bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
1 Chronicles 13
1 Chronicles 13
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 14 →
1
Nuko Dawidi ajya inama n'abatware b'imitwe y'ingabo bayobora ingabo igihumbi, n'abayobora ingabo ijana hamwe n'abandi batware bose.
2
Nuko Dawidi abwira imbaga y'Abisiraheli bari bateraniye aho ati: “Niba mubona ari byiza kandi bishimisha Uhoraho Imana yacu, dutume kuri bene wacu bose basigaye mu ntara z'igihugu cy'Abisiraheli, no ku batambyi n'Abalevi batuye mu mijyi no mu nzuri ziyikikije baze badusange.
3
Hanyuma tuzajye kugarura Isanduku y'Imana yacu, kuko tutigeze tuyitaho uhereye mu gihe cya Sawuli.”
4
Abari bateraniye aho bose barabyemera, kuko byari bishimishije abantu bose.
5
Nuko Dawidi akoranya Abisiraheli bose, uhereye ku mugezi wa Shihori mu Misiri ukageza i Lebo-Hamati, kugira ngo bajye i Kiriyati-Yeyarimu kuzana Isanduku y'Imana.
6
Dawidi n'Abisiraheli bose bajya i Bāla ari yo Kiriyati-Yeyarimu ho mu Buyuda, bavanayo Isanduku y'Imana yitirirwa izina ry'Uhoraho, uganje hagati y'amashusho y'abakerubi.
7
Bashyira iyo Sanduku y'Imana ku igare rishya rikururwa n'ibimasa bayikuye kwa Abinadabu, Uza na Ahiyo bayobora iryo gare.
8
Dawidi n'Abisiraheli bose babyinaga bitakuma imbere y'Isanduku y'Imana. Baririmbaga bacuranga inanga z'indoha n'inanga nyamuduri, bavuza n'ishakwe n'ibyuma birangīra n'amakondera.
9
Bageze ku mbuga y'i Kidoni ibimasa biratsikira, maze Uza arambura ukuboko kugira ngo aramire ya Sanduku.
10
Uhoraho arakarira Uza cyane amutsinda aho, kuko yahangaye gukora kuri iyo Sanduku. Nuko Uza agwa aho imbere y'Imana.
11
Dawidi ababazwa n'uko Uhoraho yishe Uza, aho hantu bahita Peresi-Uza. Ni ryo zina ryaho na n'ubu.
12
Uwo munsi Dawidi atinya Imana aribaza ati: “Isanduku y'Imana yaza iwanjye ite?”
13
Nuko ntiyajyana iyo Sanduku iwe mu Murwa wa Dawidi, ahubwo ayijyana kwa Obedi-Edomu w'Umunyagati.
14
Nuko Isanduku y'Imana imara amezi atatu kwa Obedi-Edomu, maze Uhoraho aha umugisha umuryango we n'ibyo yari atunze byose.
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 14 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29