bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
1 Samuel 11
1 Samuel 11
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 10
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 12 →
1
Nahashi umwami w'Abamoni agota umujyi wa Yabeshi yo muri Gileyadi. Abantu bose b'i Yabeshi baramubwira bati: “Reka tugirane amasezerano maze tukuyoboke.”
2
Ariko Nahashi arabasubiza ati: “Amasezerano nayagirana namwe ari uko mwese mwemeye ko mbanogoramo amaso y'iburyo, bityo nkaba nkojeje isoni Abisiraheli bose.”
3
Abakuru b'i Yabeshi baramubwira bati: “Duhe iminsi irindwi twohereze intumwa mu gihugu cyose cy'Abisiraheli, nitubura udutabara tuzakuyoboka.”
4
Intumwa zigeze i Gibeya, umujyi Sawuli yari atuyemo zitekerereza rubanda ayo magambo, nuko rubanda rwose rucura imiborogo.
5
Sawuli ahinguye aza ashoreye ibimasa bye, maze arabaza ati: “Habaye iki ko abantu baboroga?” Bamutekerereza ibyo intumwa z'i Yabeshi zavuze.
6
Sawuli abyumvise Mwuka w'Imana amuzaho, ararakara cyane.
7
Afata ibimasa bibiri abicagaguramo ibice, abiha intumwa kugira ngo zibijyane mu gihugu cyose cy'Abisiraheli zivuga ziti: “Umuntu utazatabarana na Sawuli na Samweli, ni ko ibimasa bye bizagenzwa!”
8
Sawuli akoranyiriza i Bezeki Abisiraheli ibihumbi magana atatu, n'Abayuda ibihumbi mirongo itatu.
9
Abwira za ntumwa z'i Yabeshi y'i Gileyadi ati: “Nimugende mubwire ab'i Yabeshi ko ejo ku gasusuruko, tuzaba twamaze kubatabara.” Izo ntumwa ziragenda zirabibabwira, baranezerwa cyane.
10
Nuko Abanyayabeshi babwira Abamoni bati: “Ejo tuzabayoboka mutugenze uko mwishakiye.”
11
Sawuli agabanya ingabo mo imitwe itatu. Bujya gucya zitera inkambi y'Abamoni, zirabica kugeza ku gasusuruko. Abacitse ku icumu baratatana, umwe aca ukwe undi ukwe.
12
Nuko Abisiraheli babwira Samweli bati: “Ba bandi batashakaga ko Sawuli atubera umwami bari he? Nibabazane tubice!”
13
Ariko Sawuli arababwira ati: “Uyu munsi nta muntu n'umwe uri bwicwe mu Bisiraheli, kuko Uhoraho yadukijije.”
14
Nuko Samweli abwira Abisiraheli ati: “Nimuze tujye i Gilugali gushimangira ingoma ya Sawuli.”
15
Bose bajyayo bimikira Sawuli imbere y'Uhoraho, bahatambira ibitambo by'umusangiro. Sawuli n'Abisiraheli bose baranezerwa cyane.
← Chapter 10
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 12 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31