bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Isaiah 19
Isaiah 19
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 18
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 53
Chapter 54
Chapter 55
Chapter 56
Chapter 57
Chapter 58
Chapter 59
Chapter 60
Chapter 61
Chapter 62
Chapter 63
Chapter 64
Chapter 65
Chapter 66
Chapter 20 →
1
Iteka ryaciriwe ku gihugu cya Misiri. Dore Uhoraho aragendera mu bicu byihuta: aje mu Misiri. Ibigirwamana byaho bizahinda umushyitsi imbere ye, na Misiri ubwayo icike intege.
2
Nzateranya Abanyamisiri basubiranemo, buri muntu arwane n’umuvandimwe cyangwa umuturanyi we, umugi urwane n’undi, n’ingoma zisubiranemo.
3
Abanyamisiri bazata umutwe, bityo mburizemo umugambi wabo. Nuko biyambaze ibigirwamana byabo, abacunnyi, abashitsi n’abapfumu babo.
4
Nzabateza ubutegetsi bw’igitugu, umwami w’umunyamaboko azabategeke. Uwo ni Nyagasani Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.
5
Amazi y’inyanja azarigita, uruzi rukame hume,
6
imigezi izahinduka umunuko, amashami y’uruzi rwa Misiri azagabanuka, akame, bityo imbingo n’imfunzo zumirane.
7
Urufunzo rwo ku nkombe za Nili, n’urw’aho yirohera mu nyanja, mbese ibimera byose ku nkombe y’uruzi bizume, bishireho, he kugira na kimwe gisigara.
8
Abarobyi bazashavura, abarobesha indobani muri Nili baganye, n’abatega imitego mu mazi bazongwe bose.
9
Abahinzi b’ibihingwa bivamo ubudodo bazashoberwe, abadozi n’ababoshyi b’imyenda basuherwe,
10
abategura ibinyobwa bazakuke umutima, n’abenga amayoga bacikemo igikuba.
11
Abatware b’i Tanisi ni ibigoryi rwose, inama y’abajyanama ba Farawo ni amanjwe. Mushobora mute kubwira Farawo, muti «Ndi umuhanga, ndi uwo mu nkomoko y’abami ba kera»?
12
Abahanga bawe se bari hehe? Nibakwigishe rero, kandi bakumenyeshe umugambi w’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, werekeye Misiri.
13
Abatware b’i Tanisi bahindutse ibigoryi, ab’i Memfisi bibereye mu nzozi, bariho barayobya Misiri, kandi ari bo gahuzamiryango.
14
Uhoraho yabatesheje umutwe, bityo bayobya Misiri mu byo ikora byose, boshye umusinzi wigaragura mu birutsi bye.
15
Kuva ku muntu wo hejuru kugera ku uciye bugufi mu Misiri, kuva ku bakomeye kugera ku boroheje, nta n’umwe uzagira icyo ageraho kimufitiye akamaro.
16
Uwo munsi, Abanyamisiri bazamera nk’abagore, bazahahamuka kandi batengurwe, nibabona Uhoraho Umugaba w’ingabo, abanguye ukuboko kugira ngo abatsembe.
17
Igihugu cya Yuda kizahora gikangaranya Abanyamisiri, buri gihe uko bazajya babwirwa amateka yacyo bahinde umushyitsi, kubera umugambi w’Uhoraho Umugaba w’ingabo, werekeye Misiri.
18
Uwo munsi kandi, imigi itanu yo mu Misiri izavuga igihebureyi, bityo igirane isezerano n’Uhoraho Umugaba w’ingabo. Umwe muri iyo migi ukazitwa Iri‐Haheresi, ari byo kuvuga ngo: umugi w’uburimbuke.
19
Uwo munsi, hazubakwa urutambiro rw’Uhoraho rwagati mu gihugu cya Misiri, n’inkingi yeguriwe Uhoraho ahagana ku mupaka.
20
Icyo kizaba ikimenyetso n’intangamugabo ko Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ari mu gihugu cya Misiri. Igihe bazatakambira Uhoraho bugarijwe n’ababisha, azaboherereza umukiza ubatabara, ababohoze.
21
Uhoraho azimenyesha Abanyamisiri, uwo munsi na bo bamumenye. Bazamutura ibitambo n’andi maturo, bagirire Uhoraho amasezerano kandi bayakomeze.
22
Nuko rero, niba Uhoraho yarahannye bikomeye Abanyamisiri, noneho agiye kubakiza: bazagarukire Uhoraho uzabababarira, akabakiza.
23
Uwo munsi hazaboneka umuhanda uhuza Misiri na Ashuru, Abanyashuru bajye mu Misiri, n’Abanyamisiri baze muri Ashuru. Abanyamisiri bazasenga Imana ya Israheli kimwe n’Abanyashuru.
24
Uwo munsi rero, Israheli izaza ari iya gatatu kuri Misiri na Ashuru, ari na yo,
25
Uhoraho Umugaba w’ingabo, azaheramo isi umugisha muri aya magambo: Nigire umugisha Misiri igihugu cyanjye, na Ashuru igikorwa cy’ibiganza byanjye, na Israheli umugabane wanjye!
← Chapter 18
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 53
Chapter 54
Chapter 55
Chapter 56
Chapter 57
Chapter 58
Chapter 59
Chapter 60
Chapter 61
Chapter 62
Chapter 63
Chapter 64
Chapter 65
Chapter 66
Chapter 20 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
51
52
53
54
55
56
57
58
59
60
61
62
63
64
65
66