bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Exodus 6
Exodus 6
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 5
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 7 →
1
Uhoraho abwira Musa, ati «Ugiye kuzabona vuba icyo nzakorera Farawo: azabareka bagende, abihatiwe n’ukuboko kwanjye gufite imbaraga; azabirukana mu gihugu cye abihatiwe n’ukuboko kwanjye gufite imbaraga!»
2
Imana ivugana na Musa, maze iramubwira iti «Ndi Uhoraho.
3
Nabonekeye Abrahamu, Izaki na Yakobo nitwa Imana Nyir’ububasha, ariko sinabiyeretse nitwa Uhoraho.
4
Nagiranye Isezerano na bo, mbasezeranya kuzabaha igihugu cya Kanahani, aho bazereraga nk’abadafite aho baba.
5
Numvise kandi imiborogo y’Abayisraheli, bashikamiwe n’Abanyamisiri mu bucakara, maze nibuka Isezerano ryanjye.
6
Ni cyo gituma uzabwira Abayisraheli uti ‘Ndi Uhoraho! Nzabavana mu buretwa bw’Abanyamisiri, mbagobotore mu bucakara; nzabarokoza ukuboko gufite imbaraga n’ubushobozi.
7
Nzabagira umuryango wanjye bwite, maze mbabere Imana. Muzamenya ko ari jyewe Uhoraho Imana yanyu, yabakuye ku gahato k’imirimo y’Abanyamisiri.
8
Nzabinjiza mu gihugu narahiye kuzaha Abrahamu, Izaki na Yakobo; nzakibahaho umunani: Ndi Uhoraho!’»
9
Musa abwira Abayisraheli atyo; nyamara ntibamwumva, ku mpamvu y’ubwoba n’ubucakara bwabo bukabije.
10
Uhoraho yongera kubwira Musa ati
11
«Jya kubwira Farawo, umwami wa Misiri, arekure Abayisraheli bave mu gihugu cye.»
12
Musa asubiza Uhoraho, ati «N’Abayisraheli ntibanyumvise, Farawo we yanyumva ate, jyewe ufite ururimi rugobwe?»
13
Uhoraho yongera kuvugana na Musa na Aroni, abaha amategeko agenewe Abayisraheli, n’andi agenewe Farawo umwami wa Misiri, kugira ngo Abayisraheli bazave mu gihugu cya Misiri.
14
Dore amazina y’abatware b’imiryango yabo: Bene Rubeni imfura ya Israheli ni Henoki, Palu, Hesironi, na Karumi. Abo ngabo ni amazu yo kwa Rubeni.
15
Bene Simewoni ni Yemweli, Yamini, Ohadi, Yakini, Sowari na Shawuli, umuhungu w’Umukanahanikazi. Abo ngabo ni amazu yo kwa Simewoni.
16
Dore amazina ya bene Levi, kimwe n’urubyaro rwabo: ni Gerishoni, Kehati na Merari. Imyaka y’ukubaho kwa Levi yabaye ijana na mirongo itatu n’irindwi.
17
Bene Gerishoni ni Libuni, na Shimeyi, ukurikije amazu yabo.
18
Bene Kehati ni Amuramu, Yishari, Heburoni, na Uziyeli. Imyaka y’ukubaho kwa Kehati yabaye ijana na mirongo itatu n’itatu.
19
Bene Merari ni Mahuli na Mushe. Abo ngabo ni amazu yo kwa Levi, hamwe n’urubyaro rwabo.
20
Amuramu arongora Yokebedi nyirasenge, babyarana Aroni na Musa. Imyaka y’ukubaho kwa Amuramu yabaye ijana na mirongo itatu n’irindwi.
21
Bene Yishari ni Kore, Nefegi na Zikiri.
22
Bene Uziyeli ni Mishayeli, Elisafani na Sitiri.
23
Aroni arongora Elizabeti umukobwa wa Aminadabu, mushiki wa Nahashoni. Babyarana Nadabu, Abihu, Eleyazari na Itamari.
24
Bene Kore ni Asiri, Elikana na Abiyasafu; abo ngabo ni amazu yo kwa Kore.
25
Eleyazari mwene Aroni arongora umwe mu bakobwa ba Putiyeli; babyarana Pinehasi. Ngabo abatware b’amazu y’Abalevi, bikurikije ubwoko bwabo.
26
Aroni na Musa abo ni bo Uhoraho yabwiye, ati «Nimuvane Abayisraheli mu gihugu cya Misiri, mubanje kubagabanyamo imitwe.»
27
Ni bo bavuganye na Farawo umwami wa Misiri, kugira ngo bavane Abayisraheli mu gihugu cya Misiri. Ni bo ubwabo, Musa na Aroni.
28
Igihe Uhoraho avuganiye na Musa mu gihugu cya Misiri,
29
yaramubwiye, ati «Ndi Uhoraho! Ugeze kuri Farawo, umwami wa Misiri, ibyo nkubwira byose.»
30
Nuko Musa asubiza Uhoraho ati «Dore nifitiye ururimi rugobwe, none se Farawo azanyumva ate?»
← Chapter 5
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 7 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40