bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
2 Kings 13
2 Kings 13
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 14 →
1
Mu mwaka wa makumyabiri n’itatu w’ingoma ya Yowasi mwene Okoziya, umwami wa Yuda, Yowakazi arimikwa aba umwami w’Abayisraheli i Samariya, ingoma ayimaraho imyaka cumi n’irindwi.
2
Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, ntiyareka gukurikiza ibyaha Yerobowamu mwene Nebati yakoresheje Abayisraheli, ntiyabigendera kure.
3
Uhoraho yarakariye cyane Abayisraheli, akajya abagabiza Hazayeli, umwami w’Abaramu, n’umuhungu we Beni‐Hadadi.
4
Ariko Yowakazi yinginga Uhoraho ngo areke kurakara, aramwumvira kuko yari abonye uko Abayisraheli barenganywa n’umwami w’Abaramu.
5
Uhoraho yoherereza Abayisraheli umukiza; Abayisraheli bava mu nzara z’Abaramu bongera kujya gutura mu mahema yabo nka mbere.
6
Ariko ntibaca ukubiri n’ibyaha Yerobowamu yabakoresheje; bakomeje kubyibandaho, ndetse bakomera no ku biti byeguriwe ibigirwamana byabo, byari bishinze i Samariya.
7
Ingabo Yowakazi yari asigaranye, bari abagabo mirongo itanu bagendaga ku mafarasi, amagare cumi, n’abagabo ibihumbi cumi bagendaga ku maguru, kuko abandi bose, umwami w’Abaramu yari yabatsembye abagira nk’umukungugu banyukanyutse.
8
Ibindi bigwi bya Yowakazi, ibyo yakoze byose n’ubutwari bwe, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli?
9
Yowakazi aratanga asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa i Samariya. Umuhungu we Yowasi amuzungura ku ngoma.
10
Mu mwaka wa mirongo itatu n’irindwi w’ingoma ya Yowasi, umwami wa Yuda, Yowasi mwene Yowakazi, yima ingoma ya Israheli i Samariya, ayimaraho imyaka cumi n’itandatu.
11
Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, akora ibyaha byose Yerobowamu mwene Nebati yakoreshereje Abayisraheli, ntiyagira na kimwe asiga inyuma.
12
Ibindi bigwi bya Yowasi, ibyo yakoze n’ubutwari bwe, intambara yarwanye na Amasiya, umwami wa Yuda, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli?
13
Yowasi aratanga asanga abasekuruza be, Yerobowamu yicara ku ntebe ye y’ubwami. Umurambo wa Yowasi ushyingurwa i Samariya, hamwe n’abami ba Israheli.
14
Elisha afatwa n’indwara yagombaga kumuhitana. Yowasi, umwami wa Israheli, aramanuka ajya iwe. Amugezeho aramuririra atera hejuru, ati «Ayiwe Mubyeyi! Ayiwe Mubyeyi! Amagare n’amafarasi bya Israheli!»
15
Elisha aramubwira ati «Fata umuheto n’imyambi!» Yowasi afata umuheto n’imyambi.
16
Elisha abwira umwami wa Israheli, ati «Fora umuheto!» Undi arawufora. Elisha ashyira ibiganza bye ku by’umwami,
17
maze aravuga ati «Kingura idirishya rireba iburasirazuba!» Yowasi ararikingura. Elisha aramubwira ati «Rasa!» Undi ararasa. Elisha aravuga ati «Uwo mwambi ni wo gutsinda k’Uhoraho, ni umwambi wo kunesha ingabo z’Abaramu. Uzatsindira Abaramu kuri Afeki ugeze ubwo ubatsemba.»
18
Yongera kubwira Yowasi, ati «Fata imyambi!» Yowasi arayifata. Elisha abwira umwami wa Israheli, ati «Yikubitishe hasi!» Yowasi ayikubitisha hasi gatatu, hanyuma arekera aho.
19
Umuntu w’Imana aramurakarira, aramubwira ati «Iyo ukubita gatanu cyangwa gatandatu, wari kuzatsinda Abaramu kugeza ubwo ubatsembyeho, none ubwo wakubise gatatu gusa, uzabatsinda gatatu gusa.»
20
Elisha arapfa, baramuhamba. Uko umwaka utashye ibitero by’abagome bigaturuka mu gihugu cya Mowabu bigakwira mu gihugu.
21
Umunsi umwe abantu bari bagiye guhamba umupfu, babonye kimwe muri ibyo bitero, bajugunya iyo ntumbi mu mva yahambwemo Elisha, nuko barahunga. Intumbi ye igwira amagufa ya Elisha, wa muntu ahita azuka maze arahaguruka, arahagarara.
22
Hazayeli, umwami w’Abaramu, yahoraga arenganya Abayisraheli mu gihe cyose cy’ingoma ya Yowakazi.
23
Ariko Uhoraho yagiriye imbabazi Abayisraheli, abagaragariza impuhwe ze, arabababarira, arabagarukira kubera isezerano yasezeranyije Abrahamu, Izaki na Yakobo, nuko arivuguruza ntiyahita abatsemba.
24
Hazayeli, umwami w’Abaramu, aratanga, umuhungu we Beni‐Hadadi amuzungura ku ngoma.
25
Yowasi, mwene Yowakazi, agarura imigi yose Beni‐Hadadi, umuhungu wa Hazayeli, yari yaranyaze se Yowakazi mu ntambara. Yowasi atsinda Beni‐Hadadi gatatu, hanyuma agarura imigi ya Israheli.
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 14 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25