bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
1 Chronicles 18
1 Chronicles 18
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 17
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 19 →
1
Nyuma y'ibyo Dawidi atsinda Abafilisiti arabacogoza, yigarurira umujyi: wa Gati n'imidugudu iwukikije arayibanyaga.
2
Dawidi atsinda n'Abamowabu baba abagaragu be, bakajya bamuha imisoro.
3
Atsindira na Hadadezeri umwami w'i Soba ahagana i Hamati. Icyo gihe yashakaga kwigarurira akarere k'uruzi rwa Efurati.
4
Nuko Dawidi amunyaga amagare y'intambara igihumbi, n'abarwanira ku mafarasi ibihumbi birindwi, n'ingabo zigenza amaguru ibihumbi makumyabiri. Dawidi atema ibitsi by'amafarasi yose yakururaga amagare asiga ijana gusa.
5
Abanyasiriya b'i Damasi baza gutabara Hadadezeri umwami w'i Soba, Dawidi abicamo abantu ibihumbi makumyabiri na bibiri.
6
Dawidi ashyiraho ibigo by'ingabo i Damasi muri Siriya, maze Abanyasiriya baba abagaragu be bakajya bamuha imisoro. Aho Dawidi yateraga hose, Uhoraho yamuhaga gutsinda.
7
Dawidi anyaga ingabo zicuzwe mu izahabu z'abagaba b'ingabo ba Hadadezeri, azijyana i Yeruzalemu.
8
Naho i Tibuhati n'i Kuni, imijyi yategekwaga na Hadadezeri, Dawidi ahakura iminyago myinshi y'umuringa. Uwo muringa ni wo Salomo yacurishijemo cya kizenga kinini n'inkingi, hamwe n'ibindi bikoresho bicuzwe mu muringa.
9
Towu umwami w'i Hamati yumvise ko Dawidi yatsinze ingabo zose za Hadadezeri umwami w'i Soba,
10
yohereza umuhungu we Hadoramu kumuramukiriza Umwami Dawidi, no kumushimira ko yatsinze Hadadezeri wahoraga arwanya Towu. Hadoramu azanira Dawidi amaturo y'ibintu byakozwe mu izahabu no mu ifeza no mu muringa.
11
Umwami Dawidi abyegurira Uhoraho nk'uko yari yamweguriye ifeza n'izahabu, yari yaranyaze mu Bedomu n'Abamowabu, n'Abamoni n'Abafilisiti n'Abameleki.
12
Abishayi mwene Seruya yica Abedomu ibihumbi cumi n'umunani, abatsinda mu kibaya cy'Umunyu.
13
Nuko ashyiriraho ibigo by'ingabo muri Edomu, maze Abedomu bose baba abagaragu be. Aho Dawidi yateraga hose, Uhoraho yamuhaga gutsinda.
14
Dawidi yabaye umwami w'igihugu cyose cya Isiraheli, ategeka abantu be bose mu butabera n'ubutungane.
15
Yowabu mwene Seruya yari umugaba w'ingabo. Yehoshafati mwene Ahiludi yari umuvugizi w'ibwami.
16
Sadoki mwene Ahitubu, na Ahimeleki mwene Abiyatari bari abatambyi, Shavesha ari umunyamabanga.
17
Benaya mwene Yehoyada yari umugaba w'ingabo zarindaga Dawidi, zigizwe n'Abakereti n'Abapeleti. Abahungu ba Dawidi ni bo bari ibyegera bye.
← Chapter 17
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 19 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29