse bakarushaho gukomera?Urubyaro rwabo rukomerana na bo barureba,N'ababakomokaho na bo bakabakomerera imbere.
8
Ingo zabo zibamo amahoro ntizigire icyo zīkanga,Kandi inkoni y'Imana ntibabanguriwe.
9
Amapfizi yabo arabyara ntabwo acogora,N'inka zabo zihora zibyara ntabwo ziramburura.
10
Abana babo bato babagenda imbere nk'umukumbi,Kandi abana babo barabyina.
11
Baririmbishwa n'ishako n'inanga,Bakishimira ijwi ry'umwironge.
12
Iminsi yabo bayimara baguwe neza,Hanyuma bakamanukira ikuzimu badatinze.
13
Bakabwira Imana kandi bati‘Tuveho kuko tudashaka kumenya inzira zawe.’
14
Bati ‘Ishoborabyose ni iki kugira ngo tuyikorere?Kandi nituyisenga bizatumarira iki?’
15
Dore ihirwe ryabo ntiriri mu maboko yabo,Inama y'inkozi z'ibibi imbe kure.
16
“Ni kangahe itabaza ry'abanyabyaha rijya rizima,Ibyago byabo bikabageraho,Imana ikabagororera imibabaro,Ibitewe n'uburakari bwayo,
17
Kugira ngo bamere nk'ibishakashaka bigurukanwa n'umuyaga,Nk'umurama utumurwa n'ishuheri?
18
“Muravuga muti‘Imana ibikira abana b'umunyabyaha igihano cy'ibyaha bye.’Ahubwo umunyabyaha ubwe abe ari we ihana,Kugira ngo abimenye.
19
Amaso ye abe ari yo areba kurimbuka kwe,Kandi anywe uburakari bw'Ishoborabyose.
20
Mbese ibizaba ku b'inzu ye bamukurikiye azabyitaho,Kandi apfuye akenyutse?
21
Hari uzigisha Imana ubwenge,Kandi ari yo icira urubanza abakomeye?
22
“Umwe apfa agifite imbaraga zishyitse,Aguwe neza rwose kandi afite amahoro
23
Ibicuba bye byuzuye amata,Kandi umusokoro wo mu magufwa ye urayagirana.
24
Undi apfa afite intimba mu mutima,Atigeze kubona ibyiza.
25
Bombi baryamana mu mukungugu,Inyo zikabatwikira.
26
“Dore nzi ibyo mutekereza,N'imigambi mujya yo kungirira nabi.
27
Kuko muvuga muti ‘Inzu y'igikomangoma iri he?N'urugo abanyabyaha babagamo ruri he?’
28
“Mbese ntimurakabaza abagenzi?Ntimuzi icyo bahamije,
29
Yuko umunyabyaha abikiwe umunsi w'amakuba,Kandi ko bajyanywe mu munsi w'uburakari?
30
Ni nde wamugaragariza inzira ye bahanganye?Ni nde wamwitura ibyo yakoze?
31
Nyamara azajyanwa mu mva,Kandi abantu bazarinda igituro cye.
32
Ibisinde byo mu gikombe bizamuryohera,Kandi abantu bose bazamukurikira,Nk'abamubanjirije batabarika.
33
“Noneho ni iki gituma mumporesha iby'ubusa?Ko numva ibyo munsubiza ari ibinyoma bisa!”
← Chapter 20
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 22 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42