bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Matthew 17
Matthew 17
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 16
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 18 →
1
Hashize iminsi itandatu, Yezu ajyana na Petero, na Yakobo, na Yohani umuvandimwe we ukwabo mu mpinga y’umusozi muremure.
2
Nuko yihindurira ukundi mu maso yabo: uruhanga rwe rubengerana nk’izuba, imyambaro ye yererana nk’urumuri.
3
Ubwo Musa na Eliya bababonekera, baganira na we.
4
Petero ni ko guterura abwira Yezu, ati «Nyagasani, kwibera hano ntako bisa; niba ubishaka ngiye kuhaca ibiraro bitatu, kimwe cyawe, ikindi cya Musa, n’ikindi cya Eliya.»
5
Akivuga ibyo, igihu kibengerana kirabatwikira; ijwi riturukamo rivuga riti «Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira; nimumwumve!»
6
Abigishwa babyumvise, bitura hasi bubitse amaso, bafite ubwoba bwinshi.
7
Nuko Yezu arabegera, abakoraho, arababwira ati «Nimubaduke, mwitinya!»
8
Bubuye amaso, ntibagira undi babona kereka Yezu wenyine.
9
Bamanuka umusozi, Yezu arabihanangiriza ati «Ntimugire uwo mubwira ibyo mumaze kubona, kugeza ubwo Umwana w’umuntu azaba amaze kuzuka mu bapfuye.»
10
Nuko abigishwa baramubaza bati «Ni kuki abigishamategeko bavuga ko Eliya ari we ugomba kubanza kuza?
11
Arabasubiza ati «Ni koko, Eliya azaza kandi atunganye byose;
12
ariko mbabwire: Eliya yaraje, nyamara ntibamumenye, ahubwo bamugiriye nabi uko bishakiye. N’Umwana w’umuntu bazamubabaza batyo.»
13
Nuko abigishwa bamenya ko ari Yohani Batisita yababwiraga.
14
Bageze iruhande rw’inteko y’abantu, umuntu yegera Yezu, amupfukamira agira ati
15
«Nyagasani, babarira umwana wanjye urwaye igicuri, akaba ameze nabi. Kenshi yiroha mu muriro, ubundi mu mazi.
16
Namuzaniye abigishwa bawe ntibashobora kumukiza.»
17
Yezu arasubiza ati «Mbe bantu b’iki gihe, b’abemera gato kandi b’inkozi z’ibibi, nzabana namwe kugeza ryari? Nzabiyumanganya mpereze hehe? Nimumunzanire hano.»
18
Nuko Yezu acyaha iyo roho mbi, imuvamo, ako kanya arakira.
19
Nuko abigishwa begera Yezu, baramubaza bati «Ni iki gituma twebwe tutashoboye kuyirukana?»
20
Arababwira ati «Ni uko mufite ukwemera guke. Koko ndababwira ukuri: iyo mugira ukwemera kungana n’impeke y’ururo, mwabwiye uyu musozi muti ’Va aha ngaha, ujye hariya’, ukahajya; kandi nta cyashobora kubananira.» (...)
22
Umunsi umwe bateraniye mu Galileya, Yezu arababwira ati «Umwana w’umuntu agiye gushyirwa mu maboko y’abantu,
23
bakazamwica, ariko akazazuka ku munsi wa gatatu.» Ibyo birabashavuza cyane.
24
Bageze i Kafarinawumu, abasoresha b’Ingoro begera Petero, baramubaza bati «Mbese Umwigisha wanyu ntatanga ituro ry’Imana?»
25
Arabasubiza ati «Araritanga.» Igihe bageze imuhira, Yezu aramutanguranwa, aramubwira ati «Simoni, ubyumva ute? Abami b’isi bahabwa na bande imisoro cyangwa amaturo? Babihabwa n’abana babo cyangwa se na rubanda?»
26
Amushubije ati «Ni rubanda», Yezu arongera ati «Nuko rero abana ntibabitegekwa.
27
Nyamara, kugira ngo tudaha urugero rubi bariya bantu, jya ku nyanja urohe ururobo. Ifi ya mbere uri bufate, uyasamure; urayisangamo igiceri, ukijyane, maze ukibaheho ituro ryanjye n’iryawe.»
← Chapter 16
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 18 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28