bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
2 Kings 24
2 Kings 24
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 23
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 25 →
1
Ku ngoma ye, Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni, aratera. Yoyakimu amuyoboka imyaka itatu, hanyuma arahinduka aramugomera.
2
Maze Uhoraho ateza Yoyakimu ibitero by’ingabo z’Abakalideya, iby’ingabo z’Abaramu, iby’ingabo z’Abamowabu n’iby’ingabo za bene Hamoni; ibyo bitero bitsemba Yuda nk’uko byari byarahanuwe n’abahanuzi, abagaragu b’Uhoraho.
3
Ibyo byose byabaye kuri Yuda bitewe n’itegeko ry’Uhoraho utari agishaka kubabona imbere ye, abahoye ibicumuro bya Manase n’ibindi byose yakoze.
4
Koko Manase yamennye amaraso y’abantu benshi b’intungane, ayasendereza umurwa wa Yeruzalemu, nuko Uhoraho yanga kubimubabarira.
5
Ibindi bigwi bya Yoyakimu, n’ibyo yakoze byose, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda?
6
Nuko Yoyakimu aratanga asanga abasekuruza be, umuhungu we Yoyakini amuzungura ku ngoma.
7
Umwami wa Misiri we ntiyongeye kuva mu gihugu cye, kuko umwami wa Babiloni yari yarafashe ibihugu bye byose arabyigarurira, kuva ku mugezi wa Misiri kugera ku ruzi rwa Efurati.
8
Yoyakini yimitswe amaze imyaka cumi n’umunani avutse, amara amezi atatu ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Nehushita, akaba umukobwa wa Elinatani w’i Yeruzalemu.
9
Yakoze nabi imbere y’Uhoraho, nk’uko se yabigenjeje.
10
Muri icyo gihe, abagaragu ba Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni, batera Yeruzalemu; umurwa uragotwa.
11
Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni, ubwe arahaguruka, asanga ingabo zariho zigota uwo murwa.
12
Nuko Yoyakini, umwami wa Yuda aritanga, yiha umwami wa Babiloni, we na nyina, n’abagaragu be, n’ibikomangoma bye n’abatware be. Umwami wa Babiloni arabafata arabafunga, ubwo hari mu mwaka wa munani w’ingoma ye.
13
Nk’uko Uhoraho yari yarabivuze, umwami wa Babiloni asahura umutungo wose wo mu Ngoro y’Uhoraho n’uwo mu ngoro y’umwami; amenagura ibintu byose bya zahabu Salomoni, umwami wa Israheli, yari yakoreshereje Ingoro y’Uhoraho.
14
Afata abaturage b’i Yeruzalemu, n’abatware babo bose, n’abantu b’abakungu, bose hamwe bagera ku bihumbi cumi, utabariyemo abanyabukorikori b’umuringa n’abacuzi bose; nuko ajya kubafungira mu gihugu cye. Ba rubanda rugufi ni bo bonyine basigaye aho i Yeruzalemu.
15
Avana Yoyakini i Yeruzalemu ajya kumufungira i Babiloni, amujyanana na nyina, abagore be, ibikomangoma bye n’abatware b’igihugu.
16
Abakungu bose bari ibihumbi birindwi, abanyabukorikori b’umuringa n’abacuzi bari igihumbi; abo bose umwami wa Babiloni abajyana bunyago i Babiloni hamwe n’abasirikare bose b’intwari.
17
Nuko umwami wa Babiloni yimikira i Yeruzalemu Mataniya, se wabo wa Yoyakini, mu kigwi cye, ariko amuhindura izina amwita Sedekiya.
18
Sedekiya yimitswe amaze imyaka makumyabiri n’umwe avutse, amara imyaka cumi n’umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Hamutali, umukobwa wa Irimeyahu w’i Libuna.
19
Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, nk’uko Yoyakimu yabigenjeje.
20
Ni uburakari bw’Uhoraho bwatumye hatera ibyago i Yeruzalemu no muri Yuda, kugera ubwo Uhoraho yabajugunye kure ye. Nuko Sedekiya agomera umwami wa Babiloni.
← Chapter 23
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 25 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25