bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
1 Chronicles 9
1 Chronicles 9
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 8
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 10 →
1
Abisiraheli bose babarurwa bakurikije imiryango yabo, bandikwa mu gitabo cy'amateka y'abami ba Isiraheli. Abayuda bajyanywe ho iminyago i Babiloni, bitewe n'ibicumuro byabo.
2
Ababanje gutahuka bakajya mu mijyi yabo gakondo bagasubira mu byabo ni rubanda rw'Abisiraheli, n'abatambyi n'Abalevi, n'abakozi bo mu Ngoro y'Imana.
3
Abari batuye i Yeruzalemu ni abantu bo mu muryango wa Yuda n'uwa Benyamini, n'uwa Efurayimu n'uwa Manase.
4
Abo mu muryango wa Yuda ni Utayi mwene Amihudi, mwene Omuri, mwene Imuri, mwene Bani, bakomoka kuri Perēsi mwene Yuda.
5
Abo mu muryango wa Shela ni Asaya impfura ye n'abahungu be.
6
Naho muri bene Zera ni Yeweli. Abo mu muryango wa Yuda bari magana atandatu na mirongo cyenda.
7
Abo mu muryango wa Benyamini ni Salu mwene Meshulamu, mwene Hodaviya, mwene Hasenuwa.
8
Hari na Yibuneya mwene Yerohamu, mwene Ela, mwene Uzi, mwene Mikiri, mwene Meshulamu, mwene Shefatiya, mwene Ruweli, mwene Yibuniya.
9
Hamwe n'abavandimwe babo ukurikije ibisekuruza byabo, bari magana cyenda na mirongo itanu na batandatu. Abo bose bari abakuru b'imiryango yabo.
10
Abatambyi bari batuye i Yeruzalemu ni Yedaya na Yehoyaribu, na Yakini
11
na Azariya. Dore uko ibisekuruza byabo byakurikiranaga: Azariya yari mwene Hilikiya, mwene Meshulamu, mwene Sadoki, mwene Merayoti, mwene Ahitubu ari we wari ushinzwe Ingoro y'Imana.
12
Hari kandi na Adaya mwene Yerohamu, mwene Pashehuri, mwene Malikiya, na Māsayi, mwene Adiyeli, mwene Yahuzera, mwene Meshulamu, mwene Meshilemiti, mwene Imeri.
13
Abo bakuru b'imiryango n'abandi batambyi, bose hamwe bari igihumbi na magana arindwi na mirongo itandatu. Bari abagabo b'intwari bashinzwe imirimo yo mu Ngoro y'Imana.
14
Mu Balevi hari Shemaya mwene Hashubu, mwene Azirikamu, mwene Hashabiya, mwene Merari.
15
Hari kandi na Bakibakari na Hereshi na Galali, na Mataniya mwene Mika, mwene Zikiri, mwene Asafu.
16
Hari na Obadiya mwene Shemaya, mwene Galali, mwene Yedutuni, na Berekiya mwene Asa, mwene Elikana wari atuye mu midugudu ikikije Netofa.
17
Abarinzi b'Ingoro y'Imana ni Shalumu na Akubu na Talimoni, na Ahimani n'abavandimwe babo. Shalumu ni we wari umutware wabo.
18
Kugeza n'uyu munsi ababakomokaho ni bo barinda irembo ry'umwami ry'iburasirazuba, ni na bo barinda inkambi z'Abalevi.
19
Shalumu mwene Kore, mwene Abiyasafu ukomoka kuri Kōra, hamwe n'abandi bo mu muryango wa Kōra bari bashinzwe kurinda umuryango w'Ingoro, nk'uko ba sekuruza barindaga irembo ry'Ihema ry'ibonaniro.
20
Kera Finehasi mwene Eleyazari ni we wari umukuru wabo, koko rero Uhoraho yari kumwe na we.
21
Zekariya mwene Meshelemiya na we yari umwe mu barinzi b'irembo ry'Ihema ry'ibonaniro.
22
Abatoranyijwe kuba abarinzi b'Ingoro y'Imana, bose hamwe bari magana abiri na cumi na babiri, banditswe mu midugudu yabo gakondo hakurikijwe ibisekuruza byabo. Dawidi n'umuhanuzi Samweli ni bo bahaye uwo murimo ba sekuruza b'abo barinzi, kubera icyizere bari babafitiye.
23
Bityo bo ubwabo n'ababakomokaho bakomeza uwo murage wo kuba abarinzi b'Ingoro y'Uhoraho, ari ryo Hema.
24
Ku miryango yose uko yari ine hari abarinzi, iburasirazuba n'iburengerazuba, no mu majyaruguru no mu majyepfo.
25
Abandi barinzi bene wabo bo mu midugudu bajyaga bakuranwa, bakamara iminsi irindwi babafasha.
26
Icyakora abakuru bane b'abarinzi bahoraga aho. Bari Abalevi bakaba bari bashinzwe gucunga ibyumba by'Ingoro y'Imana, kimwe n'umutungo wabikwagamo.
27
Barariraga Ingoro y'Imana kuko bari bayishinzwe, bakanayikingura buri gitondo.
28
Bamwe muri bo bari bashinzwe ibikoresho byo mu Ngoro y'Imana, bakabibara igihe byinjiye n'igihe bisohotse.
29
Abandi bari bashinzwe ibindi bikoresho byeguriwe Imana nk'ifu y'ingano na divayi, n'amavuta y'iminzenze, n'ububani n'imibavu.
30
Bamwe mu batambyi bari bashinzwe gutegura imvange y'imibavu.
31
Umulevi Matitiya impfura ya Shalumu wo mu muryango wa Kōra, ni we wari ushinzwe gukora imigati yatangwaga ho ituro.
32
Bamwe mu bavandimwe be b'Abakohati, bari bashinzwe gutegura imigati yeguriwe Imana yaturwaga buri sabato.
33
Abatware b'imiryango y'Abalevi bashinzwe indirimbo, babaga mu byumba byometse ku Ngoro y'Imana. Bari barasonewe indi mirimo kubera ko bakoraga amanywa n'ijoro.
34
Abo ni bo batware b'imiryango y'Abalevi ukurikije ibisekuruza byabo, bari batuye i Yeruzalemu.
35
Yeyiyeli wahanze umujyi: wa Gibeyoni, yari atuye muri uwo mujyi: hamwe n'umugore we Māka.
36
Umuhungu we w'impfura ni Abudoni, akurikirwa na Suri na Kishi, na Bāli na Neri na Nadabu,
37
na Gedori na Ahiyo, na Zekariya na Mikuloti.
38
Mikuloti yabyaye Shimeya, bari batuye i Yeruzalemu bateganye n'indi miryango ya bene wabo.
39
Neri yabyaye Kishi, Kishi abyara Sawuli, Sawuli na we abyara Yonatani na Melikishuwa, na Abinadabu na Eshibāli.
40
Mwene Yonatani ni Meribāli, Meribāli na we yabyaye Mika.
41
Bene Mika ni Pitoni na Meleki, na Tareya na Ahazi.
42
Ahazi yabyaye Yada, Yada abyara Alemeti na Azimaveti na Zimuri. Zimuri yabyaye Mosa,
43
Mosa abyara Bineya, wabyaye Refaya, wabyaye Eleyasa, wabyaye Aseli.
44
Aseli yabyaye abahungu batandatu ari bo Azirikamu na Bokeru, na Ishimayeli na Sheyariya, na Obadiya na Hanani.
← Chapter 8
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 10 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29