bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Isaiah 40
Isaiah 40
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 39
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 53
Chapter 54
Chapter 55
Chapter 56
Chapter 57
Chapter 58
Chapter 59
Chapter 60
Chapter 61
Chapter 62
Chapter 63
Chapter 64
Chapter 65
Chapter 66
Chapter 41 →
1
Nimuhumurize umuryango wanjye, nimuwuhumurize — ni ko Imana ivuze —
2
nimukomeze Yeruzalemu; muyimenyeshe ko ubucakara bwayo burangiye, igihano cyayo kikaba gihanaguwe; Uhoraho yayihannye yihanukiriye, kubera amakosa yayo.
3
Ijwi rirarangurura riti «Nimutegure mu butayu inzira y’Uhoraho, muringanirize Imana yacu umuhanda ahantu h’amayaga.
4
Akabande kose gasibanganywe, umusozi wose n’akanunga kose bisizwe, n’imanga ihinduke ikibaya.
5
Nuko ikuzo ry’Uhoraho rizigaragaze, ibinyamubiri byose bizaribonere icyarimwe, bimenye ko Uhoraho yavuze.»
6
Ijwi riravuga riti «Ngaho vuga!» Nanjye ndabaza nti «Mvuge iki se? Ibinyamubiri byose ni ibyatsi, imikomerere yabyo ikaba nk’iy’ururabyo mu murima:
7
icyatsi kiruma, ururabyo rukarabirana, iyo umwuka w’Uhoraho ubinyuzeho. Ni byo koko, imbaga y’abantu ni icyatsi:
8
icyatsi kiruma, ururabyo rukarabirana, ariko ijambo ry’Imana yacu rizahoraho iteka!»
9
Naho wowe, zamuka ku musozi muremure, urangurure ijwi, wowe uzaniye Siyoni inkuru nziza, ntutinye, wowe ntumwa y’inkuru nziza igenewe Yeruzalemu! Rangurura ijwi ubwire imigi ya Yuda uti «Dore Imana yanyu!»
10
Ni byo koko, dore Nyagasani Imana! Araje n’imbaraga nyinshi, afite amaboko, aje gutegeka; dore azanye n’iminyago, abo yatabaye bamubanje imbere.
11
Ameze nk’umushumba uragiye ubushyo, akabwegeranya n’ukuboko kwe; abana b’intama akabatwara mu gituza cye, intama z’imbyeyi akazemera mu rwuri rutoshye.
12
Ni nde wapimisha ikiganza cye amazi y’inyanja, ikirere akakigeresha intambwe y’intoki, agashyira mu kebo ubutaka bw’isi, imisozi akayishyira ku gipimo, n’udusozi akadupimisha umunzani?
13
Ni nde wigeze gucengera ibitekerezo by’Uhoraho, akamubera umujyanama w’ingirakamaro?
14
Ni nde muntu Uhoraho yaba yaragishije inama, agashobora kumuyobora, akamwigisha guca imanza, akamuha ubumenyi, akamwereka inzira imugeza ku bwenge?
15
Dore amahanga ameze nk’igitonyanga kiva mu nyanja, aragerwa ku mukungugu wafashe ku munzani! Dore n’ibirwa bimeze nk’agafu ahushye!
16
Amashyamba ya Libani ntahagije mu gucana umuriro, n’inyamaswa zayo ntizihagije ku bitambo bitwikwa.
17
Amahanga yose nta cyo avuze imbere ye; kuri we yose ni ubusa, nta n’icyo amaze.
18
Imana mwayinganya na nde, ni ikihe se mwayigereranya?
19
Ikigirwamana se? Cyacuzwe n’umuntu! Ukora amashusho agitakaho zahabu, akagishyiraho n’imikufi ya feza.
20
Umutindi utabona ituro ringana rityo, ahitamo igiti kitamungwa, agashaka umubaji w’umuhanga, ushobora kumubariza ikigirwamana kitajegajega.
21
Ntimwari mubizi se? Nta n’ubwo mwigeze kumva bivugwa? Ntimwabimenyeshejwe se kuva mu ntangiriro? Ntimwigeze mumenya Uwahanze isi?
22
Aganje hejuru y’ikirere gitwikiriye isi, akabona abahatuye bameze nk’inzige! Yakuruye ikirere arakikingira nk’umwenda, akibamba nk’ihema kugira ngo arituremo.
23
Abategetsi b’igihugu abahindura amanjwe, n’abacamanza b’isi akabagira ubusabusa.
24
Nta kamaro kuba bashinze imizi, nta kamaro ko bakwira hose, nta kamaro ko imizi yabo ifata mu butaka, none dore umwuka urabahushye, ngaho barumiranye, na serwakira irabagurukanye nk’ibyatsi.
25
«Ni nde mwangereranya na we? Ni nde twaba duhwanye?» Uwo ni Nyir’ubutagatifu ubivuze.
26
Nimwubure amaso yanyu murebe: ni nde waremye biriya binyarumuri mubona, akabizengurutsa ikirere nk’ingabo ziyereka, akabihamagara byose mu mazina yabyo? Afite imbaraga nyinshi akagira n’umurego ukomeye, bigatuma nta na kimwe kibura.
27
Yewe Yakobo, yewe Israheli, ni kuki wavuga uti «Inzira yanjye yihishe Uhoraho, Imana yayobewe ibyanjye!»
28
Mbese ntiwari ubizi? Nta n’ubwo wigeze kumva bivugwa? Uhoraho ni Imana y’ibihe byose, yaremye isi kuva aho itangirira n’aho iherera. Ntiyigeze ananirwa, nta n’ubwo acogora, nta buryo wacengera ubwenge bwe.
29
Umunyantege amuha imbaraga, agakomeza unaniwe.
30
Abakiri bato bacika intege, bagacogora, ndetse n’abagabo b’intwari bakagwa rwose.
31
Ariko abiringira Uhoraho, bazongera kubona imbaraga: bazatumbagira mu kirere nka za kagoma, biruke ubutananirwa; bihute, nta kudohoka!
← Chapter 39
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 53
Chapter 54
Chapter 55
Chapter 56
Chapter 57
Chapter 58
Chapter 59
Chapter 60
Chapter 61
Chapter 62
Chapter 63
Chapter 64
Chapter 65
Chapter 66
Chapter 41 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
51
52
53
54
55
56
57
58
59
60
61
62
63
64
65
66