bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Matthew 9
Matthew 9
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 8
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 10 →
1
Yezu amaze kujya mu bwato, arambuka, ajya mu mugi we.
2
Nuko bamuzanira ikirema kiryamye mu ngobyi. Yezu abonye ukwemera kwabo, abwira ikirema ati «Izere, mwana wanjye, ibyaha byawe urabikijijwe.»
3
Bamwe mu bigishamategeko baribwira bati «Uyu muntu aratuka Imana!»
4
Ariko Yezu amenya ibyo batekereza, arababwira ati «Igituma mutekereza ibidatunganye ni iki?
5
Icyoroshye ni ikihe: ari ukuvuga ngo ’Ibyaha byawe urabikijijwe’, cyangwa kuvuga ngo ’Haguruka ugende’?
6
None rero, kugira ngo mumenye ko Umwana w’umuntu afite ububasha bwo gukiza ibyaha mu nsi... », abwira ikirema ati «Haguruka, ufate ingobyi yawe, witahire!»
7
Arahaguruka, arataha.
8
Rubanda babibonye, barakangarana; nuko basingiza Imana yahaye abantu ububasha bungana butyo.
9
Yezu arakomeza, yigiye imbere, abona umuntu wicaye mu biro by’imisoro, akitwa Matayo. Aramubwira ati «Nkurikira!» Arahaguruka, aramukurikira.
10
Nuko, igihe Yezu yari ku meza iwe, abasoresha benshi n’abanyabyaha baraza, basangira na we n’abigishwa be.
11
Abafarizayi babibonye, babaza abigishwa be bati «Ni iki gituma umwigisha wanyu asangira n’abasoresha n’abanyabyaha?»
12
We rero abyumvise, aravuga ati «Abazima si bo bakeneye umuvuzi, ahubwo ni abarwayi.
13
Nimugende rero, musiganuze icyo iri jambo rivuga ngo ’Icyo nshaka ni impuhwe, si igitambo.’ Erega sinazanywe no guhamagara intungane, ahubwo abanyabyaha.»
14
Nuko abigishwa ba Yohani baramusanga, ni ko kumubaza bati «Ni iki gituma twebwe n’Abafarizayi dusiba kurya, naho abigishwa bawe ntibasibe?»
15
Yezu arabasubiza ati «Birakwiye se ko abakwe bagira ishavu bakiri kumwe n’umukwe? Ariko hazaza igihe umukwe azabavanwamo, ni bwo bazasiba.
16
Ntawe utera igitambaro gishya ku mwenda ushaje, kuko icyo kiremo cyakurura uwo mwenda, ukarushaho gucika.
17
Nta n’ushyira divayi nshya mu masaho ashaje, naho ubundi amasaho yasandara, divayi ikameneka, kandi ya masaho akaba apfuye ubusa. Ubusanzwe bashyira divayi nshya mu masaho mashya, byombi bikarama.»
18
Igihe akibabwira, umutware aramwegera, amupfukama imbere, amubwira ati «Umukobwa wanjye amaze gupfa; ngwino umuramburireho ikiganza, arakira.»
19
Yezu arahaguruka, aramukurikira n’abigishwa be.
20
Nuko umugore wari umaze imyaka cumi n’ibiri ava amaraso, amuturuka inyuma, akora ku ncunda z’igishura cye.
21
Kuko yibwiraga ati «Mfa gusa gukora ku gishura cye ngakira!»
22
Yezu akebutse aramurabukwa, aravuga ati «Humura, mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije.» Ako kanya umugore arakira.
23
Yezu ageze mu rugo rw’umutware abona abavuza imyironge n’abantu benshi baboroga, aravuga ati
24
«Nimuhave, uwo mukobwa ntiyapfuye; arasinziriye.» Nuko baramuseka.
25
Bamaze gusohora abo bantu, arinjira, amufata ukuboko, maze umukobwa arahaguruka.
26
Iyo nkuru isakara muri icyo gihugu cyose.
27
Yezu akomeza kugenda, impumyi ebyiri ziramukurikira, zisakuza, ziti «Mwana wa Dawudi, tugirire impuhwe!»
28
Ageze imuhira, impumyi ziramwegera maze arazibaza ati «Mwemera ko nshobora gukora ibyo ngibyo?» Ziti «Yego, Nyagasani.»
29
Nuko abakora ku maso, avuga ati «Nibibabere uko mubyemera!»
30
Nuko amaso yabo arahumuka. Hanyuma Yezu arabihanangiriza, ati «Mumenye ntihagire ubimenya!»
31
Ariko bo bagitirimuka aho, bamwamamaza muri icyo gihugu cyose.
32
Bakiva aho, bamuzanira umuntu wahanzweho na roho mbi yamuteraga kuba ikiragi.
33
Roho mbi imaze kwirukanwa, icyo kiragi kiravuga. Rubanda baratangara bati «Nta bintu nk’ibi byigeze biboneka muri Israheli!»
34
Abafarizayi bo baravuga bati «Sekibi, umutware wa roho mbi, ni we yirukanisha roho mbi.»
35
Yezu yazengurukaga imigi yose n’insisiro, yigisha mu masengero yabo, akwiza Inkuru Nziza y’Ingoma, ari na ko akiza icyitwa indwara n’ubumuga bwose.
36
Abonye iyo mbaga y’abantu, abagirira impuhwe, kuko bari barushye kandi bameze nk’intama zitagira umushumba.
37
Nuko abwira abigishwa be ati «Imyaka yeze ni myinshi, ariko abakozi ni bakeya;
38
nimusabe rero Nyir’imyaka yohereze abakozi mu mirima ye.»
← Chapter 8
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 10 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28