bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
1 Chronicles 22
1 Chronicles 22
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 21
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 23 →
1
Nuko Dawidi aravuga ati: “Aha ni ho hazaba Ingoro y'Uhoraho Imana, uru ni rwo rutambiro Abisiraheli bazajya batambiraho ibitambo.”
2
Dawidi ategeka ko bakoranya abanyamahanga bose bari mu gihugu cya Isiraheli, abatoranyamo ababaji b'amabuye yo kubaka Ingoro y'Imana.
3
Nuko Dawidi ateganya ibyuma byinshi byo gucuramo imisumari n'amapata by'inzugi z'amarembo, ateganya kandi n'umuringa mwinshi cyane.
4
Dawidi ateganya n'ibiti byinshi by'amasederi, kubera ko Abanyasidoni n'Abanyatiri babimuzaniraga ari byinshi cyane.
5
Dawidi yaribwiraga ati: “Umuhungu wanjye Salomo aracyari muto ntarakura, nyamara kandi Ingoro izubakirwa Uhoraho igomba kuba icyamamare mu mahanga yose, kubera ikuzo n'ubwiza buhebuje izagira. Ni cyo gituma nkwiye gutegura ibyo kuyubaka.” Bityo Dawidi agira imyiteguro myinshi mbere y'uko apfa.
6
Dawidi ahamagaza umuhungu we Salomo, maze amutegeka kubaka Ingoro y'Uhoraho Imana ya Isiraheli.
7
Dawidi aramubwira ati: “Mwana wanjye, jyewe ubwanjye nifuje kubakira Uhoraho Imana yanjye Ingoro,
8
ariko Uhoraho arambwira ati: ‘Warwanye intambara nyinshi zikomeye umena amaraso menshi. Kubera ayo maraso wamennye ku isi mbyirebera, si wowe uzanyubakira Ingoro.
9
Icyakora umuhungu wawe azagira ituze, sinzemerera abanzi be bamukikije guhungabanya umutekano we. Koko rero, azitwa Salomo kandi igihe cyose azaba ari ku ngoma, nzaha Abisiraheli amahoro n'umutekano.
10
Uwo ni we uzanyubakira Ingoro, azambera umwana nanjye mubere Se, nzakomeza ingoma ye muri Isiraheli iteka ryose.’
11
Nuko rero mwana wanjye, Uhoraho Imana yawe nabane nawe, kandi akubashishe kumwubakira Inzu nk'uko yabivuze.
12
Uhoraho aguhe ubwenge n'ubushishozi, kugira ngo uzabashe gutegeka Isiraheli ukurikiza Amategeko y'Uhoraho Imana yawe.
13
Uzahirwa niwitonda ugakurikiza amateka n'ibyemezo Imana yahaye Abisiraheli iyanyujije kuri Musa. Komera kandi ube intwari, ntutinye cyangwa ngo ucike intege.
14
Nakoze uko nshoboye nteganya toni eshatu n'igice z'izahabu, na toni mirongo itatu n'eshanu z'ifeza, n'icyuma n'umuringa byinshi cyane byo kubakisha Ingoro y'Uhoraho. Nateguye kandi ibiti n'amabuye ukazabyongēra.
15
Uzaba ufite abakozi b'ingeri zose, abahanga bo guconga amabuye no kubāza ibiti, abantu bashoboye imirimo y'amoko yose.
16
Ufite izahabu n'ifeza, n'icyuma n'umuringa byinshi cyane, ngaho haguruka ukore kandi Uhoraho azabane nawe.”
17
Nuko Dawidi ategeka abatware bose b'Abisiraheli gufasha umuhungu we Salomo.
18
Dawidi arababwira ati: “Mbese Uhoraho Imana yanyu ntari kumwe namwe? Ese ntiyabahaye umutekano impande zose? Koko rero yampaye gutsinda abahoze batuye iki gihugu bose, none ubu bayobotse Uhoraho n'ubwoko bwe.
19
None rero nimushake Uhoraho Imana yanyu mubikuye ku mutima. Nimutangire mwubake Ingoro y'Uhoraho, kugira ngo muzane Isanduku y'Isezerano n'ibikoresho byeguriwe Imana, mubishyire mu Ngoro muzaba mwubakiye Uhoraho.”
← Chapter 21
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 23 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29