bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Matthew 8
Matthew 8
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 7
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 9 →
1
Igihe Yezu amanutse umusozi, abantu benshi baramukurikira.
2
Nuko haza umubembe amupfukama imbere, aramubwira ati «Nyagasani, ubishatse wankiza.»
3
Yezu arambura ukuboko, amukoraho, avuga ati «Ndabishatse, kira.» Ako kanya ibibembe bye birakira.
4
Nuko Yezu aramubwira ati «Uramenye ntugire uwo ubibwira, ahubwo genda, wiyereke umuherezabitambo kandi utange ituro ryategetswe na Musa ngo ribabere icyemezo cy’uko wakize.»
5
Yezu abaye akinjira muri Kafarinawumu, umutegeka w’abasirikare aramwegera, aramwinginga, avuga ati
6
«Nyagasani, umugaragu wanjye aryamye mu nzu iwanjye; ni ikimuga kitinyagambura kandi arababaye cyane».
7
Yezu aramubwira ati «Ndaje mukize».
8
Uwo mutegeka aravuga ati «Nyagasani, sinkwiye ko wakwinjira mu nzu yanjye, ariko uvuge ijambo rimwe gusa maze umugaragu wanjye akire.
9
N’ubwo nanjye ndi umuntu utegekwa, mfite abasirikare; nabwira umwe nti ’Genda’, akagenda; undi nti ’Ngwino’, akaza; n’umugaragu wanjye nti ’Kora iki’, akagikora.»
10
Yezu abyumvise, aratangara maze abwira abamukurikiye, ati «Ndababwira ukuri, muri Israheli nta muntu nigeze nsangana ukwemera nk’uku.
11
Ndabibabwiye: benshi bazava aho izuba rituruka n’aho rirengera, basangire na Abrahamu na Izaki na Yakobo mu Ngoma y’ijuru,
12
naho abana b’Ingoma bazatabwa hanze mu mwijima: aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo.»
13
Hanyuma Yezu abwira uwo mutegeka w’abasirikare, ati «Genda, uko wemeye abe ari ko ugirirwa.» Nuko wa mugaragu akira ako kanya.
14
Yezu ngo agere kwa Petero, asanga nyirabukwe aryamye, yahinduwe.
15
Amukoze ku kiganza, ubuganga bumwamukamo, arabyuka aramuzimanira.
16
Bugorobye, bamuzanira abahanzweho na roho mbi nyinshi; nuko azirukana azikabukira, maze akiza abarwayi bose,
17
kugira ngo huzuzwe ibyo umuhanuzi Izayi yavuze ati «Yatwunamuye mu ntege nke zacu, yigerekaho n’indwara zacu.»
18
Yezu abonye ko ashagawe n’abantu benshi, ategeka ko bafata ku nkombe yo hakurya.
19
Umwigishamategeko aramwegera ati «Mwigisha, nzagukurikira aho uzajya hose.»
20
Yezu aramusubiza ati «Imihari igira amasenga, n’inyoni zo mu kirere zikagira ibyari; naho Umwana w’umuntu we ntagira aho yegeka umutwe.»
21
Undi wo mu bigishwa aramubwira ati «Nyagasani, reka mbanze njye guhamba data.»
22
Yezu aramusubiza ati «Nkurikira, ureke abapfu bahambe abapfu babo.»
23
Yezu aherekejwe n’abigishwa be, bajya mu bwato.
24
Ni bwo habyutse umuhengeri mwinshi mu nyanja, imivumba irenga ubwato. Nyamara we yari asinziriye.
25
Baramwegera baramukangura, bavuga bati «Nyagasani, dutabare, turashize!»
26
Arababwira ati «Muratinya iki, mwa bemera gato mwe?» Hanyuma arahaguruka, ategeka umuyaga n’inyanja, maze haratuza cyane.
27
Nuko abo bantu baratangara, baravuga bati «Uyu ni muntu ki, imiyaga n’inyanja byumvira!»
28
Amaze gufata inkombe yo hakurya mu gihugu cy’Abanyagadara, abagabo babiri bahanzweho na roho mbi baturuka mu irimbi, baza bamusanga; bari ibintu by’ibinyamaswa, ntihagire utinyuka kunyura iyo nzira.
29
Nuko barasakuza bati «Uradushakaho iki, Mwana w’Imana? Wazanywe no kuduturumbanya igihe kitaragera?»
30
Hirya y’aho rero hakaba umukumbi w’ingurube zarishaga.
31
Roho mbi ni ko kwinginga Yezu, ziti «Niba utwirukanye, twohereze muri uriya mukumbi w’ingurube.»
32
Arazibwira ati «Nimuzijyemo!» Nuko ziva muri abo bantu, zijya muri za ngurube, maze uwo mukumbi wose ukonkoboka mu manga n’umuriri mwinshi, wiroha mu nyanja, urarohama.
33
Abashumba barahunga, basubira mu mugi, bavuga ibyabaye byose, n’ibyerekeye abahanzweho.
34
Nuko abatuye umugi bose basanga Yezu; ngo bamubone, baramwinginga ngo abavire mu gihugu.
← Chapter 7
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 9 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28