bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Isaiah 44
Isaiah 44
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 43
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 53
Chapter 54
Chapter 55
Chapter 56
Chapter 57
Chapter 58
Chapter 59
Chapter 60
Chapter 61
Chapter 62
Chapter 63
Chapter 64
Chapter 65
Chapter 66
Chapter 45 →
1
Ariko noneho, tega amatwi, Yakobo, mugaragu wanjye, Israheli, nihitiyemo.
2
Avuze atya Uhoraho wakuremye, uwaguhanze kuva ukiri mu nda ya nyoko, kandi n’ubu akaba akigufasha: Witinya, Yakobo, mugaragu wanjye, uwo nishumbushije kandi nihitiyemo,
3
kuko uwishwe n’inyota nzamuha amazi, uwumiranye mubere isoko idudubiza; nzasendereza umwuka wanjye mu rubyaro rwawe, n’umugisha wanjye ku nkomoko yawe.
4
Bazakura nk’ibyatsi mu gihe cy’imvura, cyangwa nk’urufunzo ku nkombe z’imigezi.
5
Umwe azavuga ati «Neguriwe Uhoraho», undi azitwe izina rya Yakobo, undi na we yandike ku kiganza cye, ati «Ndi uw’Uhoraho», kandi yihimbe izina rya Israheli.
6
Avuze atya Uhoraho, Umwami wa Israheli, uwayicunguye, Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Ni jye ntangiriro, nkaba n’iherezo, nta yindi mana ibaho, itari jye.
7
Ni nde uhwanye nanjye? Ngaho nafate ijambo, avuge uko biri, kandi anabinsobanurire! Ibyabaye kuva kera nabivuge uko biteye, ahereye ubwo nshyizeho imbaga nyamwinshi, n’ibigomba kuzaza na byo abibarondorere!
8
Mwihinda umushyitsi, kandi mwitinya! Narabibabwiye, mbibamenyesha kuva kera! Si mwebwe se bagabo bo kubihamya? Hari indi mana yindi ibaho, itari jye? Kandi nta rundi Rutare rubaho, naba ntazi!
9
Abakora ibigirwamana bose, nta cyo bari cyo, ibyo bashushanya na byo nta cyo bimaze; ababiramya na bo ntibagira icyo babona cyangwa ngo bumve, bigatuma bakorwa n’isoni.
10
Ni nde wigeze kubumba ikigirwamana, agashongesha ishusho ryacyo nta nyungu akuramo?
11
Ababiyobotse bose bazakorwa n’ikimwaro, kuko ababikora ari abantu gusa. Nibiyegeranye, maze biyerekane: bose icyarimwe bazahinda umushyitsi, kandi bakorwe n’isoni!
12
Umucuzi w’icyuma abanza kugikata, akagishyira mu makara yaka, akagicurisha inyundo, akoresheje ingufu z’ukuboko kwe. Ariko se iyo ashonje bigenda bite? Agwa isari. Naho se iyo atanyoye amazi? Agwa agacuho.
13
Umubaji w’amashusho y’ibiti akoresha umugozi, agashushanya icyo ashaka, akagikatisha imakasi. Ariko nanone, akoresha icyuma cyabigenewe, akagiha imisusire nk’iy’umuntu, n’ubwiza bw’uruhanga rw’umuntu, kugira ngo agishyire mu ngoro.
14
Yihitiramo isederi kugira ngo ayiteme, afata gereveriya cyangwa umushishi yari yararetse ngo bikure mu bindi biti by’ishyamba, cyangwa se agafata pinusi yari yarateye, maze igakuzwa n’imvura.
15
Ubusanzwe izo ni inkwi zo gucana; uwo muntu na we azifataho maze akazicana, akisusurutsa, akazitekesha umugati. Nyuma y’ibyo, ibisigaye akabikoramo ikigirwamana akagipfukamira, agakuramo ishusho, akaryunamira.
16
Igice kimwe cy’igiti agicanisha umuriro, akawugerekaho inyama zo kwirira; akarya, agahaga; agasusuruka maze akavuga ati «Yayaaaa, noneho nshize imbeho! Mbega ukuntu ari byiza kureba umuriro!»
17
Mu giti gisigaye, agakoramo imana ye, ikigirwamana yunamira, akanagipfukamira, akagisenga, agira ati «Ngoboka, kuko ari wowe mana yanjye!»
18
Bene abo bantu nta kenge na mba, ntibazi gusesengura ibintu, kuko amaso yahumye, ku buryo batabona na busa, imitima yabo na yo iranangiye nta cyo yumva.
19
Nta n’umwe ugarura umutima, ngo yumve, anasesengure ku buryo yagira ati «Igice kimwe nakimariye mu muriro, nteka umugati ku makara, notsa inyama maze ndazirya; none igisigaye singiye kugikoramo ishyano, ngo nuname imbere y’ingeri y’igiti!»
20
Ahubwo yiziritse ku ivu, umutima we wacuramye uramuyobya, nta bwo azigera agobotorwa! Ntanarushya yibaza ati «Aho iki mfite mu ntoki si amanjwe?»
21
Yakobo we, ibuka ibi ngibi, Israheli, uri umugaragu wanjye, narakwihangiye ngo umbere umugaragu, wowe Israheli, sinzakwibagirwa.
22
Nahanaguye ubugome bwawe nk’igicu, ibyaha byawe mbimaraho nk’igihu; ngarukira kuko nakwicunguriye.
23
Ijuru nirisabwe n’ibyishimo, kuko Uhoraho yakoze, ikuzimu mu nsi y’isi nihirangire, imisozi ndetse n’ishyamba kumwe n’ibiti byaryo byose nibitere urwamo rw’ibyishimo, kuko Uhoraho yacunguye Yakobo, akagaragaza ikuzo rye muri Israheli.
24
Avuze atya Uhoraho, umurokozi wawe, uwakwihangiye kuva ukiri mu nda ya nyoko: Ni jye Uhoraho, uwahanze ibintu byose! Naguye ijuru, jyewe jyenyine, ndambura isi nta n’umwe twari kumwe.
25
Noneho rero, ibinyoma by’abacunnyi mbihinduye ubusa, abapfumu mbateye kuvugishwa, abahanga mbashubije inyuma, n’ubuhanga bwabo mbuhinduye amanjwe.
26
Mpaye agaciro gakomeye ijambo ry’umugaragu wanjye, umugambi w’intumwa zanjye nywuzuze. Ku byerekeye Yeruzalemu ndavuze nti «Niturwe», n’imigi ya Yuda nti «Niyongere yubakwe, ibyasenyutse nzabisana.»
27
Mbwiye inyanja nti «Kama, imigezi yawe ngiye kuyumutsa!»
28
Kuri Sirusi ndavuze nti «Ni umushumba wanjye.» Ibinshimisha byose, azabigeraho, atangaze kuri Yeruzalemu, ati «Niyongere yubakwe», naho ku Ngoro ati «Niyubakwe bundi bushya!»
← Chapter 43
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 53
Chapter 54
Chapter 55
Chapter 56
Chapter 57
Chapter 58
Chapter 59
Chapter 60
Chapter 61
Chapter 62
Chapter 63
Chapter 64
Chapter 65
Chapter 66
Chapter 45 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
51
52
53
54
55
56
57
58
59
60
61
62
63
64
65
66