bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
2 Kings 12
2 Kings 12
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 11
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 13 →
1
Yowasi yabaye umwami amaze imyaka irindwi avutse.
2
Yowasi yimitswe mu mwaka wa karindwi w’ingoma ya Yehu, amara imyaka mirongo ine i Yeruzalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Sibiya w’i Berisheba.
3
Yowasi yakoze ibitunganiye Uhoraho mu gihe cy’ubuzima bwe bwose, kuko yari yararezwe neza n’umuherezabitambo Yehoyada.
4
Nyamara kandi ntiyakuyeho amasengero y’ahirengeye; abantu bakomeje kuhaturira ibitambo no kuhatwikira imibavu.
5
Yowasi abwira abaherezabitambo, ati «Feza yose rubanda begurira Uhoraho bakayizana mu Ngoro ye, imisoro buri muntu atanga akurikije umutungo we, feza yose buri muntu azana ku bwe abyibwirije akayishyira mu Ngoro y’Uhoraho,
6
abaherezabitambo bazabyakire, buri wese amenye ibyo abaturanyi be bamuhaye, maze bazabisanishe Ingoro y’Uhoraho aho bazasanga yarangiritse hose.»
7
Ariko mu mwaka wa makumyabiri n’itatu w’ingoma ya Yowasi, abaherezabitambo bari batarasana ibyangiritse ku Ngoro y’Uhoraho.
8
Umwami Yowasi atumiza umuherezabitambo Yehoyada, n’abandi baherezabitambo, arababaza ati «Kuki mudasana ahangiritse ku Ngoro y’Uhoraho? Guhera ubu ntimuzongera gufata feza y’abo muri kumwe, kuko mwagombaga kuyitanga kugira ngo isane ibyangiritse kuri iriya Ngoro.»
9
Abaherezabitambo bemera ko batazongera kwakira feza ya rubanda, kandi ko batakigomba gusana aho Ingoro y’Uhoraho yangiritse.
10
Umuherezabitambo Yehoyada afata isanduku, atobora umwenge mu gipfundikizo cyayo, hanyuma ayitereka iruhande rw’urutambiro, mu ruhande rw’iburyo umuntu yinjira mu Ngoro y’Uhoraho. Abaherezabitambo barindaga irembo, bakajya bashyiramo feza yose baturaga mu Ngoro y’Uhoraho.
11
Kandi iyo babonaga ko isanduku irimo feza nyinshi, umunyamabanga w’umwami n’umuherezabitambo mukuru barazaga bakayikuramo, bakabara iyo feza igenewe Ingoro y’Uhoraho.
12
Bamara kuyibara bakayishyira abagombaga gukoresha imirimo, ari bo bari bashinzwe kumenya Ingoro y’Uhoraho, na bo bakayihemba ababaji n’abubatsi,
13
abafundi n’ababazaga amabuye, ndetse bakayiguramo ibiti n’amabuye abajwe byo gusana ahangiritse ku Ngoro y’Uhoraho.
14
Nyamara iyo feza baturaga mu Ngoro y’Uhoraho, si yo bakoreshagamo ibikombe bya feza, cyangwa ibyuma, cyangwa ibyungo, cyangwa amakondera, cyangwa se ikindi gikoresho cya zahabu cyangwa feza kigenewe Ingoro y’Uhoraho.
15
Iyo feza yahabwaga abashinzwe imirimo, bakayikoresha mu gusana Ingoro y’Uhoraho.
16
Abo bakoreshaga imirimo, ntibagenzurwaga ku buryo bahembaga abakozi, kuko bakoranaga umurava.
17
Naho feza yatangwagaho ibitambo byo kwigorora n’iby’impongano z’ibyaha, nta bwo yajyaga mu isanduku y’Ingoro y’Uhoraho, ahubwo yajyanwaga n’abaherezabitambo.
18
Nuko Hazayeli, umwami w’Abaramu, arazamuka ajya gutera umugi wa Gati, arawigarurira. Arangije afata umugambi wo gutera Yeruzalemu.
19
Yowasi, umwami wa Yuda, afata ibintu byose byatuwe Uhoraho n’abasekuruza be Yozafati, Yoramu na Okoziya, abami ba Yuda, afata n’ibyo we ubwe yari yaratuye, na zahabu yose yo mu mutungo w’Ingoro y’Uhoraho n’iyo mu ngoro y’umwami, nuko abyoherereza Hazayeli, umwami w’Abaramu, bituma areka umugambi wo gutera Yeruzalemu.
20
Ibindi bigwi bya Yowasi, ibyo yakoze byose ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda?
21
Abagaragu ba Yowasi baramugomera, baramugambanira, bamwicira i Betimilo...
22
Yishwe na Yozakari mwene Shimeyati, na Yehozabadi mwene Shomeri, abagaragu be. Umurambo we bawushyingura mu mva y’abasekuruza be mu Murwa wa Dawudi. Azungurwa ku ngoma n’umuhungu we Amasiya.
← Chapter 11
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 13 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25