bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Matthew 3
Matthew 3
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 2
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 4 →
1
Muri iyo minsi, Yohani Batisita atangira kwigishiriza mu butayu bwa Yudeya,
2
avuga ati «Nimwisubireho, kuko Ingoma y’ijuru yegereje!»
3
Uwo ni we wavuzwe n’umuhanuzi Izayi, ati «Ni ijwi ry’uvugira mu butayu aranguruye ati ’Nimutegure inzira ya Nyagasani, muringanize aho azanyura!’»
4
Yohani uwo yambaraga umwambaro uboheshejwe ubwoya bw’ingamiya, agakenyeza umukoba; ibyo kurya bye byari isanane n’ubuki bw’ubuhura.
5
Nuko abaturage b’i Yeruzalemu, n’abo muri Yudeya yose, n’abo mu ntara yose ya Yorudani bakamusanga,
6
bakabatirizwa na we mu ruzi rwa Yorudani, babanje kwiyemeza ibyaha byabo mu ruhame.
7
Abonye Abafarizayi n’Abasaduseyi benshi baje kubatizwa, arababwira ati «Mwa nyoko z’impiri mwe, ni nde wababwirije guhunga uburakari bwegereje?
8
Noneho nimugaragaze imigenzereze ikwiranye n’ukwisubiraho nyako!
9
Kandi ntimwitwaze ngo ’Abrahamu ni we mubyeyi wacu!’ Ndanabiberuriye, ndetse aya mabuye muruzi, Imana ishobora kuyabyutsamo abana ba Abrahamu.
10
Dore intorezo irambitse ku mizi y’ibiti; none igiti cyose kitera imbuto nziza kigiye gutemwa maze gicanwe.
11
Jyewe ndababatirisha amazi kugira ngo mwisubireho, ariko Uje ankurikiye andusha ububasha, ndetse sinkwiriye no kumukuramo inkweto; We azababatirisha Roho Mutagatifu n’umuriro.
12
Afite urutaro mu ntoki, kandi agiye gukubura imbuga ye: hanyuma azahunika ingano ze mu kigega, naho imishishi ayitwikishe umuriro utazima.»
13
Nuko Yezu ava mu Galileya ajya kuri Yorudani, asanga Yohani kugira ngo abatizwe na we.
14
Yohani ashaka kumuhakanira ati «Ni jye ukeneye kubatizwa nawe, none uransanze!»
15
Ariko Yezu aramusubiza ati «Emera ubikore, tubone kuzuza dutyo icyo Imana ishaka.» Nuko aramwemerera.
16
Yezu amaze kubatizwa, ako kanya ava mu mazi. Ubwo ijuru rirakinguka: abona Roho w’Imana amanuka nk’inuma, amuhagarara hejuru.
17
Ubwo ijwi rituruka mu ijuru rivuga riti «Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira.»
← Chapter 2
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 4 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28