bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
2 Kings 11
2 Kings 11
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 10
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 12 →
1
Ataliya, nyina wa Okoziya, abonye ko umwana we apfuye, yiyemeza kwicisha abantu bose bakomokaga ku mwami.
2
Yehosheba, umukobwa w’umwami Yoramu akaba na mushiki wa Okoziya, afata Yowasi mwene Okoziya, amuvana mu bana b’umwami bagombaga kwicwa. Nuko amujyanana n’umurezi we, abahisha mu cyumba cy’ingoro bararagamo, Ataliya ntiyaba akimwishe.
3
Yowasi abana n’uwo murezi imyaka itandatu mu Ngoro y’Uhoraho, ubwo Ataliya yategekaga igihugu.
4
Mu mwaka wa karindwi, Yehoyada atumiza abategetsi bakuru b’ingabo z’Abakari n’ingabo zarindaga ibwami, bamusanga mu Ngoro y’Uhoraho. Asezerana na bo kandi abarahiriza mu Ngoro y’Uhoraho, hanyuma abereka umwana w’umwami.
5
Arabategeka, ati «Dore ibyo mugiye gukora: muri mwe, abagize umutwe ugomba gufata igihe ku munsi w’isabato, bo bazakora uko bisanzwe: bamwe bazarinda ingoro y’ibwami,
6
abandi bazahagarara ku irembo rya Suri, abasigaye bazahagarara ku irembo ry’inyuma y’inzu y’intumwa z’ibwami, maze bazabuze umuntu wese kwinjira mu Ngoro Y’Uhoraho.
7
Naho abagize imitwe ibiri itazaba igomba gukora ku munsi w’isabato, mwebwe muzinjire mu Ngoro y’Uhoraho, maze muzakikize umwami.
8
Buri wese kandi azabe afite intwaro mu ntoki. Uzashaka kubacamo muzamwice. Muzahore mushagaye umwami aho agiye hose.»
9
Abatware b’abasirikare bakora nk’uko umuherezabitambo Yehoyada yabategetse. Buri wese afata abantu be, ari abajya mu mirimo yo ku isabato, ari n’abayirangije, bose baragenda basanga umuherezabitambo Yehoyada.
10
Umuherezabitambo aha abatware b’abasirikare amacumu n’ingabo by’umwami Dawudi byabaga mu Ngoro y’Uhoraho.
11
Abarinzi b’ibwami bahagarara bafite intwaro mu ntoki bakikije umwami, kuva mu ruhande rw’iburyo rw’Ingoro kugera mu rw’ibumoso, hafi y’urutambiro imbere y’Ingoro.
12
Nuko Yehoyada asohora umwana w’umwami, amwambika ikamba ry’ubwami, amuha n’ibindi biranga ubwami. Bamwimikisha amavuta, hanyuma abantu bose bakoma amashyi biyamirira, bavuga bati «Umwami aragahoraho!»
13
Ataliya yumvise rubanda rusakuza, agenda abasanga aho bari bari mu Ngoro y’Uhoraho.
14
Aritegereza, abona umwami ahagaze hafi y’inkingi y’Ingoro nk’uko byari umuhango usanzwe, abatware n’abavuza amakondera bamuri iruhande, n’abantu bose bo mu gihugu banezerewe kandi bavuza uturumbeti. Nuko Ataliya ashishimura imyambaro ye asakuza, ati «Ubugambanyi! Ubugambanyi!»
15
Umuherezabitambo Yehoyada abwira abatware bakuru b’ingabo bategeka abarinzi, agira ati «Nimumusohore mumucishe hagati y’imirongo y’ingabo! Umukurikira mumwicishe inkota!» Koko rero, umuherezabitambo yari yavuze ati «Umwamikazi ntazicirwa mu Ngoro y’Uhoraho.»
16
Bajyana Ataliya, bamunyuza mu irembo amafarasi yanyuragamo, bamugejeje ku ngoro y’umwami bamutsinda aho.
17
Yehoyada yifatanyije n’umwami n’umuryango wose, agirana isezerano n’Uhoraho, kugira ngo umuryango uzabe uw’Uhoraho; umwami n’umuryango na bo bagirana isezerano imbere ye.
18
Hanyuma imbaga yose ijya ku ngoro ya Behali, bamenagura intambiro ze zose n’amashusho ye babimaraho; na Matani, umuherezabitambo wa Behali, bamwicira imbere y’urutambiro. Umuherezabitambo Yehoyada atoranya abo kurinda Ingoro y’Uhoraho,
19
hanyuma afata abatware b’abasirikare b’Abakari, intumwa z’ibwami na rubanda bose; bavana umwami mu Ngoro y’Uhoraho, baramumanukana banyuze mu irembo ry’intumwa z’ibwami, bagera mu ngoro y’umwami. Bagezeyo, Yowasi yicara ku ntebe y’ubwami.
20
Abantu bose bo mu gihugu baranezerwa, umurwa uratuza. Ataliya we bari bamwicishije inkota, mu ngoro y’umwami.
← Chapter 10
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 12 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25