bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Exodus 16
Exodus 16
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 15
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 17 →
1
Bahaguruka Elimu, maze imbaga yose y’Abayisraheli itaha mu butayu bwa Sini buri hagati ya Elimu na Sinayi; hari ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi kwa kabiri kuva aho bimukiye mu Misiri.
2
Aho mu butayu, ikoraniro ryose ry’Abayisraheli ryitotombera Musa na Aroni.
3
Abayisraheli barababwira bati «Yewe! Iyo byibura twicwa n’ukuboko k’Uhoraho tukiri mu gihugu cya Misiri, igihe twari twiyicariye iruhande rw’inkono z’inyama, twirira n’imigati uko dushaka! Ubu mwatuzanye muri ubu butayu kugira ngo mwicishe inzara iyi mbaga yose!»
4
Nuko Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ngiye kubagushaho nk’imvura umugati uturutse mu ijuru. Uko bukeye rubanda bazajya basohoka, batoragure ibyo bakeneye uwo munsi. Nzabagerageza ntyo, ndebe niba bazakurikiza amategeko yanjye cyangwa niba batazayakurikiza.
5
Ku munsi wa gatandatu, nibategura ibyo bazaba batoraguye, bazasanga ari incuro ebyiri z’ibyo batoraguraga buri munsi.»
6
Musa na Aroni babwira Abayisraheli bose, bati «Iki kigoroba muraza kumenya ko Uhoraho ari we wabavanye mu gihugu cya Misiri;
7
kandi mu gitondo muzabona ikuzo ry’Uhoraho, kuko yumvise umwijujuto wanyu mwitotombera Uhoraho. Twebwe se turi iki ngo mutwijujutire?»
8
Musa arongera ati «Iki kigoroba Uhoraho araza kubaha inyama zo kurya, n’ejo mu gitondo azabahe imigati ibahagije; kuko Uhoraho yumvise umwijujuto wanyu mumwijujutira! Naho se twebwe turi iki? Si twebwe mwijujutira, ahubwo ni Uhoraho ubwe.»
9
Musa abwira Aroni, ati «Bwira imbaga yose y’Abayisraheli uti ’Nimwigire hafi imbere y’Uhoraho, kuko yumvise umwijujuto wanyu.’»
10
Mu gihe Aroni yabwiraga ikoraniro ryose ry’Abayisraheli, berekeza amaso ahagana mu butayu, maze ikuzo ry’Uhoraho ribabonekera riri mu gacu.
11
Uhoraho abwira Musa, ati
12
«Numvise umwijujuto w’Abayisraheli. Babwire uti ‘Nimugoroba, mu kabwibwi, murarya inyama; n’ejo mu gitondo muzahage umugati, maze mumenyereho ko ari jye Uhoraho Imana yanyu.’»
13
Ngo bugorobe, haduka inkware zigwa ari nyinshi mu ngando; na mu gitondo basanga mu mpande z’ingando hatonze ikime kibambitse.
14
Icyo kime kimaze kweyuka, babona mu butayu utuntu tumeze nk’utubuto, twererana nk’urubura ku butaka.
15
Abayisraheli baritegereza, maze barabazanya bati «Man hu», ari byo kuvuga ngo «Iki ni iki?» kuko batari bazi icyo ari cyo. Musa arababwira ati «Icyo ni umugati Uhoraho abahaye ngo murye.
16
Dore icyo Uhoraho yategetse: Buri muntu atoragure ibihwanye n’ibyo abashije kurya; mutoragure omeru imwe kuri buri muntu, bikurikije umubare w’abantu bo mu ihema rye.»
17
Abayisraheli babigenza batyo. Baratoragura: bamwe byinshi, abandi bike.
18
Hanyuma bagapimisha omeru; uwabaga yatoraguye byinshi ntagire na busa arenzaho, kandi n’uwabaga yatoraguye bike ntatubirwe na busa: mbese buri muntu yatoraguraga ibyo yari abashije kurya.
19
Musa arababwira ati «Ntihazagire ugira icyo araza!»
20
Nyamara bamwe ntibumvira Musa, bagira ibyo babika kugeza mu gitondo; ariko hazamo inyo, biranuka. Nuko Musa arabarakarira.
21
Kuva ubwo, buri gitondo bakajya batoragura ibihwanye n’ibyo buri muntu abashije kurya; izuba ryava, ibisigaye bigashonga.
22
Ku munsi wa gatandatu batoraguraga ibyo kurya bihwanye n’incuro ebyiri, omeru ebyiri kuri buri muntu. Abakuru b’imbaga bose baza kubimenyesha Musa.
23
Arabasubiza ati «Ibyo ni byo Uhoraho yavuze. Ejo ni umunsi w’ikiruhuko, isabato y’Uhoraho: nimuteke ibyo mufite guteka, mushyushye mu mazi ibyo mufite byo gushyushya mu mazi, maze ibisagutse mubizigamire umunsi ukurikiyeho.»
24
Babizigamira umunsi ukurikiyeho nk’uko Musa yari yabitegetse. Nyamara byo ntibyagaga, kandi ntibyagwa inyo.
25
Musa aravuga ati «Nimubirye uyu munsi wa none, kuko none ari isabato y’Uhoraho; uyu munsi ntimwabibona ku gasozi.
26
Mujye mubitoragura mu minsi itandatu; naho umunsi wa karindwi, ni ikiruhuko, ntibizajya biboneka.»
27
Nyamara ku munsi wa karindwi, abantu bamwe bajya kubitoragura, ariko ntibagira icyo babona.
28
Nuko Uhoraho abwira Musa, ati «Muzahereza hehe kwanga gukurikiza amategeko yanjye n’amabwiriza yanjye?
29
Umva, kubera ko Uhoraho yabahaye isabato, ni cyo gituma ku munsi wa gatandatu abaha n’ifunguro ry’iminsi ibiri. Nimugume rero iwanyu, ntihakagire umuntu uva ahantu ari ku munsi wa karindwi.»
30
Nuko rubanda bakajya baruhuka ku munsi wa karindwi.
31
Inzu ya Israheli ibyita izina rya manu. Byari bimeze nk’utubuto twa koriyanderi, bikererana kandi bikaryoha nk’agasheshe k’umugati gakoreshejwe ubuki.
32
Musa aravuga ati «Dore ibyo Uhoraho ategetse: Nimwuzuze izo manu mu kabindi, mukabike neza kugira ngo urubyaro rwanyu ruzarebe umugati nabagaburiye mu butayu, igihe mbavanye mu gihugu cya Misiri.»
33
Musa abwira Aroni, ati «Wende urwabya, usukemo manu ingana na omeru imwe, maze urutereke imbere y’Uhoraho, kugira ngo ubizigamire urubyaro rwanyu.»
34
Uko Uhoraho yari yabitegetse Musa, Aroni atereka ka kabindi imbere y’Imana, mu ihema ryayo ritagatifu, kugira ngo bibikwe.
35
Abayisraheli batunzwe na manu imyaka mirongo ine, kugeza igihe bagereye mu gihugu gituwe; bariye manu kugeza igihe bagereye ku mipaka y’igihugu cya Kanahani.
36
Omeru ni igipimo gihwanye na kimwe cya cumi cy’igipimo bita efa.
← Chapter 15
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 17 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40