bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Exodus 20
Exodus 20
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 19
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 21 →
1
Nuko Imana ivuga aya magambo yose, iti
2
«Ni jyewe Uhoraho Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara:
3
Nta mana zindi uzagira kereka jyewe.
4
Ntuzikorere ishusho ry’iribazanyo cyangwa se ikindi kibonetse cyose; cyaba gisa n’ibiri hejuru mu kirere cyangwa n’ibiri hasi ku isi cyangwa se n’ibiri mu mazi akikije isi.
5
Ntuzapfukame imbere y’ibyo bigirwamana kandi ntuzabiyoboke; kuko Imana yawe ari jyewe Uhoraho, nkaba Imana ifuha, ihanira icyaha cy’ababyeyi mu bana babo, kugeza mu gisekuruza cya gatatu no mu cya kane cy’abanyanga,
6
nyamara abankunda bagakurikiza amategeko yanjye, mbagaragariza ubudahemuka bwanjye ingoma ibihumbi.
7
Ntuzavuge izina ry’Uhoraho Imana yawe mu bintu by’amanjwe, kuko Uhoraho atazareka guhana uzaba yavuze izina rye mu bintu by’amanjwe.
8
Urajye wibuka umunsi w’isabato, uwegurire Imana.
9
Uzakore imirimo yawe yose mu minsi itandatu,
10
naho uwa karindwi ni isabato y’Uhoraho Imana yawe; ntuzagire umurimo n’umwe ukora: ari wowe, ari umuhungu wawe, ari umugaragu wawe, ari umuja wawe, ari itungo ryawe, ari n’umusuhuke waje iwanyu.
11
Kuko mu minsi itandatu Uhoraho yahanze ijuru n’isi, inyanja n’ibiyirimo byose, maze akaruhuka ku munsi wa karindwi. Ni cyo cyatumye Uhoraho aha umugisha umunsi w’isabato, akawiyegurira.
12
Wubahe so na nyoko, kugira ngo uzarambe mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye.
13
Ntuzice umuntu.
14
Ntuzasambane.
15
Ntuzatware umuntu ngo umugire uwawe ku ngufu.
16
Ntuzavuge ibinyoma ubeshyera mugenzi wawe.
17
Ntuzararikire inzu ya mugenzi wawe, ntuzararikire umugore wa mugenzi wawe, cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we cyangwa inka ye cyangwa indogobe ye, mbese ikintu cya mugenzi wawe icyo ari cyo cyose.»
18
Icyo gihe, imbaga yose yumvaga inkuba n’imyoromo y’impanda, bakabona ibishashi by’umuriro n’umusozi ucucumuka umwotsi; uko babyitegereza bagahinda umushyitsi, maze bagahagarara ahitaruye.
19
Babwira Musa, bati «Utwibwirire wowe, tuzumva; naho Imana ntituvugishe, hato bitatuviramo gupfa!»
20
Musa asubiza imbaga, ati «Mwigira ubwoba! kuko Imana yazanywe no kugira ngo ibagerageze, maze muhore muyitinya kandi mwekuzacumura.»
21
Nuko Imbaga iguma ahitaruye, naho Musa yegera umwijima ubuditse, aho Imana yari iri.
22
Nuko Uhoraho abwira Musa, ati «Ubwire Abayisraheli uti ‘Mwiboneye ubwanyu ko nabavugishije nturuka mu ijuru.
23
Ntimuzangenzereze nk’imana icuzwe muri feza cyangwa se muri zahabu; muramenye ntimuzihimbire ibintu nk’ibyo.
24
Uzanyubakire urutambiro rw’igitaka, ari na rwo uzaturiraho ibitambo byawe bitwikwa, n’ibitambo by’ubuhoro, intama zawe n’ibimasa byawe. Ahantu hose nzaguhamagarira kunsenga, nkwibutsa izina ryanjye, nzahagusanga maze mpaguhere umugisha.
25
Niba unyubakiye urutambiro rw’amabuye, ntuzarwubakishe amabuye abajwe, kuko kuyabajisha umutwero — byaba kuyaka ubusugi bwayo.
26
Ntuzazamukire ku madarajya ujya ku rutambiro rwanjye, kugira ngo batabona ko nta cyo wambariyeho.
← Chapter 19
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 21 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40