bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Exodus 15
Exodus 15
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 14
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 16 →
1
Nuko Musa hamwe n’Abayisraheli baririmbira Uhoraho iyi ndirimbo, bavuga bati «Ndaririmba Uhoraho, kuko yisesuyeho ikuzo, ifarasi n’uyirwaniraho yabiroshye mu nyanja!
2
Uhoraho ni we mbaraga zanjye, ni we ndirimba. Ni we wankijije! Ni we Mana yanjye, reka musingize, ni we Imana ya data, reka mushimagize.
3
Uhoraho ni intwari ku rugamba, izina rye ni Uhoraho!
4
Amagare ya Farawo hamwe n’ingabo ze yabiroshye mu nyanja, abanyamafarasi be b’imena bamirwa n’Inyanja y’Urufunzo.
5
Ibizenga by’ikuzimu birabatwikira, barigita mu mazi ikuzimu boshye ibuye!
6
Uhoraho, indyo yawe irangwa n’ububasha, indyo yawe, Uhoraho, yajanjaguye umwanzi;
7
urimbura abanzi bawe ubigiranye ubuhangange butangaje, maze uburakari bwawe bukaze bukabatwika nk’ibyatsi byumye.
8
Wahumekeye mu mazuru yawe, maze amazi arakorana, imivumba ihagarara nk’ikirundo, imihengeri yemarara mu nyanja nyirizina.
9
Umwanzi yari yibwiye ati «Ndabirukaho mbafate, ndigabanya iminyago, maze inda yanjye iyihage; ndakura inkota, maze ukuboko kwanjye kubatsembe.»
10
Wabyukije umuyaga wawe, maze inyanja irabatwikira, barokera nk’ibuye ry’icyuma mu ngeri y’amazi!
11
Uhoraho, mbese ni iyihe mana yahwana nawe? Ni iyihe ihwanye nawe, wowe urabagirana ubutungane? Ugatera ubwoba mu byo ukora bitangaje? Ugakora ibintu bihebuje?
12
Warambuye indyo yawe, isi irabamira.
13
Wabaye indahemuka, uyobora imbaga wironkeye, ku bubasha bwawe uyerekeza mu Ngoro yawe ntagatifu.
14
Amahanga yarabyumvise ahinda umushyitsi, Abafilisiti barakangarana,
15
Abatware ba Edomu bakuka umutima, ibikomangoma bya Mowabu biradagadwa, abaturage bose b’i Kanahani babura iyo bakwirwa.
16
Ubukangarane n’ubuhahamuke birabataha, ubuhangange bw’ukuboko kwawe, Uhoraho, bwatumye bajunjama nk’ibuye, baraceceka igihe imbaga yawe iriho itambuka, igihe imbaga wironkeye iriho itambuka.
17
Abawe uzabijyanira, maze ubatuze ku musozi wagize ubukonde bwawe, ahantu wigiriye ikibanza cyawe, Uhoraho, mu Ngoro wiyubakiye n’amaboko yawe, Nyagasani.
18
Uhoraho ni Umwami ingoma ibihumbi!»
19
Amafarasi ya Farawo hamwe n’amagare ye n’abayarwaniraho binjiye mu nyanja, maze amazi y’inyanja Uhoraho ayabagarura hejuru, naho Abayisraheli bo bigendera ahumutse mu nyanja nyirizina.
20
Nuko umuhanuzikazi Miriyamu, mushiki wa Aroni, afata ingoma mu ntoki, maze abagore bose bamukurikira bavuza utugoma kandi babyina.
21
Miriyamu abaterera, agira ati «Nimuririmbe Uhoraho, kuko yisesuyeho ikuzo, ifarasi n’uyirwaniraho yabiroshye mu nyanja!»
22
Musa ahagurutsa Abayisraheli ku Nyanja y’Urufunzo, bagenda berekeje mu butayu bwa Shuru. Bamara iminsi itatu bagenda muri ubwo butayu, batabona amazi.
23
Bagera i Mara, ariko ntibashobora kunywa amazi y’i Mara, kuko yaruraga: ni na cyo cyatumye aho hantu bahita Mara.
24
Nuko rubanda bitotombera Musa, bati «Turanywa iki?»
25
Musa atakambira Uhoraho, maze Uhoraho amurangira igiti cy’ubwoko atari azi. Musa ngo akijugunye muri ayo mazi, amazi ahita aryoha. Aho ngaho ni ho Uhoraho yabahereye amategeko n’imigenzo bazajya bakurikiza; ni na ho Uhoraho yabageragereje.
26
Hanyuma aravuga ati «Niwumva neza ibyo Uhoraho Imana yawe akubwira, ugakora ibitunganye mu maso ye, ugatega amatwi amategeko ye kandi ugakurikiza amateka ye yose, nta bwo nzaguteza icyago na kimwe mu byo nateje Abanyamisiri; kuko ari jye Uhoraho ugukiza.»
27
Amaherezo bagera ahitwa Elimu: hari amasoko cumi n’abiri y’amazi n’ibiti mirongo irindwi by’imikindo. Nuko baca ingando aho ngaho iruhande rw’amazi.
← Chapter 14
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 16 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40