bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
2 Kings 15
2 Kings 15
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 14
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 16 →
1
Mu mwaka wa makumyabiri n’irindwi w’ingoma ya Yerobowamu, umwami wa Israheli, Hoziya mwene Amasiya, umwami wa Yuda, yima ingoma.
2
Icyo gihe yari amaze imyaka cumi n’itandatu avutse, ategeka imyaka mirongo itanu n’ibiri i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yekoliyahu w’i Yeruzalemu.
3
Yakoze ibitunganiye Uhoraho, mbese akurikiza se Amasiya muri byose.
4
Icyakora ntiyashenye amasengero y’ahirengeye; abantu bakomeje kuhaturira ibitambo no kuhatwikira imibavu.
5
Uhoraho ahana umwami, amuteza indwara y’ibibembe iramuhitana. Atarapfa bamuhaye akato aba mu nzu ya wenyine. Ubwo umuhungu we Yotamu wari ushinzwe iby’ingoro y’umwami, aba ari we utegeka igihugu.
6
Ibindi bigwi bya Hoziya, ibyo yakoze byose, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda?
7
Hoziya aratanga asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa hamwe n’abasekuruza be, mu Murwa wa Dawudi. Umuhungu we Yotamu amuzungura ku ngoma.
8
Mu mwaka wa mirongo itatu n’umunani w’ingoma ya Azariya, umwami wa Yuda, Zakariya mwene Yerobowamu aba umwami wa Israheli i Samariya, amara amezi atandatu ari ku ngoma.
9
Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, akurikiza abasekuruza be muri byose. Ntiyirinze ibyaha Yerobowamu, mwene Nebati yakoresheje Abayisraheli.
10
Nuko Shalumi mwene Yabeshi aramugomera, amukubitira mu maso ya rubanda aramwica, hanyuma afata ubutegetsi.
11
Ibindi bigwi bya Zakariya byanditswe mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli.
12
Iryo ni rya jambo Uhoraho yari yarabwiye Yehu, agira ati «Abana bawe bazicara ku ntebe y’ubwami bwa Israheli kugeza ku gisekuru cya kane.» Koko kandi ni ko byagenze.
13
Shalumi mwene Yabeshi yima ingoma mu mwaka wa mirongo itatu n’icyenda w’ingoma ya Hoziya, umwami wa Yuda, nuko amara ukwezi kumwe ari ku ngoma i Samariya.
14
Uwitwa Menahemu mwene Gadi ava i Tirisa ajya i Samariya; atera Shalumi mwene Yabeshi aramwica, hanyuma yima ingoma mu kigwi cye.
15
Ibindi Shalumi yakoze n’ubugome bwe, byanditswe mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli.
16
Nuko Menahemu atera umugi wa Tapuwa yica abaturage b’aho, kandi atsemba n’abo mu karere ko hagati ya Tirisa na Tapuwa. Yateye uwo mugi kubera ko bari banze kumufungurira amarembo, maze afomoza abagore bose bari batwite.
17
Mu mwaka wa mirongo itatu n’icyenda w’ingoma ya Hoziya, umwami wa Yuda, Menahemu mwene Gadi aba umwami wa Israheli i Samariya, amara imyaka cumi ari ku ngoma.
18
Yakoze ibidatunganiye Uhoraho; mu buzima bwe bwose ntiyirinze ibyaha Yerobowamu mwene Nebati yakoresheje Abayisraheli.
19
Pulu, umwami w’Abanyashuru, atera igihugu, ariko Menahemu amuhongera amatalenta igihumbi ya feza, kugira ngo amutize amaboko maze ubwami bwe bukomere.
20
Menahemu asoresha Abayisraheli bakize, buri wese agatanga amasikeli mirongo itanu ya feza, kugira ngo ayahe umwami w’Abanyashuru. Umwami w’Abanyashuru asubira iwe, ntiyaba akigumye mu gihugu cya Israheli.
21
Ibindi bigwi bya Menahemu, ibyo yakoze byose, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli?
22
Menahemu aratanga asanga abasekuruza be, maze umuhungu we Pekahiya amuzungura ku ngoma.
23
Mu mwaka wa mirongo itanu w’ingoma ya Hoziya, umwami wa Yuda, Pekahiya mwene Menahemu aba umwami wa Israheli i Samariya, amara imyaka ibiri ari ku ngoma.
24
Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, ntiyirinda ibyaha Yerobowamu mwene Nebati yakoresheje Abayisraheli.
25
Umutware we Peka mwene Remaliyahu aramugomera, amuterera inkota mu munara w’ingoro y’umwami, i Samariya. Nuko Peka, ari kumwe n’abagabo mirongo itanu b’Abagilihadi, yica umwami, maze amuzungura ku ngoma.
26
Ibindi bigwi bya Pekahiya, ibyo yakoze byose, byanditswe mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli.
27
Peka mwene Remaliyahu aba umwami wa Israheli i Samariya, mu mwaka wa mirongo itanu n’ibiri w’ingoma ya Hoziya, umwami wa Yuda. Yamaze imyaka makumyabiri ari ku ngoma.
28
Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, kuko atirinze ibyaha Yerobowamu mwene Nebati yakoresheje Abayisraheli.
29
Ku ngoma ya Peka, umwami wa Israheli, ni bwo Tegalati‐Falazari, umwami w’Abanyashuru, yateye imigi ya Iyoni, Abeli‐Betimaka, Yaniwa, Kedeshi, Hasori; atera na Gilihadi, Galileya n’igihugu cyose cya Nefutali. Aho hose arahigarurira, abaturage b’aho abajyana bunyago muri Ashuru.
30
Hozeya mwene Ela agomera Peka mwene Remaliyahu aramwica, maze amuzungura ku ngoma. Ubwo hari mu mwaka wa makumyabiri w’ingoma ya Yotamu, mwene Hoziya.
31
Ibindi bigwi bya Peka, ibyo yakoze byose, byanditswe mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli.
32
Mu mwaka wa kabiri w’ingoma ya Peka mwene Remaliyahu, umwami wa Israheli, Yotamu mwene Hoziya, aba umwami wa Yuda.
33
Yimitswe amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka cumi n’itandatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yerusha, umukobwa wa Sadoki.
34
Yakoze ibitunganiye Uhoraho, mbese akurikiza se Hoziya muri byose.
35
Ariko amasengero y’ahirengeye ntiyayavanyeho; abantu bakomeje kujya kuhaturira ibitambo no kuhatwikira imibavu. Ni we wubatse irembo rya ruguru ry’Ingoro y’Uhoraho.
36
Ibindi bigwi bya Yotamu, ibyo yakoze, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda?
37
Muri icyo gihe ni bwo Uhoraho yatangiye kohereza Rasoni, umwami w’Abaramu, na Peka mwene Remaliyahu, kurwanya igihugu cya Yuda.
38
Yotamu aratanga asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa hamwe n’abasekuruza be, mu Murwa wa Dawudi. Umuhungu we Akhazi amuzungura ku ngoma.
← Chapter 14
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 16 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25