bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Matthew 22
Matthew 22
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 21
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 23 →
1
Yezu yongera kubabwirira mu migani, ati
2
«Ingoma y’ijuru imeze nk’umwami wacyuje ubukwe bw’umuhungu we;
3
agatuma abagaragu be guhamagara abatumiwe mu bukwe, ariko banga kuza.
4
Nuko yongera gutuma abandi bagaragu, kugira ngo babwire abatumiwe bati ’Dore nateguye amazimano; ibimasa byanjye n’amatungo yanjye y’imishishe byabazwe, byose byatunganye, nimuze mu bukwe.»
5
Ariko bo ntibabyitaho barigendera, umwe mu murima we, undi mu bucuruzi bwe;
6
maze abandi bafata abagaragu babagirira nabi, barabica.
7
Umwami ararakara, yohereza ingabo ze zirimbura abo babisha, kandi zitwika umugi wabo.
8
Hanyuma abwira abagaragu be, ati ’Iby’ubukwe byateguwe, ariko abatumiwe ntibari babikwiye.
9
Nimugende rero mu mayirabiri, mutumire mu bukwe abantu bose muhura.’
10
Abo bagaragu bakwira amayira, bakoranya abo babonye bose, ari ababi, ari n’abeza, maze inzu y’ubukwe yuzura abatumirwa.
11
Nuko umwami arinjira ngo arebe abari ku meza, maze ahabona umuntu utambaye iby’ubukwe.
12
Aramubwira ati ’Mugenzi wanjye, waje ute hano udafite umwambaro w’abakwe?’ Undi araceceka.
13
Nuko umwami abwira abahereza, ati ’Nimumubohe amaguru n’amaboko, mumujugunye hanze mu mwijima, aho azaririra kandi agahekenya amenyo.’
14
Koko hahamagarwa benshi, hagatorwa bake.»
15
Abafarizayi baragenda, bajya inama yo gufatira Yezu ku magambo avuga.
16
Nuko bamutumaho abigishwa babo n’Abaherodiyani. Baramubaza bati «Mwigisha, tuzi ko uvuga ukuri kandi ukigisha inzira y’Imana nta cyo wikanga, kuko udatinya amaso y’abantu.
17
Nuko rero tubwire uko ubyumva: ese guha Kayizari umusoro, biremewe cyangwa si byo?»
18
Ariko Yezu wari uzi ubugome bwabo, arabasubiza ati «Mwa ndyarya mwe, igituma munyinja ni iki?
19
Nimunyereke igiceri mutangaho umusoro.» Bamuhereza idenari.
20
Nuko arababaza ati «Iri shusho n’ibyanditseho ni ibya nde?»
21
Bati «Ni ibya Kayizari.» Nuko Yezu arababwira ati «Ibya Kayizari, mubisubize Kayizari, n’iby’Imana, mubisubize Imana!»
22
Babyumvise baratangara, bamusiga aho barigendera.
23
Uwo munsi nanone, Abasaduseyi ba bandi bahakana iby’izuka ry’abapfuye baramwegera, baramubaza bati
24
«Mwigisha, Musa yaravuze ati ’Umuntu napfa ari incike, uwo bava inda imwe ajye acyura uwo mupfakazi, kugira ngo acikure nyakwigendera.’
25
Iwacu rero habayeho abavandimwe barindwi. Uwa mbere ashaka umugore, hanyuma apfa bucike, umugore we amusigira uwo bava inda imwe.
26
Uwa kabiri na we bimugendekera bityo, n’uwa gatatu biba uko, kugeza ku wa karindwi.
27
Amaherezo, na wa mugore aza gupfa.
28
Igihe cy’izuka uwo mugore azaba uwa nde muri abo bavandimwe barindwi, ko bose bamutunze?»
29
Yezu arabasubiza ati «Murayoba kuko mutazi Ibyanditswe, ntimumenye n’ububasha bw’Imana.
30
Igihe cy’izuka nta we uzagira umugore, nta n’uzagira umugabo, ahubwo bazamera nk’abamalayika mu ijuru.
31
Naho iby’izuka ry’abapfuye, ntimwasomye aho Imana ibabwira iti
32
’Ndi Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, n’Imana ya Yakobo’? Nta bwo rero Imana ari iy’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima!»
33
Maze rubanda bari babyumvise batangazwa n’inyigisho ze.
34
Abafarizayi bumvise ko yazibye akanwa k’Abasaduseyi, barakorana.
35
Maze umwe muri bo wari umwigishamategeko amubaza amwinja, ati
36
«Mwigisha, itegeko riruta ayandi ni irihe?»
37
Aramubwira ati «Uzakunde Nyagasani, Imana yawe, n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose.
38
Iryo ni itegeko riruta ayandi kandi ni ryo rya mbere.
39
Irya kabiri risa na ryo: Urajye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.
40
Muri ayo mategeko uko ari abiri, habumbiyemo andi yose n’ibyo Abahanuzi bavuze.»
41
Abafarizayi bamaze gukorana, Yezu arababaza ati
42
«Icyo mutekereza kuri Kristu ni iki? Ni mwene nde?» Bati «Ni mwene Dawudi.»
43
Arongera ati «Bite se ko Dawudi, abwirijwe na Roho w’Imana, amwita Umutegetsi, avuga ati
44
’Nyagasani yabwiye Umutegetsi wanjye, ati: Icara iburyo bwanjye kugeza igihe abanzi bawe mbahindura imisego y’ibirenge byawe.’
45
Uwo rero Dawudi yita Umutegetsi we, yaba umwana we ate?»
46
Ntihagira ubasha kumusubiza n’ijambo na rimwe; kandi kuva uwo munsi, nta n’uwongeye gutinyuka kugira icyo amubaza.
← Chapter 21
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 23 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28