bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
1 Chronicles 29
1 Chronicles 29
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 28
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
1
Nuko Umwami Dawidi abwira abakoraniye aho bose ati: “Umwana wanjye Salomo ari we Imana yatoranyije, aracyari muto kandi si inararibonye. Nyamara umurimo agomba kurangiza ni munini, kuko iyo Ngoro igiye kubakwa atari iy'umuntu, ahubwo ari iy'Uhoraho Imana.
2
Nakoze uko nshoboye kose ntegura ibyo kubaka Ingoro y'Imana. Nashatse izahabu yo kuzakoramo ibigomba gukorwa mu izahabu, n'ifeza yo kuzakoramo ibigomba kuyikorwamo, n'umuringa wo kuzakoramo ibigomba kuwukorwamo, n'icyuma cyo kuzakoramo ibigomba kugikorwamo. Nateguye ibiti byo kuzakoramo ibigomba gukorwa mu biti, ntegura n'amabuye yitwa onigisi n'andi yo gutāka, n'ay'umukara n'ay'amabara anyuranye, n'amabuye y'agaciro y'amoko anyuranye, n'andi mabuye menshi arabagirana.
3
Byongeye kandi kubera ko nitangiye Ingoro y'Imana yanjye, umutungo wanjye bwite w'izahabu n'ifeza, na wo ndawutanze kugira ngo ukoreshwe ku Ngoro y'Imana yanjye, nywongeye ku byo nashatse byose byo kubaka Ingoro nziranenge ari byo ibi:
4
toni ijana z'izahabu ya Ofiri, na toni magana abiri na mirongo ine z'ifeza inoze yo komeka ku nkuta z'Ingoro,
5
kugira ngo izahabu ikorwemo ibigomba kuyikorwamo, n'ifeza ikorwemo ibigomba kuyikorwamo, n'ibindi bintu bizakorwa n'abanyabukorikori. None ni nde muri mwe wiyemeje kugira icyo atura Uhoraho?”
6
Nuko abakuru b'amazu n'abakuru b'imiryango y'Abisiraheli, n'abatware b'ingabo ibihumbi n'ab'amagana, n'abari bashinzwe imirimo y'ibwami batangana ubwuzu.
7
Batanga toni ijana na mirongo irindwi z'izahabu, n'ibikoroto ibihumbi icumi by'izahabu, na toni zisāga magana atatu z'ifeza, na toni zigera kuri magana atandatu z'umuringa, na toni zisāga ibihumbi bitatu z'icyuma, kugira ngo bikoreshwe imirimo yo ku Ngoro y'Imana.
8
Abari bafite amabuye y'agaciro bayashyikiriza Yehiyeli ukomoka kuri Gerishoni, kugira ngo ayashyire mu mutungo w'Ingoro y'Uhoraho.
9
Abantu bishimira izo mpano batanganye ubwuzu. Koko rero bazituye Uhoraho bafite umutima utunganye. Umwami Dawidi arabyishimira cyane.
10
Nuko Dawidi asingiza Uhoraho ari imbere y'ikoraniro, agira ati: “Uhoraho Mana ya sogokuruza Isiraheli, usingizwe iteka ryose.
11
Uhoraho, ugukomera n'ububasha n'ikuzo, n'icyubahiro n'ubwiza ni ibyawe. Koko ibiri mu ijuru no ku isi, byose ni ibyawe. Uhoraho mwami ukomeye, ubeshaho ibyaremwe byose.
12
Ubukungu n'ikuzo ni wowe ubitanga kandi ni wowe ugenga byose. Ni wowe nyiri ububasha n'imbaraga, uzamura uwo ushaka kandi ukamukomeza.
13
None rero Mana yacu, turagushima dusingiza izina ryawe rihebuje.
14
“Jyewe n'abantu banjye nta cyo turi cyo byatuma tubasha kugutura amaturo angana atya. Byose ni wowe bikomokaho, none tugutuye ku byo waduhaye.
15
Imbere yawe turi abashyitsi n'abasuhuke nk'uko ba sogokuruza bari bameze. Ubuzima bwacu bwo kuri iyi si bushira vuba nk'igicucu, nta byiringiro.
16
Uhoraho Mana yacu, ibi bikoresho byose twateguye kugira ngo tukubakire Ingoro ku bw'izina ryawe riziranenge, ni wowe bikomokaho kandi byose ni ibyawe.
17
Mana yanjye, nzi ko ugenzura ibyo umuntu atekereza, ukishimira ibitunganye. Ibi bintu byose naguhaye, nabigutuye ku bushake kandi mfite umutima utunganye. Niboneye uko abantu bawe bakoraniye hano bagutuye amaturo babishaka kandi babyishimiye.
18
Uhoraho Mana ya ba sogokuruza Aburahamu na Izaki na Yakobo, ujye ushoboza abantu bawe gukomeza kuba indahemuka kandi ubatoze kukuyoboka.
19
Byongeye kandi, umwana wanjye Salomo umuhe kwitanga abikuye ku mutima, kugira ngo akurikize amabwiriza yawe n'ibyo wategetse n'amateka yawe kandi yubake Ingoro nateguriye ibi byose.”
20
Dawidi abwira ikoraniro ati: “Nimusingize Uhoraho Imana yanyu.” Nuko abantu bose basingiza Uhoraho Imana ya ba sekuruza, barapfukama baramya Uhoraho bikubita hasi bubamye imbere ye n'imbere y'umwami.
21
Bukeye bwaho batambira Uhoraho ibitambo by'umusangiro n'ibitambo bikongorwa n'umuriro. Batambye ibimasa igihumbi n'amasekurume y'intama igihumbi, n'abana b'intama igihumbi, byose bituranywe n'amaturo asukwa. Ibitambo by'umusangiro byari byinshi, bihaza Abisiraheli bose bari aho.
22
Uwo munsi barariye kandi banywera imbere y'Uhoraho banezerewe cyane. Bongera kwemeza ko Salomo mwene Dawidi ari we mwami, bamusīgira amavuta imbere y'Uhoraho kugira ngo abategeke. Sadoki na we bamusīga amavuta kugira ngo abe umutambyi.
23
Salomo yicara ku ntebe ya cyami y'Uhoraho, asimbura se Dawidi. Nuko aganza ku ngoma, Abisiraheli bose baramuyoboka.
24
Abayobozi bose n'abantu b'intwari ndetse n'abahungu bose b'Umwami Dawidi, bayoboka Umwami Salomo.
25
Uhoraho akomeza Salomo cyane imbere y'Abisiraheli bose, amuha ikuzo riruta iry'abandi bami b'Abisiraheli bamubanjirije.
26
Dawidi mwene Yese yabaye umwami w'Abisiraheli bose.
27
Yamaze imyaka mirongo ine ari umwami w'Abisiraheli, amara imyaka irindwi ari ku ngoma i Heburoni, n'imyaka mirongo itatu n'itatu i Yeruzalemu.
28
Yapfuye ageze mu za bukuru, yisazira neza ari umukungu n'umunyacyubahiro. Umuhungu we Salomo amusimbura ku ngoma.
29
Ibikorwa by'Umwami Dawidi, ibyabanje n'ibyaherutse, byanditswe mu gitabo cy'umuhanuzi Samweli, no mu gitabo cy'umuhanuzi Natani, no mu gitabo cy'umuhanuzi Gadi.
30
Havugwamo kandi n'iby'ubutegetsi bwe n'ubutwari bwe, n'ibyamubayeho byose n'ibyabaye kuri Isiraheli, no ku ngoma zose z'ibihugu byari bimukikije.
← Chapter 28
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29