bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Isaiah 60
Isaiah 60
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 59
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 53
Chapter 54
Chapter 55
Chapter 56
Chapter 57
Chapter 58
Chapter 59
Chapter 60
Chapter 61
Chapter 62
Chapter 63
Chapter 64
Chapter 65
Chapter 66
Chapter 61 →
1
Haguruka, ubengerane Yeruzalemu! Kuko urumuri rwawe ari nguru, kandi ikuzo ry’Uhoraho rikaba rikurasiyeho.
2
Nyamara dore umwijima utwikiriye isi, n’icuraburindi ribundikiye amahanga; ariko wowe, Uhoraho azakurasiraho, n’ikuzo rye rikubengeraneho.
3
Amahanga azagana urumuri rwawe, abami basange umucyo ukurasiyeho.
4
Kebuka impande zose, maze witegereze: dore bose barakoranye, baje bakugana, abahungu bawe baturutse iyo bigwa, n’abakobwa bawe baje bahagatiwe.
5
Nuko uzabirebe maze unezerwe, umutima wawe wisimbize, utaratswe n’ibyishimo, kuko ari wowe bazazanira ubukire bwo hakurya y’inyanja, n’umutungo w’amahanga ukazataha iwawe.
6
Amashyo y’ingamiya azakuzuranaho, ingamiya zikiri nto z’i Madiyani n’i Eyifa; abantu bose b’i Saba bazaza, bikoreye zahabu n’ububani, kandi baze baririmba ibisingizo by’Uhoraho.
7
Amatungo magufi yose y’i Kedari azakoranyirizwa iwawe, za rugeyo z’i Nebayoti uzazitureho ibitambo; zizajye ku rutambiro rwanjye, zishimwe. Ni koko, nzatuma Ingoro ibengerana ikuzo ryanjye.
8
Abo ni bande baguruka nk’igihu, cyangwa nk’inuma zigana ibyari byazo?
9
Ni koko, ibirwa byose ni jye biza bigana, amato y’i Tarishishi yafashe iya mbere, kugira ngo bazane abahungu bawe bari iyo bigwa, kumwe na feza na zahabu byabo, baje gusingiza izina ry’Uhoraho, Imana yawe, Nyir’ubutagatifu wa Israheli, kuko yagukujije.
10
Abanyamahanga bazubaka bundi bushya inkike zawe, abami bazakuyoboke, kuko mu burakari bwanjye naguhannye, ariko mu bugwaneza bwanjye nkakugirira impuhwe.
11
Amarembo yawe azahora yuguruye, haba ku manywa cyangwa nijoro ntazugarirwa na rimwe, kugira ngo binjire iwawe, abakuzaniye ubukungu bw’amahanga, n’abami babo, umwe inyuma y’undi.
12
Igihugu n’ingoma bitazakuyoboka, bizarimbuka, amahanga azasenywe burundu.
13
Ikuzo ryo muri Libani rizaza iwawe, umuzonobari n’ibindi biti byiza bizire icyarimwe, kugira ngo bibe umurimbo w’ahubatswe Ingoro yanjye, bityo mpeshe ikuzo aho nshyize umusego w’ibirenge byanjye.
14
Abahungu b’abagucishaga bugufi bazakugana bakububira; abagusuzuguraga bose bazagupfukamire. Bazakwita «Umugi w’Uhoraho», «Siyoni ya Nyir’ubutagatifu wa Israheli.»
15
Ubwo wari waratereranywe, wanzwe kandi nta muntu n’umwe ukugeraho, nzakugira ishema rizahoraho, n’ibyishimo by’ibihe bizaza, uko bizasimburana.
16
Uzonka amashereka y’amahanga, wijute ubukire bw’abami, bityo umenyereho ko Umukiza wawe ari jye, Uhoraho, nkaba Indatsimburwa ya Yakobo igucungura.
17
Mu kigwi cy’umuringa, nzakuzanira zahabu, mu kigwi cy’icyuma, nguhe feza; mu kigwi cy’ibiti, nzakuzanira umuringa, mu kigwi cy’amabuye, nguhe icyuma. Nzimika Amahoro akubere umwami, nguhe Ubutabera mu kigwi cy’abagutegekesha igitugu.
18
Nta we uzongera kumva havugwa iterabwoba mu gihugu cyawe, ubwangizi n’amatongo ntibizarangwa mu mipaka yawe; ahubwo inkike zawe uzazita «Agakiza», amarembo yawe yitwe «Ibisingizo».
19
Ntuzongera kumurikirwa n’izuba ku manywa, ukwezi ntikuzakumurikira ukundi nijoro: Uhoraho ni we uzakubera urumuri ruhoraho, Imana yawe ikubere ikuzo.
20
Izuba ryawe ntirizarenga ukundi, n’ukwezi kwawe ntikuzijima, kuko Uhoraho azakubera urumuri ruhoraho, iminsi y’amaganya yawe ikibagirana.
21
Mu muryango wawe bose bazaba intungane, bazatunge igihugu iteka ryose. Abo naremye bazaba nk’umucwira w’ibihingwa byanjye, wagenewe kumenyekanyisha ikuzo ryanjye.
22
Umuryango muto uzabarwamo abantu igihumbi, uw’inkeho ube ihanga ry’imbaga itabarika. Ni jye Uhoraho uzabyitaho, igihe cyabyo nikigera.
← Chapter 59
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 53
Chapter 54
Chapter 55
Chapter 56
Chapter 57
Chapter 58
Chapter 59
Chapter 60
Chapter 61
Chapter 62
Chapter 63
Chapter 64
Chapter 65
Chapter 66
Chapter 61 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
51
52
53
54
55
56
57
58
59
60
61
62
63
64
65
66