bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Isaiah 47
Isaiah 47
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 46
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 53
Chapter 54
Chapter 55
Chapter 56
Chapter 57
Chapter 58
Chapter 59
Chapter 60
Chapter 61
Chapter 62
Chapter 63
Chapter 64
Chapter 65
Chapter 66
Chapter 48 →
1
Hanuka wikubite hasi, wigaragure mu mukungugu, mwari, mukobwa wa Babeli, mukobwa w’Abakalideya, va ku ntebe y’ubwami, wigaragure ku butaka, kuko utazongera ukundi kwitwa «Akataraboneka na Nyaguhirwa.»
2
Fata urusyo maze usye ifu, pfukura imisatsi yawe, uhine ikanzu yawe, ugaragaze ibibero byawe, wambuke inzuzi;
3
ubwambure bwawe nibwitangaze, maze isoni zawe zigaragare!
4
Uducungura ni Uhoraho, izina rye ni Umugaba w’ingabo, Nyir’ubutagatifu wa Israheli.
5
Iyicarire mu mwijima winumire, mukobwa w’Abakalideya, kuko utazongera kwitwa ukundi «Umugabekazi».
6
Nari nararakariye umuryango wanjye, nsuzuguza umurage wanjye, mbagabiza ibiganza byawe; nyamara ntiwigeze ubagirira impuhwe, umusaza umushenguza imizigo yawe!
7
Waribwiraga uti «Nzabaho iteka, nzahora nganje!» Ntiwatekereje uko ibintu bizagenda, ngo uzirikane amaherezo yabyo.
8
Noneho rero, tega amatwi, wowe watengamaye, ukicara ku ntebe ya cyami nta cyo wishisha, wowe wibwiraga uti «Ni jye uriho, abandi ni ubusa! Humura sinteze gupfakara, cyangwa ngo mpfushe abana.»
9
Umunsi umwe, ibyo byago byombi bizakugwirira: ari ugupfusha abana, ari no gupfakara. Icyo cyago kizakugeraho, n’ubwo amayeri y’abapfumu bawe yiyongera ubutitsa.
10
Wiringiye ubugome bwawe, uribwira uti «Nta we undeba.» Ariko «ubuhanga» bwawe ndetse n’ «ubwenge» bwawe, ni byo byagushutse, noneho ukibwira uti «Ni jye uriho, abandi ni ubusa!»
11
Ngaho rero icyago kirakugarije, kandi ntuzamenya aho ugihungira; ugiye kugusha ishyano, utazashobora kwikiza. Ni koko, bidatinze ugiye kurimbuka, ku buryo udashobora kubyiyumvisha.
12
Nuko rero komera ku mayeri y’ubupfumu bwawe no ku mafuti witoje kuva mu buto bwawe, ahari byazakugirira akamaro, bikaguha gutera ubwoba.
13
Wajijishijwe n’abakugira inama batabarika, none ngaho nibigaragaze, bagukize, abo bihaye kwigabanya ikirere, bitegereza inyenyeri, maze bakaguhanurira ibizaza bifashishije imboneko y’ukwezi!
14
Ngaha bagiye kumera nk’ibyatsi bitwikwa n’umuriro, ntibazashobora no kuwiyaruramo, kuko utazaba ari inkekwe yo kwisusurutsa, cyangwa se igishyito cyo kwicarwa imbere.
15
Nguko uko abo wahirimbaniye bazakumerera, abo waruhiye kuva mu buto bwawe bazigendera, umwe ace ukwe undi ukwe, nta n’umwe uzakurengera.
← Chapter 46
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 53
Chapter 54
Chapter 55
Chapter 56
Chapter 57
Chapter 58
Chapter 59
Chapter 60
Chapter 61
Chapter 62
Chapter 63
Chapter 64
Chapter 65
Chapter 66
Chapter 48 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
51
52
53
54
55
56
57
58
59
60
61
62
63
64
65
66